Horaho Clinic
Banner

Ese wari uzi ko wakira indwara ya sinezite ?

Ese Sinezite (sinusites) ni iki ?

Sinezite (sinusites) ni uburwayi bufata imyanya y’ubuhumekero biturutse ku kubyimbirwa cyangwa se kuziba kw’udusaho (uduhago) duto duto tuba mu gihanga cy’umuntu twitwa SINUS.Sinezite zishobora kumara igihe kirenze ibyumweru 4, uzirwaye akaribwa umutwe, akagira umuriro, akagira n’ibibazo mu mihumekere ye. Zishobora kuba ari n’uburwayi buhoraho (sinusites chroniques).

Ese iterwa n’iki ?

Kubyimba, kuziba cyangwa se kuzurirana ibisukika (liquides) kwa turiya dusaho bishobora guterwa n’ibintu byinshi birimo :
umwanda wo mu kanwa, bagiteri ziturutse ahantu hanyuranye, guhumeka umwuka w’ikirere cyanduye, kwegerana n’inyamaswa cyane n’izindi mpamvu zinyuranye.
Umurwayi aremba cyane cyane iyo hari ubukonje bwinshi, cyangwa umuyaga.
Ni ngombwa kugana kwa muganga igihe umuntu yikekaho ubu burwayi mbere yo kugira ikindi kintu yakora, kuko akenshi sinezite zishobora kwitiranywa n’ubundi burwayi busanzwe.

Bimwe mu byo wakora ngo wirinde Sinezite :

• Kwirinda kwegerana cyane n’inyamaswa cyangwa amatungo

• Kugerageza kwirinda guhumeka umwuka mubi.

• Kwirinda imbeho n’ubukonje bwinshi kuko bwatuma uremba mu gihe wafashwe na sinesite.

• Kwirinda gutura ahantu hari nganda cyangwa se ibindi bintu bihumanya umwuka duhumeka.

• Kugira isuku yaba iy’ibiribwa, iy’aho tuba, n’iy’amazi tunywa.

Ese wari uzi ko wakira sinezite ukoresheje imiti myimerere ?

Yego ubu birashoboka,ubu habonetse imiti myimerere ikozwe mu bimera kandi ikaba yizewe ku rwego mpuzamahanga kuko ibifitiye ibyemezo mpuzamahanga (twavuga nka :FDA:Food and Drug Administration,n’ibindi).Iyo miti rero ikaba yica udukoko twangiza twa dusabo (sinuses),ikanatuma umubiri ugira ubudahangarwa bukomeye..Muri iyo miti twavugamo nka : Cordyceps plus capsule, Ganoderma plus Capsule, Kudding plus tea ,Vitamin C ,……

Iyi miti nta ngaruka igira ku wayikoresheje.

Uramutse ukeneye izi nyunganiramirire,wagana aho HORAHO Life dukorera mu mugi wa Kigali,mu nyubako yo kwa RUBANGURA, muri etaji ya 3 mu muryango wa 302 na 301.Ushobora no kuduhamagara kuri numero 0785031649 / 0788698813 ku bindi bisobanuro.Ndetse wanasura urubuga rwacu arirwo www.horahoclinic.rw.

Mutugane tubafashe

Ibitekerezo

Tanga igitekerezo