Horaho Clinic
Banner

Icyo ibara ry’imihango risobanura ku buzima n’icyo wakora igihe ubonye ibidasanzwe

Ibara ry’imihango yawe rifite byinshi rivuze, byerekeye ubuzima akaba ariyo mpamvu ugomba kuryitondera, mu gihe waba ubona rihinduka ukaba wagana kwa muganga ukamenya impamvu byifashe gutyo.

Abakobwa bose bageze mu gihe cy’ubugimbi, baba bagomba kujya mu mihango ngaruka kwezi. Kuri bose siko ibara ry’imihango risa ; hari abo iba itukura cyane, abandi ikaba ijya gusa na rose (pink). Nubwo bwose igihe ubonye hari imihindagurikire ku byerekeye imihango yawe, uba ugomba kugana kwa muganga, kumenya ibi byagufasha gusobanukirwa iby’ingenzi kuri buri bara ry’imihango ubona.

Ibara ry’imihango

Imihango iboneka mu mabara atandukanye ; umutuku werurutse, umutuku wijimye, iroza, ikijuju n’andi ushobora kubona. Nubwo aya mabara ahinduka bitewe n’ibihe runaka ndetse n’impamvu zitandukanye, gusa uba ugomba kumenya impamvu, wabona atari ibisanzwe ukaba wagana umuganga akagufasha kumenya neza igitera guhinduka kw’ibara.

Ibara ry’umutuku

Akenshi umutuku uba werekana ko hari amaraso mashya ari kuza. Iri bara rikunze kugaragara cyane mu gihe uri kuva amaraso menshi, cyane cyane ku munsi wa mbere w’imihango. Umutuku werurutse, kenshi werekana amaraso akiri mashya, mu gihe umutuku wijimye werekana amaraso amaze igihe.

Ibara rya pink (cg rose)

Imihango ubona ifite ibara rya rose/pink biba bisobanuye ko ufite urugero ruri hasi rw’imisemburo ya estrogen. Akenshi bikunze kuba ku bari n’abategarugori bakora imyitozo ngorora mubiri cyane. Ibi ugomba kubyitondera cyane kuko urugero ruri hasi rwa estrogen rushobora gutera ibibazo bikomeye nka osteoporosis (indwara yo korohera cyane kw’amagufa no kuvunguka)

Niba ubona ari pink/rose ijya kweruruka bishobora kwerekana ikibazo cya zimwe mu ntungamubiri ubura, cyane cyane iyo biherekejwe no kugira imihango micye cyane.

Ibara ry’ikijuju (gray/grise)

Mu gihe ubona imihango yawe ifite ibara ry’ikijuju cg se ijya gusa n’igitaka, ni ikimenyetso cya infection ishobora guterwa n’imiyege (yeast infection) cg se bagiteri zabaye nyinshi (bacterial overgrowth). Akenshi ubu bwandu buba buherekejwe no kuribwa cyane, kuzana ururenda n’impumuro mbi wumva idasanzwe.

Infections ziterwa n’ibintu byinshi harimo ; kugira stress, guhindura ibyo waryaga, n’izindi mpamvu zindi. Infections zandurira mu mibonano mpuzabitsina nazo zishobora kugaragara ibimenyetso bimeze nk’ibi, akaba ariyo mpamvu ugomba kwihutira kugana kwa muganga mu gihe ibara ry’imihango yawo ubona risa n’ikijuju cg se igitaka.

Utubumbe tw’amaraso tuza mu gihe cy’imihango

Mu mihango yawe ushobora kubonamo utubumbe duto cg se turinganiye, ibi ni ibisanzwe ntibikwiye kugutera ikibazo. Gusa igihe uzabona utwo tubumbe ari tunini bidasanzwe, ni ngombwa kugana kwa muganga. Ibi bishobora guterwa n’imisemburo itari ku rugero rukwiye, hari igihe muganga agusaba guhindura ibyo urya gusa, cg se akaba ari ikibazo gikomeye gishobora no kuba kanseri.

Niba ubona utu tubumbe ari twinshi bidasanzwe, ni ngombwa kwitabaza muganga ukaba wamenya impamvu yabyo.

Mu gusoza, ni ngombwa kwita kw’ibara ry’imihango yawe kuko ryerekana byinshi ku buzima bwawe. Igihe cyose ubonye ikidasanzwe ukaba wakwihutira kugana kwa muganga bakaba bagufasha birushijeho.

Source:Umutihealth.com

Ibitekerezo

Tanga igitekerezo