Horaho Clinic
Banner

Sobanukirwa n’indwara y’impatwe (Constipation),n’uburyo wayikira

Muri iki gihe abantu benshi usanga bafite ibibazo bitandukanye bijyanye n’igogora ry’ibiryo,ugasanga umuntu ariye nka saa sita,ariko bikagera nimugoroba inda icyuzuye,
Ese waba uzi ko icyo ari ikibazo cy’igogora riba ritagenda neza ?cg se ugasanga umuntu amaze iminsi nk’itatu atajya ku musarani kwituma,Ese imyanda ituruka ku byo turya imaze iminsi itatu idasohoka ntibyakwangiza amara ?Hano tugiye gusobanukirwa indwara y’impatwe ndetse n’umuti wayigukiza ndetse ukanakuvura burundu.

Ese impatwe (constipation) ni iki ?

Impatwe (constipation) ni indwara yo kunanirwa kwituma ugasanga umuntu amaze nk’icyumweru atajya ku musarani,cyangwa se umuntu akituma ibikomeye bimusaba kwikanira cyangwa rimwe na rimwe bikamubabaza. Urubuga rwa doctissimo rwandika ko umuntu urwaye impatwe atituma neza iyo yituma munsi y’inshuro eshatu mu cyumweru, akituma imyanda ikomeye, bikanamusaba kwikanira cyane igihe yituma.

Ese ni ibihe bimenyetso byakwereka ko waba urwaye impatwe ?

  • Kumva ubyimbye mu nda
  • Kujya ku musarani,ukikanira cyane kuburyo bigorana,ndetse ukituma ducye imyanda ikomeye.
  • Kuva ku musarani,ukumva utarangije,ukumva ushaka gusubirayo.
  • Iyo byageze kure,habaho no kwituma imyanda irimo n’amaraso kubera kwikanira bitera guturika k’udutsi two mu kibuno.(Anal bleeding)

Ese constipation yaba iterwa n’iki ?

Constipation ishobora guterwa n’impamvu nyinshi zitandukanye,reka turebere hamwe impamvu 8 z’ingenzi zishobora gutera impatwe cyangwa constipation :

  1. Hari impamvu zituruka ku burwayi butandukanye nka diabete, indwara zo mu mara(irritable bowel syndromes diseases) cyangwa kanseri y’ amara manini n’izindi
  2. Impamvu zituruka ku mirire ikennye ku bikatsi (fibers), urugero nko kutarya imboga,
  3. imbuto n’ ibinyampeke
  4. Gukunda kurya ibikomoka ku matungo nk’ inyama, amata, formage n’ ibindi…
  5. Gukunda kurya ibinyampeke byanyujijwe mu nganda, nk’ akawunga, imigati y’ umweru, capati, amandazi, ndetse na shokora.
  6. Ishobora guterwa no gutwita. Ibi bikaba ari ibisanzwe ku buzima bw’ umubyeyi utwite
  7. n’ ubwo nayo itagomba kwirengagizwa !
  8. Kudakora imyitozo ngorora mubiri, no gukunda kuryama kenshi.
  9. Kutanywa amazi ahagije nabyo biri mu bitera kutituma. Aha biterwa n’ uko iyo umuntu yagize inyota akabura amazi mu mu biri we, amara manini anyunyuza amazi ari mu mwanda mu buryo bwo kwirwanaho ngo ushakire umubiri amazi, nyuma rero umwanda ugasigara wumye utagira ikiwubobeza ngo umanuke.
  10. Kugira ibihe bihindagurika byo kwituma no kwirengangiza ihamagara rikubwira kujyayo.

Ese wari uzi icyayi kivura constipation ?

Intestine cleansing tea ni icyayi cy ;umuti,gikoreshwa ku ruhando mpuzamahanga,kandi gikozwe mu bimera,gifite ubuziranenge mpuzamahanga butangwa n’ibigo bikomeye ku isi,twavugamo nka FDA (Food and Drug Administration) n’ibindi.kivura kandi kinarinda impatwe (constipation),kuko gisukura amara ndetse kigakura n’imyanda mu mubiri.Nta mpungenge rero kuko nta ngaruka kigira ku buzima bw’uwagikoresheje.

Umwanditsi

Pt Jean Denys/horahoclinic.rw

Ibitekerezo

Tanga igitekerezo