Horaho Clinic
Banner

Menya byinshi ku mashini idasanzwe yitwa Electro Reflex Energizer (ERE) ikora reflexology mu buryo budasanzwe.

Reflexology ni ubwoko bw’ubuvuzi nyunganizi bwibanda ku gukangura imyakura y’igice runaka cy’umubiri cyane cyane ku birenge, ibiganza, ndetse n’ibindi bice byinshi hagamijwe kugirango bikore neza.
Reflexology kandi ni ubukorikori budasanzwe mu gusubiza ku murongo atom, uturemangingo ndetse no kuringaniza ibinyabutabire mu muburi.
Electro Reflex Energizer ntago ikoreshwa m’ubundi bwoko bwo gukora massage y’ibirenge cyangwa amaguru, inakoreshwa m’ubuvuzi kugirango ikangure imyakura y’ibirenge ndetse.
Reflexology nayo ni ubwoko bw’ubuvuzi bukorwa n’iyi machine ya Electro Reflex Energizer bigendeye ku mahame y’abanga aho haba hari umwanya runaka mu birenge cyangwa mu biganza, aho iyo yagize uburyo hakorwaho niyo machine bigira ingaruka nziza k’urugingo runaka ruri kure yaho mu birenge cyangwa mu biganza, bikirukana ububabare n’imikorere mibi y’ingingo, ndetse bikaba binatera imikorere myiza y’umubiri wose.
Ibyiza bya reflexology ntago bigira iherezo cyangwa umupaka mu ngingo runaka, ahubwo inafasha umubiri gutandukana na stress, kuringaniza imigendere y’amaraso, bifungura imyakura ijyana kandi ikanagarura amakuru mu bwonko. Ibyo bigafasha no kugabanya ububabare mu mubiri ndetse ikanabungabunga imiterere y’imbere mu mubiri ibizwi nka homeostasis.
Binyuze mu guteza igitutu (Pressure) mu bworo bw’ikirenge cyangwa ikiganza bikorwa na Electro Reflex Energizer nibyo bifasha kwirukana ububabare, kuzamuka k’umuvuduko w’amaraso, uburyaryate mu mubiri, ndetse n’ibinya mu mikaya.

Hari uburyo butatu bw’ingenzi iyi Electro Reflex Energizer ikoramo ibyo bikorwa ;

1. Uburyo bwa mbere : Ifasha gukura imyanda mu mubiri. Akenshi iba igambiriye imikaya yo mu gice cyo munsi mu kirenge ndetse n’imbere mu mpfundiko.
2. Uburyo bwa kabiri : Ifasha ku ruhuka k’umubiri no kuwukiza aho ufite ikibazo. Ifasha imikaya yo hejuru y’ikirenge n’inyuma ku mpfundiko ndetse no mu tugombabari.
3. Uburyo bwa gatatu : Ifasha gukora massage no gukiza umubiri.
Ibindi byiza bya Electro Reflex Energizer ;
  Ituma ugubwa neza byihuse mu mubiri bikirukana stress mu mubiri, ndetse no gukuramo uburibwe binyuze mu gikorwa cya massage y’ibirenge iyi machine ikora.
  Igabanya umuvuduko w’amaraso, n’itembera ryayo, bikagabanya umunaniro.
  Ifasha kuruhura imikaya mbere na nyuma y’uko ukora siporo.
  Ifasha gukura mu mubiri umunaniro uhoraho.
  Ifasha no kugabanya ibiro.
Icyitonderwa : Ikirenge kigira ibice bitandukanye ibizwi nka Zone therapy, aho iyo zone iri iba ifite urugingo/ingingo ikorana narwo/nazo imbere mu muburi. Iyo imashini ikoze kuri zone therapy runaka amakuru aragenda akagera kur’urwo rugingo, noneho bigafasha kugira imikorere myiza kur’izo ngingo. Bikirukana uburwayi mu ngingo ndetse n’ibice byinshi by’umubiri.
Ese waba ujya wumva bimwe mu bimenyetso by’imikorere mibi y’umubiri wawe ?
Gana aho HORAHO Life ikorera tugufashe dukoresheje imishani nziza mu gukangura imyakura utandukane nibyo bibazo, tunakugire inama ku buzima bwawe.
Dukorera mu mugi wa Kigali,mu nyubako yo kwa RUBANGURA, muri etaji ya 3 mu muryango wa 302 na 301.Ushobora no kuduhamagara kuri numero 0785031649 / 0788698813 (WhatsApp) ku bindi bisobanuro. Ndetse wanasura urubuga rwacu arirwo www.horahoclinic.rw cyangwa Youtube channel yacu ariyo Horaho Life Rwanda

Ibitekerezo

Tanga igitekerezo