Horaho Clinic
Banner

Ese wari uzi ibyiza bya massage iyo ikozwe n’abahanga mu bugororangingo ?

Muri iki gihe abenshi usanga bakoresha massage cyane,rimwe na rimwe umuntu ananiwe,avuye muri siporo,cyangwa se mu buryo bwo kwishimisha,nyamara ntabwo ari benshi bazi icyo massage imarira umubiri wacu. Ni henshi hirya no hino uzasanga bakora massage,nyamara iyo ikozwe n’umuntu udafite ubumenyi ashobora kukwangiza aho kugufasha.Massage ikozwe neza, ishobora kuba uburyo bwiza bwo kubungabunga ubuzima bwawe no kongera muri rusange imikorere myiza y’umubiri wawe.

Ese massage ni iki ?

Massage ni uburyo bwo gukandakanda,kwagaza, no kugorora ingingo zitandukanye z’umubiri harimo ; imikaya, uruhu, aho amagufa agiye ahurira n’ahandi. Hariho uburyo butandukanye bwo gukora massage harimo ; ubworoheje cg se hakoreshejwe imbaraga.

Ese ni inde wizewe ugomba gukora massage ?

Ubusanzwe massage ikozwe neza ni massage ikozwe n’umuntu wabyigiye,aha twavuga nk’umuntu wize ubugororangingo (Physiotherapist) cg umuntu wize massage (Massage therapist) ku buryo bw’umwuga.Aba rero nibo baba bazi byinshi kuri massage no ku miterere n’imikorere y’umubiri w’umuntu.

Ese Massage ifasha iki umubiri ?

  • Yongerera imbaraga ubudahangarwa bw’umubiri

Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’abanyamerika Cedars-Sinai medical center bwerekanye ko ikozwe byibuze iminota 45 yongera ubudahangarwa bwawe ; yongera imbaraga uturemangingo tw’umweru tw’amaraso (white blood cells) zo kurwanirira umubiri ; utu turemangingo tuzwiho kurwanya indwara zose zishobora kwibasira umubiri.

  • Igabanya ububabare mu mikaya n’umugongo ;

Massage ikozwe neza ikuraho ububabare bwo mu mikaya ndetse no mu ngingo kuko ituma amaraso atembera neza. Niba ukunda kubabara umugongo wo hasi, ni umuti mwiza w’ubwo bubabare mu gihe ikozwe neza.

  • Ituma usinzira neza :

Mu gihe ikozwe neza igabanya ibibazo byo gusinzira nabi cg kubura ibitotsi kuko ituma imyakura (Nerves) ikora neza bityo bigatera umubiri kumererwa neza. Ku bantu bakunda kugira ibibazo bitandukanye byo gusinzira.

  • Yongera akanyamuneza ikarwanya stress no guhangayika

Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo Touch Research Institute (TRI) bwerekana ko ifasha mu kurwanya stress no guhangayika kuko igabanya umusemburo witwa cortisol ; uyu ni umusemburo ubwonko busohora mu gihe ugize ubwoba cg ufite ibibazo byinshi muri wowe ukongera dopamine na serotonin ; imisemburo irekurwa iyo umuntu yishimye cg ageze kucyo ashaka

  • Yongera kumera neza k’uruhu rwawe muri rusange no kugubwa neza

Massage ituma amaraso atembera neza mu mubiri ; bityo isuku n’isukura ryayo rigakorwa neza hasohoka imyanda n’ibindi bidakenewe mu maraso, bigatera uruhu rwawe guhumeka no kugubwa neza.
Icyitonderwa:Nubwo ifitiye akamaro kenshi umubiri, ariko iyo ikozwe nabi ishobora kwangiza umubiri, ubusanzwe ntigomba kubabaza cg gutuma umererwa nabi, niba uri kuyikorerwa ukumva ubabara hita ubivuga ako kanya.

Ese ni bande batayemerewe ?

Hari abantu batemerewe gukorerwa massage, keretse iyo wabigiriwemo inama na muganga. Niba ufite kimwe mu bibazo bikurikira banza ubaze muganga mbere yo kugana muri massage ;
 Ufite ibibazo byerekeranye n’urwungano rw’amaraso, harimo kuva cyane cg se kuvura kw’amaraso kutagenda neza
 Ufite ibisebe cg se ubushye ku mubiri
 Niba waravunitse cyane amagufa
 Ufite izindi ndwara zikomeye zibasira amagufa
 Niba ufite ikibazo gitera imitsi yawe kwifunga, ntibashe gutambutsa amaraso neza
 Mu gihe utwite cg se urwaye kanseri, ni byiza kubanza kubaza muganga niba ushobora kuyikorerwa.

Ese wari uzi ko hari inzobere mu gukora massage hano iwacu ?

Ni byo hano iwacu,hari inzobere mu gukora massage ndetse no kugorora ingingo zitandukanye z’umubiri (Physiotherapists).Barabyigiye kuko bafite n’impamyabumenyi zo ku rwego rwa kaminuza mu bijyanye n’ubugororangingo,bagukorera massage bakakugira n’inama zitandukanye zagufasha mu mibereho ya buri munsi.
Ryoherwa na massage !

Pt Jean Denys/horahoclinic.rw

Ibitekerezo

Tanga igitekerezo