Horaho Clinic
Banner

DUSOBANUKIRWE N’INDWARA Y’ISUSUMIRA

Indwara y’isusumira (Parkinson’s disease) ni indwara iterwa n’iyangirika ry’uturemangingo tw’ubwonko (neuronal cells), tw’agace gashinzwe kugenzura imikorere y’ingingo kandi ako gace gatuma umuntu ahagarara agakomera neza akanatambuka.

Iyi ndwara yibasira abantu b’ibitsina byombi, ikaba ikunze kugaragara ku bantu bari hagati y’imyaka 50 na 65, gusa ishobora no gufata abakiri bato. Ntabwo ihita izahaza umuntu ako kanya, ahubwo igenda imwibasira uko imyaka igenda yicuma na yo ikagenda ikura nk’uko bisobanurwa n’urubuga rwa santé.fr.

Iyo hashize imyaka iri hagati y’10 na 20 umuntu yarafashwe no gususumira aba ageze ku rugero rwo kuba nta kintu na kimwe ashobora gukora, ariko kureba, kumva hamwe no gutekereza byo biguma gukora uko bisanzwe, ibi bigashimangira ko ino ndwara itibasira igice cy’ubwonko cya sereburo korutegisi (cerebral cortex) kibiyobora.

Dore bimwe mu bimenyetso by’indwara y’isusumira

• Uwo yamaze gufata atangira asusumira ikiganza kimwe cyangwa byombi

• Intoki zafata ntizikomeze, hagakurikiraho amaboko n’amaguru,

• Kugenda yomboka.

• Imikaya irakanyarara (Rigid muscles)

• Mu gihe gikurikiyeho noneho umuntu iba imaze kumwibasira ku buryo no kuvuga bitangira kuba ikibazo, ugasanga ahora avuga magambo amwe (monotonous speech)

Zimwe mu nama zafasha umuntu kwirinda uburwayi bw’isusumira

* Kwirinda ibiyobyabwenge kuko bishobora kwangiza uturemangingo tw’ubwonko

* Gukora imyitozo ngororamubiri (Physical Exercises)

* Gukora uturimo dutandukanye twa buri munsi ku bageze mu za bukuru (Daily living activities)

* Kurya indyo yuzuye.

* Kuruhuka bihagije kuko bifasha ubwonko gukora neza bityo bikaba byakurinda ubu burwayi.

Ese wari uzi ko hari imiti yagufasha kuri ubwo burwayi ?

Hari abantu benshi bafite ubu burwayi bw’isusumira,ugasanga baratereye iyo,abandi bagakeka ko barozwe, nyamara ubu ni uburwayi buvurwa bugakira. Ku bamaze kugira ubu burwayi bw’isusumira rero ntimwihebe kuko habonetse imiti myimerere ikomoka ku bimera ikaba yizewe ku rwego mpuzamahanga kuko ibifitiye ibyemezo mpuzamahanga (twavuga nka :FDA:Food and Drug Administration,n’ibindi) yabafasha kuri ubwo burwayi,iyo miti ikaba ifasha twa turemangingo tw’ubwonko tuba twarangiritse.

Aha twavugamo nka :

Gingko biloba capsules,I-shine capsule,Multi-vitamins,soy bean lecithin,…..

Uramutse ushaka iyi miti ndetse n’izi nyunganiramirire z’umwimerere wagana aho HORAHO LiHfe dukorera mu mugi wa Kigali,mu nyubako yo kwa RUBANGURA, muri etaji ya 3 mu muryango wa 302 na 301.Ushobora no kuduhamagara kuri numero 0785031649 cg 0788698813 ku bindi bisobanuro.Ndetse wanasura urubuga rwacu arirwo www.horahoclinic.rw.

Ibitekerezo

Tanga igitekerezo