Horaho Clinic
Banner

SOBANUKIRWA BYINSHI KU NDWARA Y’AMIBE NDETSE N’IMITI YAYO

SOBANUKIRWA BYINSHI KU NDWARA Y’AMIBE NDETSE N’IMITI YAYO

Ese iyi ndwara imeze ite, Ifata ite ?

Indwara y’Amibe ni indwara y’inzoka zo munda ituruka ku mwanda w’amazi anyobwa cg akoreshwa ndetse n’ibiribwa bidasukuye. Ikaba iterwa n’udukoko duto twitwa “Entamoeba Histolytica” twinjira mu mubiri iyo uriye cg unyoye ibyandujwe n’amagi yazo.Kugira ngo indwara y’amibe ikure mu mubiri, agakoko k’antamoweba histolitika karagenda kakibera mu mara, aho gatungwa n’amaraso kanyunyuza mu muntu, bityo rero kakaba gashobora guca ibisebe cyangwa kagateza ibibyimba ku mara. Ariko kandi hari n’igihe ako gakoko k’amibe gashobora no kwinjira mu maraso kagatemberamo bityo bigatuma gashobora no kugera mu mwijima maze naho kakahateza ibibyimba.

Ese iyi ndwara irangwa n’iki ?

* Kubabara mu nda

* Kugira umuriro rimwe na rimwe

* Gushaka kujya ku musarane nyamara wajyayo bikanga

* Guhurwa ibiryo bimwe na bimwe

* Kugira diarrhea

* Kwishimagura,………..

Ese iravurwa igakira ?

Yego,iravurwa igakira burundu,ubundi ukita cyane ku isuku kuko iyi ndwara ituruka ku mwanda.hari imiti y’umwimerere ikomoka ku buvuzi gakondo bw’abashinwa n’abanyamerika ikoreshwa ku rwego mpuzamahanga ivura Amibe igakira burundu.

Muri yo twavugamo nka :

Garlic oil capsule,Parashield plus capsule,iyi yica ndetse ikamenagura n’ibikonoshwa amibe zihishamo,hakaba n’icyayi bita Intestine cleansing tea cyoza mu mara kigakuramo amagi yazo ndetse n’indi myanda mu mara.

Twabibutsa ko iyi miti nta ngaruka igira ku buzima bw’uyikoresheje kuko ikozwe mu bimera kandi ikaba yizewe.

Umwanditsi :

Pt Denys/Horaho life

Ibitekerezo

Tanga igitekerezo