Horaho Clinic
Banner

ESE WARI UZI AKAMARO KA KALISIYUMU (CALCIUM) MU MUBIRI

Ese kalisiyumu ni iki ?

Kalisiyumu ni umunyu ngugu w’ingenzi cyane ku mikurire y’amagufa mu mubiri,no gukomera kw’amenyo y’umuntu.buri munsi umubiri uba ukeneye hagati ya 800mg na 1300mg. Muri zo hafi 99% byayo mu mubiri wacu zibikwa mu magufa no mu menyo. Uburyo bwa mbere bwiza ni ukuyikura mubyo urya buri munsi.

Ese kalisiyumu imarira iki umubiri

Uyu munyu ngugu niwo uza ku isonga mu myunyu ngugu umubiri wacu ukenera,bityo rero ufite akamaro gakomeye cyane mu mubiri w’umuntu.Twavugamo :

  • Ituma amagufa akomera n’amenyo akomera ndetse atajegajega.
  • Igira uruhare mu mikorere myiza y’imikaya, umutima, imyakura n’urwungano ngogozi.
  • Ikenerwa kandi mu kubaka ibice by’uturemangingo fatizo.
  • Ifatanyije na vitamini D usibye kurinda amagufa, binazwiho gufasha umubiri guhangana na kanseri, diyabete n’umuvuduko ukabije w’amaraso.
  • Ku mugore utwite inda iri hejuru y’amezi 3 asabwa kurya ibikungahaye kuri calcium kuko bifasha mu gukomera kw’amagufa y’umwana uri mu nda, no kuzamera amenyo akomeye.
  • Ifatanyije na fosifore bikora phosphate de calcium iyi ikaba igira uruhare mu gutuma amagufa amera uko tuyabona, agakomera kandi akagira uburemere.

Ese ni izihe ngaruka ziterwa no kubura kalisiyumu ?

Iyo umubiri uyibuze mu byo turya utangira gukoresha ibitse mu magufa no mu menyo kugirango uyikoreshe ahandi ibi ikenewe uwo mwanya. Ingaruka bitera ni uko ya magufa ndetse n’amenyo bitangira kwangirika.Iyo bikomeje bitera ingaruka zinyuranye ku buzima. By’umwihariko kuyibura ku bagore bacuze ni bibi cyane kuko bibatera indwara y’amagufa amungwa na rubagimpande.Si ibyo gusa kuko imikaya itangira gucika intege,kugira ibinya mu mubiri,umunaniro n’ibindi,….

Ese wari uzi ko habonetse kalisiyumu y’umwimerere ?

Kalisiyumu iboneka mu byo turya bya buri munsi,harimo nk’imboga n’imbuto,ndetse n’ibindi,gusa hari igihe umubiri utabona iyo ukeneye,ubu rero habonetse inyunganiramirire ya kalisiyumu y’umwimerere,kandi ikoreshwa ku ruhando mpuzamahanga kuko irizewe cyane.

Ibitekerezo

Tanga igitekerezo