Horaho Clinic
Banner

SOBANUKIRWA N’AKAMARO KA β-CAROTENE IBONEKA CYANE MURI KAROTI

Karoti ni imboga nziza cyane zikoreshwa n’abantu benshi,yaba abakuru ndetse n’abato,zikaba zigira akamaro kenshi mu mubiri w’umuntu,ndetse zikanarinda indwara zitandukanye. Gusa ushobora kurya karoti ukazirya nabi,ntizigirire akamaro umubiri.Ese wari uzi ko hari inyunganiramirire ya β-CAROTENE ikomoka kuri karoti ?

Dore akamaro ka β-CAROTENE iboneka cyane muri Karoti

Ifasha amaso gukora neza : intungamubiri za beta-carotene ziboneka muri karoti zigera mu mubiri zigahinduka vitamin A,iyi vitamin A,igira uruhare mu kongera ubushobozi bwo kubona kw’amaso ndetse no gukora neza kw’amaso.

Irinda kanseri zibasira umubiri : intungamubiri ya beta-carotene iboneka muri karoti,ifasha kurinda kanseri ya Prostate.Ni byiza rero ku bagabo guhera ku myaka 40 kuzamura gukoresha iyi ntungamubiri.

Irinda gusaza imburagihe : beta-carotene ikungahaye ku bituma uturemangingo tutangirika mu mubiri bigakumira ubusaza bwa vuba.

Ifasha uruhu kwirinda indwara : intungamubiri ya beta-carotene iboneka muri karoti zigera mu mubiri zigahinduka vitamin A,iyi vitamini rero irinda uruhu imirasire y’izuba yarwangiza,iyo iyi vitamin A ari nkeya mu mubiri,bituma uruhu, umusatsi ndetse n’inzara bikakara ndetse bikaba byahindura ibara.

Kurinda indwara y’umutima : Ubushakashatsi bwagaragaje ko intungamubiri za beta-carotene zigabanya ibyago byo kurwara umutima.

Ese wari uzi ko izi nyunganiramirire ziboneka hano iwacu mu Rwanda ?

Izi ntungamubiri za beta-carotene,ubusanzwe ziboneka muri karoti cyane,gusa bitewe n’imirire y’iki gihe,aho usanga ubantu batarira ku gihe,cyangwa ugasanga uriye karoti zidatunganyije neza,cyangwa se igogora ry’ibiryo ritagenda neza.Ni byiza ko wakoresha izi nyunganiramirire ya β-carotene.

Twabibutsa ko izi nyunganiramirire za β-carotene zikozwe mu bimera kandi zikaba zizewe ku rwego mpuzamahanga,nta ngaruka zigira ku mubiri w’uwazikoresheje.

Uramutse ukeneye ubufsaha ,wagana aho HORAHO Life dukorera mu mugi wa Kigali,mu nyubako yo kwa RUBANGURA, muri etaji ya 3 mu muryango wa 302 na 301.Ushobora no kuduhamagara kuri numero 0785031649 / 0788698813 ku bindi bisobanuro. Ndetse wanasura urubuga rwacu arirwo www.horahoclinic.rw.
Pt Jean Denys Ndorimana/horahoclinic.rw

Ibitekerezo

Tanga igitekerezo