Horaho Clinic
Banner

SOBANUKIRWA N’INDWARA YA STROKE NDETSE N’UBUFASHA

Muri iki gihe indwara nyinshi ziri guhitana abantu benshi,ukabona umuntu wari uzi ko ari muzima,yituye hasi,ataye ubwenge,cyangwa se bakakubwira ngo kanaka yitabye Imana mu buryo butunguranye,abantu bagatangira ngo bamuroze , abandi bagakeka izindi mpamvu,nyamara ari ubwonko bwagize ikibazo,ugasanga bwabuze amaraso bugahagarara gukora,bityo umubiri wose ugahagarika gukora.

Ese stroke ni iki ?

Stroke ni indwara y’ubwonko iterwa n’uko amaraso ajya mu bwonko ahagaze kugenda cg agize impamvu iyabuza kugenda nk’ibisanzwe,icyo gihe ibyo ureba, uko ugenda, uko uvuga ndetse n’uko utekereza byose birahinduka ntibibe bikiba mu buryo busanzwe, hari n’igihe uhita uta ubwenge. Ibi biba bitewe n’uko ubwonko butabona umwuka mwiza uhagije wa oxygen ndetse n’ibibutunga, bityo uturemangingo twabwo tugatangira gupfa.

Stroke ibamo ubwoko butatu :

Ischemic strokes : Iyi ni stroke iterwa no kwifunga cg kugabanyuka cyane kw’imijyana y’amaraso (cerebral arteries) mu bwonko, bityo amaraso ahagera akagabanuka, uturemangingo tw’ubwonko tugatangira gupfa. Ubu bwoko nibwo bukunze guhitana abantu.
Hemorrhagic strokes : Iyi ni stroke iterwa n’uko imijyana y’amaraso ku bwonko no mu bwonko hagati yaturitse,ni hahandi umuntu yaviriye mu bwonko.
Transient Ischemic attacks (TIAs) :Ubu bwoko bwitwa kandi mini-strokes, butandukanye n’ubwavuzwe haruguru, kuko bwo buterwa no guhagaraga kw’amaraso ajya mu bwonko igihe gito.

Ese ni ibihe bimenyetso biranga Stroke ?

Ni byiza kwihutira kujya kwa muganga,igihe cyose wibonyeho ibimenyetso bikurikira :

  • Kurwara umutwe cyane kandi utazi impamvu
  • Guhorana isereri
  • Guhorana ibinya mu maboko, amaguru, cg mu isura cyane cyane ku gice kimwe cy’umubiri cg se kumva udafite imbaraga muri ibyo bice
  • Igihe watangiye kwitiranya ibintu
  • Igihe utabona neza yaba ku jisho rimwe cg yombi
  • Kutagenda neza, ugatera intambwe ubona zitajyanye
  • Niba utangiye kuvuga no kumva bigukomereye

Ese ni gute wakwirinda stroke ?

Dore bumwe mu byo wakora ukaba wagabanya ibyago byo gufatwa n’iyi ndwara ;

 Gukora imyitozo ngorora mubiri byibuze hagati y ;inshuro 3 na 4 mu cyumweru
 Mu byo kurya byawe, gabanya ibinure ufata, isukari ndetse n’ibiryo byacishijwe mu nganda
 Mubyo ufungura ugomba kwibanda ku bishyimbo, utubuto duto ndetse n’imboga
 Kugabanya inzoga n’itabi byaba byiza ukabivaho
 Aho kurya inyama zitukura ibande cyane ku bituruka mu mazi nk’amafi, isambaza n’ibindi.

Ese wari uzi ko hari imiti myimerere yagufasha kwirinda ndetse ikanavura stroke ?

Birashoboka ko wakwirinda ibitera ubu stroke, ariko ukanga ukaba wayirwara, ese waba uyirwaye ? ese waba ushaka kuyirinda ? ubu rero habonetse imiti myimerere ikoze mu bimera,kandi ikaba yizewe ku rwego mpuzamahanga,ifasha imitsi y’ubwonko gukora neza,igatuma amaraso atembera neza,ndetse ikavura na stroke. Muri iyo miti twavugamo nka : Gingko biloba capsule, Soybean Lecithin Capsule ,Cardiopower capsule…..Twabibutsa ko iyi miti nta ngaruka igira kuko ikoze mu bimera.

Pt Jean Denys/horahoclinic.rw

Ibitekerezo

Tanga igitekerezo