Horaho Clinic
Banner

Imirire myiza kandi iboneye

Abantu benshi kuri iyi si ya Rurema nti basobanukiwe imirire myiza icyo aricyo, akabariyo mpamvu ubuzima bwabo bukomeje kwangirika, bujya mukaga ndetse no gutakaza amafaranga bitari bikwiye.

Ikigo mpuzamahanga nka FAO kita ku mirire iboneye ; ubuhinzi ndetse n’ubworozi hamwe n’ikigo mpuzamahanga cyita ku buzima WHO bitanga ibisobanuro bikurikira ;

Imirire myiza kandi iboneye ni igihe abantu bingeri zose( abana bato, abakuru, ndetse n’abasheshe akanguhe )babashije kubona ibyo kurya bihagije ; byujuje intungamubiri , bifite isuku kandi bikaboneka byuzuje umwimerere wabyo.

Bisobanura neza ko imirire myiza kandi iboneye ari igizwe, n’ibitera imbara, ibirinda indwara, ndetse n’ ibyubaka umbiri

Kunywa amazi meza no gukora imyitozo ngorora mubiri ;ni bimwe mubidufasha kugira imirire myiza kandi iboneye .ndetse bigatuma umubiri wacu ukoresha neza ibyo twariye

Inyunganiramirire nka protein powder,imyinyungugu nka calicium ndetse no gufata ifunguro ryuzuye ni bimwe mu bisubizo bikoreshwa kubafite indwara zituruka ku mirire mibi ndetse no kugira imikorere mibi y’umubiri, harimo indwara zo munda, rubagimpande, kugira ibiro bike cyane ndetse ni zibasira abana bato .

Buri wese akwiye kumenya ibigize indyo yuzuye rero akayifata mu rwego rwo kubungabunga ubuzima bwe

Ku bindi bisobanuro mutugane tubafashe.

Ibitekerezo

Tanga igitekerezo