Horaho Clinic
Banner

Menya uko wahangana n’indwara y’ubwandu bw’amaraso (Blood infection)

Ni kenshi muri iki gihe,umuntu arwara yajya kwa muganga bamusuzuma ukumva baramubwiye ngo ufite infection mu maraso,iyi rero niyo yitwa Ubwandu bw’amaraso (blood infection) ni indwara imaze kugenda yiyongera kandi ihitana benshi iyo itavuwe hakiri kare.

Ese ubwandu bw’amaraso ni iki ,buterwa n’iki ?

Ubusanzwe tugira indwara nyinshi twandura zitewe na mikorobi,habaho iziterwa na bagiteri, imiyege (champignon) cyangwa virusi. Uko rero umubiri ugenda uhangana n’izi mikorobi, habaho igihe zimwe muri zo zinjira mu maraso atembera mu mubiri. Ibyo bishobora gutuma ibice by’inyama zo mu nda bibyimba cyangwa bikangirika bitewe n’izo mikorobi zinjiye mu maraso. Nibyo twita ubwandu bw’amaraso.

Ese ni bande iyi ndwara yibasira cyane ?

Iyi ndwara nubwo ntawe itafata ariko hari abo yibasira cyane :
  Abantu bafite ikibazo cy’ubudahangarwa bw’umubiri bwagabanyutse.
Abo ni abafite ubwandu bw’agakoko ka SIDA, abarwaye kanseri, kimwe n’abatewe izindi ngingo z’umubiri (impyiko, umutima,..)

  Abana bato. Abo ahanini ni abana bari munsi y’umwaka muri rusange, n’abari munsi y’amezi 6 by’umwihariko.

  Abantu bageze mu zabukuru by’umwihariko iyo bafite ubundi burwayi.

  Abarwayi ba diyabete.

  Imbagwa ziri mu bitaro cyangwa zivuyeyo vuba.

Ese ni ibihe bimenyetso biranga iyi ndwara ?

* Umuriro mwinshi cyane ujyana no gutengurwa no kubira ibyuya
* Kugabanyuka kw’inshuro wihagarika
* Isesemi no kuruka
* Impiswi
* Ukuyoba ubwenge
* Guhumeka insigane.
* Rimwe na rimwe gukonja bikabije.
* Gucika intege cyane

Ese iyi ndwara yakirindwa ?

Ku bana bato bisaba kubitaho no gukurikirana buri karwara kose barwaye ugahita umuvuza.Byaba ibicurane, inkorora, gusa ukibona agize umuriro ujyana no kuruka no guhitwa kandi hari indi ndwara yari afite cyangwa akirutse, mwihutane kwa muganga. Isuku ni isoko y’ubuzima. By’umwihariko ku bantu bari mu bitaro, gukaraba intoki no kwita ku isuku yaho uri byagufasha.

Ese wari uzi ko hari imiti myimerere kuri ubu burwayi ?

Ushobora kuba ukunda kurwara infection mu maraso kenshi,bitewe nuko umubiri wawe udafite ubudangarwa buhagije,ubu habonetse imiti ikoze mu bimera,ikaba ikoreshwa ku ruhando mpuzamahanga,ifasha kuzamura ubudahangarwa bw’umubiri ndetse igahangana cyane na za Mikorobi zanduza amaraso.Muri yo twavugamo nka : Propolis plus capsule, Ginseng Rh capsule, A-power capsule,………..Iyi miti nta ngaruka igira ku muntu wayikoresheje kuko ikoze mu bimera. Kandi irizewe

Ibitekerezo

Tanga igitekerezo