Horaho Clinic
Banner

DUSOBANUKIRWE BYINSHI KURI KANSERI YA POROSITATE NUKO WAYIRINDA

Kanseri ya porositate ni indwara ifata abagabo. Iyi ndwara ifata agace kitwa porositate, ikaba nayo ari imvubura ikora amatembabuzi yivanga n’ intanga bigakora amasohoro.

amakuru dukesha umutihealth atugaragariza ko

Kanseri ya porositate irangwa n’ibintu byinshi gusa
Iyo ugifatwa nta bimenyetso ubona. ariko uko kanseri igenda ikura, bituma porositate ibyimba, bikagaragaza ibimenyetso bikurikira :

  • Gushaka kunyara inshuro nyinshi cyane cyane nijoro
  • Kutabasha gufunga inkari igihe ushakiye, ndetse zigatinda no kuza mu gihe uri kunyara
  • Kunyara bicikagurika kandi utabasha gutungereza
  • Gucikwa n’inkari mu gihe usetse cyangwa ukoroye
  • Kunanirwa kunyara uhagaze
  • Kumva uribwa cyangwa wokerwa uri kunyara cyangwa gusohora
  • Kuzana amaraso mu nkari no mu masohoro.

Kanseri ya porositate iterwa n’iki ?

Kugeza ubu nk’izindi kanseri zose impamvu itera kanseri ya porositate ntizwi. Gusa ubushakashatsi bwagaragaje ko hari ibituma ibyago byo kuyirwara byiyongera.

  1. Kuba mu muryango harimo abayirwaye
  2. Kuba urengeje imyaka 60
  3. Gukorana imibonano mpuzabitsina idakingiye n’abantu benshi batandukanye
  4. Nubwo impamvu itazwi ariko abirabura bayirwara cyane kurenza abazungu
  5. Kurya ibinyamavuta byinshi
  6. Kuba urwaye diyabete
  7. Aho utuye. Abantu batuye ahantu hashyuha cyane bibongerera ibyago
  8. Kuba unywa itabi.
  9. Izi nizo mpamvu zongera ibyago byo kuba warwara iyi kanseri.

Kanseri ya porositate ivurwa ite ?

Nka kanseri zindi zose, uburyo bwo kuvura iyi kanseri buri mu bice 3 :

Kubaga porositate igakurwamo burundu
Gukoresha uburyo bwo gushiririza hoherezwa imirasire yo muri radiografi (X-ray).
Gukoresha imiti irwanya kanseri mu gihe bibonetse ko ikiri ntoya.

Ni gute nakirinda iyi kanseri ?

  • Kunda kurya imboga, ibihumyo, imbuto, ibishyimbo n’ibitunguru
  • Irinde amafiriti
  • Gushaka umugore nabyo birayirinda kuko gusohora kenshi bigabanya ibyago byo kuyirwara
  • Kora siporo byibuze 3 mu cyumweru
  • Irinde izuba ryinshi kimwe n’ibindi byose bitera umubiri gushyuha cyane
  • Gabanya kurya inyama zitukura, amagi no kunywa amata
  • Kunda kurya inyanya mbisi
  • Kunda guhekenya karoti no kurya izindi mboga zose zisa n’umuhondo na orange.

Ese hari imiti wakoresha yizewe kuri porositate ?

Hari imiti yabonetse ikoze mu bimera ikaba ishingiye ku buvuzi gakondo bw’abashinwa n’abanyamerika ikoreshwa ku rwego mpuzamahanga kandi ikaba yizewe,ifasha kurinda ndetse no kuvura indwara zifata Prostate,umuntu akaba ashobora gukira burundu.

Muri iyo miti twavugamo nka : Prostasure capsule, β-carotene&Lycopene capsule, Ginseng Rh capsule,zinc tablets ,garlic oil softgel,......

Ibitekerezo

Tanga igitekerezo