Horaho Clinic
Banner

DUSOBANUKIRWE INDWARA YA ASIMA (ASTHMA)

Asima ni ndwara ki ?

Asthma ni uburwayi bufata imyanya y’ inzira z’ubuhumekero y ’imbere ijyana umwuka mu bihaha (branchial tubes) . Ubu burwayi butera kubyimba no gufungana kw’inzira z’umwuka (airways), bishobora kugaragazwa na bimwe mu bimenyetso nko gusemeka, kubura umwuka, kwitsamura kenshi, kumva afunganye mu gituza, ibi bimenyetso bikigaragaza cyane bwije na mu gitondo, bityo bugatuma uyirwaye ahumeka bimugoye cyane ; kuburyo atitawe ho ngo ajyanwe kwa muganga kugirango abone imiti, ashobora no kubura ubuzima.

Ese Asima iterwa n’iki ?

Iyi ndwara ubushakashatsi bugaragaza ko ntakiyitera kizwi neza (cause) ; ariko hari ibishobora kuba imvano yo kuyirwara(risk factors) aha twavuga nka :

• Uburwayi bw’ ibicurane n’inkorora

• Ibintu bituma habaho gukora nabi kw’inzira z’ubuhumekero (umukungugu, umwotsi w’itabi),

• Imyotsi isanzwe,

• Gukorera ahantu hadasukuye hatumuka ivumbi,

• Allergies ku bwoya bw’udusimba tumwe na tumwe, bimwe mu biribwa,

• Ihindagurika ry’ikirere

• Kurira cyangwa guseka birengeje urugero bikaba bya kwangiza inzira z’ubuhumekero

• Uruhererekane mu muryango .

Ese iyi ndwara yaba ivurwa igakira ?

Mu bushakashatsi bwose bwakozwe bugaragaza ko Asima ari indwara akenshi idakunda gukira gusa iyo itarakomera cyane ngo imare igihe kirekire ibe karande(Chronic) ishobora gukira bitewe n’imiti uyirwaye yakoresheje.

Mu kuvura iyi ndwara rero dukoresha imiti myimerere ikomoka ku buvuzi gakondo bw’abashinwa ikorwa na sosiyeti y’Abanyamerika, Green World International. Gusa mbere y’uko umurwayi avurwa, habanza gusuzumwa impamvu yamuteye ubu burwayi, hanyuma agahabwa imiti.

Mu miti yifashishwa mu kuvura ndetse no kugabanya ubukana bw’iyi ndwara twavugamo nka : Cordyceps plus capsules, Kuding plus tea na Ganoderma plus capsules.

Iyi miti ni imiti yizewe kurwego mpuzamahanga kuko yakozwe n’inzobere mu by’ubuzima bwa muntu ndetse n’imirire ikaba ijana ku ijana ikoze mu bimera.Nta mpungenge rero ugomba kugira wowe ufite ubu burwayi bwa Asima, Twakwigisha kandi n’imyitozo yagufasha guhumeka neza (Breathing Exercises) bityo ukamererwa neza birushijeho.

Tugane tugufashe

Ifoto :https://medlineplus.gov/asthma.html

Ndorimana Jean Denys /Horahoclinc.rw

Ibitekerezo

Tanga igitekerezo