Horaho Clinic
Banner

Ese wari uzi ko Diyabeti itera ubuhumyi ? Dore ubufasha !

Diyabete cyangwa indwara y’isukari (diabetes mellitus) ni indwara yibasira uburyo umubiri ukoresha isukari (isukari yo mu maraso izwi nka glucose), uyirwaye agira isukari nyinshi mu maraso, bitewe n’uko impindura (pancreas) iba itakibasha kuvubura umusemburo wa Insiline(Insulin) cyangwa se uturemangingo tw’umubiri tutumva neza uwo musemburo.Muri iki gihe abantu benshi bazi neza indwara ya diyabeti, ariko si benshi bazi ubukana bwayo,bumwe mu bubi bwa Diyabeti rero harimo n’ubuhumyi. Nyamara ariko siko abantu bose bafite iyi ndwara bahinduka impumyi. Birashoboka cyane rero kubwirinda.

Ese bigenda gute ngo umurwayi wa diabete ahume ?

Urubuga www.webmd.com rwemeza ko hari uburyo bwinshi Diyabeti ishobora kwangiza ijisho, ariko hano tugiye kureba bumwe muri ubwo buryo. Ubundi mu ijisho imbere harimo agahu (retine) gashinzwe gukusanya amashusho yose mbere yuko ajya mu bwonko. Diyabeti rero yangiza aka gahu, bityo amashusho « Ni ukuvuga ibyo tubona » ntibibe bikibonye uko bigera ku bwonko. Iyo aka gahu gatangiye kwangirika, umurwayi ntago abimenya, bityo buhoro buhoro umurwayi akazagenda atabona neza. Akenshi iyo atakibona neza, ijisho riba ryarangiritse cyane ku buryo biba bitagifite igaruriro. Niyo mpamvu umurwayi wa Diyabeti agomba gusuzumisha amaso ye ku buryo buhoraho, akabikora byibuze rimwe mu mwaka.

Ese hari ibimenyetso bishobora kugaragaza ko amaso agiye kwangizwa na diyabeti ?

Muri rusange uko Diyabeti yangiza amaso nta bimenyetso bigaragaza. Ntugomba rero gutegereza ko ubona ibimenyetso kugira ngo utangire gusuzumisha amaso yawe,cyakora hari bimwe mu bimenyetso ushobora kubona, iyo amaso ageze ku gice cya nyuma cyo kwangirika nko kuva amaraso mu maso, bigaragazwa no kubona ibintu by’ibihu mu maso. Icyo gihe ugomba kwihutira kujya kwa muganga kuko iyo bitagenze gutyo , bishobora kukuviramo ubuhumyi.

Dore imiti myimerere rero yagufasha kwirinda ndetse no guhangana n’izi ndwara !!

Ni byiza kwirinda iyi ndwara ya Diyabeti,kuko ishobora gutera ubuhumyi,Gusa birashoboka ko waba waramaze kurwara iyi ndwara,kandi ikaba yaranakuzengereje ndetse bikaba byanakuviramo guhuma .Ubu habonetse imiti myimerere ikozwe mu bimera kandi ikaba yizewe ku rwego mpuzamahanga kuko ibifitiye ibyemezo mpuzamahanga (twavuga nka :FDA:Food and Drug Administration,n’ibindi).

Iyo miti rero ikaba ifasha uturemangingo tw’impindura gukora neza bigatuma wa musemburo wa Insuline utangwa neza ,isukari ikajya kuri gahunda , kandi igatuma Diyabete itangiza ibindi bice by’umubiri harimo n’amaso ,Hakaba hari nifasha uturemangingo tw’amaso kutangirika . Mu miti ya Diyabeti twavugamo nka  :Glucoblock capsule,Balsam pear tea (Plant insulin),Chitosan capsule,............. Mu miti ifasha amaso twavugamo nka  : Eye care softgel ,B-carotene&Lycopene capsule,Zinc tablets,……ndetse no ku muntu urwaye amaso adaturutse kuri Diyabeti iyi miti iramuvura ndetse ikanamurinda ubuhumyi.Nta ngaruka igira kuko ikoze mu bimera.

Pt Jean Denys/horahoclinic.rw

Ibitekerezo

Tanga igitekerezo