Horaho Clinic
Banner

Gute (Gout,Goutte) : Indwara mbi,ibabaza,Menya byinshi kuri yo Ndetse nuko wahangana nayo .

Ese Gout ni iki ?

Indwara ya Gout ni imwe mu bwoko bwa rubagimpande ikaba irangwa no kubyimba kw’ingingo zitandukanye z’umubiri, kandi irababaza cyane.Ikaba iterwa n’uko umubiri uba wananiwe gusohora aside (Uric Acid) iba yabayeho nyuma y’igogorwa ry’ibyokurya. Ino ry’igikumwe ni ryo ryibasirwa n’indwara ya gute bitewe n’uko amaraso ataritemberamo neza kandi rikaba rigira ubushyuhe buke.

Ese iyo aside ituruka he ?

Ubundi iyo aside ni umwanda utembera mu maraso, uba wabayeho biturutse ku igogorwa ry’ibintu byo mu rwego rw’ibinyabutabire biboneka mu byo kurya bikungahaye kuri poroteyine. Uko iyo aside igenda yiyongera, akenshi bitewe n’uko itashoboye gusohokera mu nkari, ishobora kuvamo utubuye twirundanya mu ino, nubwo dushobora no kwirundanyiriza mu zindi ngingo. Mu ngingo hashobora kubyimba, wahakora ukumva hahinda umuriro kandi hakababaza cyane.

Gout ishobora no kwibasira izindi ngingo z’umubiri ndetse bigatera guhinamirana kwa’izo ngingo.

Dore ibintu bishobora gutuma wibasirwa n’iyi ndwara ya Gout

  • Umubyibuho ukabije n’ibyo kurya : Umubyibuho ukabije ni kimwe mu bishobora gutera iyi ndwara ya Gout,ndetse ntabwo ari byiza kurya ibikungahayemo Proteyini nyinshi (urugero nk’ibihumyo n’ubwoko bumwe na bumwe bw’amafi n’inyama).
  • Ibyokunywa : Kunywa inzoga nyinshi bishobora gutuma ya aside itera indwara ya Gout idasohoka mu mubiri, maze ikaba nyinshi.
  • Uburwayi : Dukurikije ibyavuzwe n’ibitaro bya Mayo byo muri Amerika, indwara ya gout ishobora guterwa n’ubundi burwayi, muri bwo hakaba harimo “umuvuduko ukabije w’amaraso hamwe n’izindi ndwara zidakira, urugero nka diyabete, ibinure byinshi na kolesiteroli nyinshi mu maraso hamwe n’indwara ituma imijyana y’amaraso iziba.”

Ese wayirinda ute ?

  • Kubera ko indwara ya gout iterwa n’imikorere mibi y’umubiri, ni byiza kwirinda umubyibuho ukabije, kuko iyo umuntu afite ibiro byinshi, bituma ingingo z’amagufwa ziremererwa.
  • Jya wirinda kurya ibyo kurya bituma ibiro byawe bigabanuka mu buryo bwihuse, kuko bishobora gutuma ya aside yiyongera mu maraso.
  • Jya wirinda poroteyine nyinshi zikomoka ku matungo. Hari abatanga inama yo kutarenza garama 170 ku munsi z’inyama zitagira ibinure byinshi, harimo iz’ibiguruka n’amafi.
  • Niba unywa inzoga, ujye uyinywa mu rugero. Niba ujya ufatwa n’indwara ya Gout, byaba byiza uretse inzoga burundu.
  • Jya ukora imyitozo ngororamubiri kuko ni myiza cyane mu gukora neza k’umubiri muri rusange.
  • Ibiryo birimo amafunguro yiganjemo imboga zikurikira ni meza haba mu gukumira iyi ndwara ndetse no gufasha umurwayi wayo : Epinari, Seleri,Puwaro(poireau), Amashu, Puwavuro(poivron), Concombre, Basilic, Perisili, Mente (menthe), Inyanya, Beterave zitukura, n’izindi.

Ese wari uzi ko iyi ndwara ishobora kuvurwa igakira ?

Ushobora kuba uyirwaye cyangwa se ukaba uzi umuntu uyirwaye ariko akaba yarabuze ubufasha,ushobora no kuba ushaka kuyirinda,ubu habonetse imiti y’umwimerere ikorwa mu bimera kandi ikaba yarakorewe ubushakashatsi n’abahanga mu by’ubuzima n’imirire.Iyo miti ifasha gusohora ya aside mu ngingo,ndetse igatuma ingingo zitangirika,n’amagufa agakomera. Muri iyo miti twavugamo nka :Chitosan plus capsules, Joint health capsule, Calcium softgel, Multivitami tablets, Kudding plus tea,….. Nta ngaruka igira ku buzima bw’uwayikoresheje kuko ikoze ijana kw’ijana mu bimera.

Aho wabariza ubufasha

Uramutse ukeneye ubufasha ,wagana aho HORAHO Life dukorera mu mugi wa Kigali,mu nyubako yo kwa RUBANGURA, muri etaji ya 3 mu muryango wa 302 na 301.Ushobora no kuduhamagara kuri numero 0785031649 / 0788698813 ku bindi bisobanuro.Ndetse wanasura urubuga rwacu arirwo www.horahoclinic.rw

REBA VIDEO

Ibitekerezo

Tanga igitekerezo