Horaho Clinic
Banner

ESE WARI UZI KO WAKIRA INDWARA YO KWIBAGIRWA (Amnesia)

Indwara yo kwibagirwa ikomeje kugenda ifata benshi, aho usanga hari abatibuka aho bashyize ibikoresho, abandi bakibagirwa gahunda bafitanye n’abandi, ibyo bavuze n’ibindi,nyamara ugasanga nta gikorwa kugira ngo hirindwe iyi ndwara ndetse ugasanga n’uyirwaye ntazi icyamufasha ngo abe yakira.

Ese indwara yo kwibagirwa iteye ite ?

Indwara yo kwibagirwa ni indwara yibasira ubwonko,akenshi bikambura ubwonko ubushobozi bwo kwibuka ibintu bimwe na bimwe byabaye mu gihe gito,cyangwa bimaze igihe byarabaye,bikaba byanagira ingaruka kuwayirwaye mu gutekereza ahazaza he.Akenshi iterwa n’indwara zo mu mutwe,nk’ihahamuka,ihohoterwa,itotezwa cyangwa se igaterwa n’inzoga nyinshi n’ibiyobyabwenge byinshi umuntu yaba yafashe,ndetse ishobora no guterwa no gukoresha ubwonko cyane bukananirwa.

Ibimenyetso by’iyo ndwara :

* kwibuka ibice bice ibyatambutse
* kwibuka ibitaribyo cyangwa ibyo wihimbiye
* gutekereza ibitajyanye
* kugira igihirahiro mubyo utekereza
* kwibagirwa mu gihe gito ukimara kubona ikintu
* kwibagirwa buhoro,cyangwa kwibagirwa burundu.
* kwibagirwa amasura,ndetse n’ahantu

Ese wayirinda ute ?

Abahanga mu buvuzi,babinyujije ku rubuga www.huffingtonpost.com, bashyize ahagaragara zimwe mu nama zishobora gufasha umuntu kurwanya iyo kwibagirwa.Muri zo twavugamo :

Gufata isukari mu rugero : Abahanga bavuga ko gufata isukari bifasha ubwonko gukora neza bityo bikaba byarwanya kwibagirwa.

Gukora imyitozo ngororamubiri ngo nabyo biri mu birinda umubiri w’umuntu kwibagirwa, kuko ngo bituma amaraso atembera neza.

Ni ngombwa kandi gufata akaruhuko nyuma yo kurya kugira ngo ibyo wariye bigogorwe neza, ari nako umuntu afata umwanya wo kwitegereza neza ibintu bitandukanye, kuko uwo mwitozo ufasha ubwonko kutibagirwa.

Isuku : Isuku ngo ni ngombwa cyane kuko ituma umubiri uhumeka neza ku buryo ubwonko bukora butabangamiwe.

mu gihe umuntu agaragaza ibimenyetso byo kwibagirwa, akwiye kujya afata umwanya wo gutekereza neza mbere yo gufata icyemezo runaka, kugira ngo ase n’ukangura ubwonko, bityo abashe kwibuka neza ibyo yagombaga gukora, gufata, cyangwa se aho yashyize ikintu runaka.

Ese wari uzi ko hari imiti myimerere ifasha ubwonko gukora neza ?

Birashoboka ko waba ufite ubu burwayi ,nyamara warivuje biranga ; habonetse rero imiti myimerere ikoze mu bimera,kandi ikaba yizewe ku rwego mpuzamahanga,ifasha ubwonko gukora neza,igatuma amaraso atembera neza,ndetse ikavura kwibagirwa.No ku bantu bagira akazi kabasaba gutekereza cyane,iyi miti ifasha ubwonko bwabo kutananirwa.Muri iyo miti twavugamo nka : Gingko biloba capsule, Soybean Lecithin Capsule, SuperCoQ10 capsule,…..Twabibutsa ko iyi miti nta ngaruka igira kuko ikoze mu bimera.

Umwanditsi
Pt Jean Denys/horahoclinic.rw

Ibitekerezo

Tanga igitekerezo