Horaho Clinic
Banner

Menya byinshi utaruzi ku ndwara ifata imyanya y’ubuhumekero yitwa sinezite n’imiti mwimerereye yagufasha guhangana nayo - video

Sinezite ni indwara yo kubyimbagana no gutumba ibinogo by’izuru (nasal cavities). Iyi ndwara akenshi iterwa naza virusi, ariko sizo zonyine kuko na bagiteri cyangwa imiyege (Fungi) bishobora gutera infection zutu dufuka (sinus). Uku kubyimbirwa guturuka kuri virusi, kenshi na kenshi kugumaho niyo ibindi bimenyetso byagiye.
Sinezite ishobora gushyirwa mubyiciro bibiri ; iyoroheje n’ikomeye.
Iyoroheje ni imara iminsi micye ikaba yakira. Iyi akenshi iterwa n’ibicurane cg allergies, Ariko ikomeye imara hejuru y’ibyumweru 8 cyangwa ikazajya igenda igaruka mu bihe bitandukanye. Ni byiza kubanza kujya kwa muganga, ugasuzumwa ukamenya neza impamvu, ukaba wavurwa.
Ibimenyetso n’ibiranga sinezite.
Ni kenshi abantu barwara ibicurane bakabyitiranya na sinezite, kubera ibimenyetso by’izi ndwara bijya gusa ; ibimyira, kubabara umutwe cyangwa kumva ubabara mu gihanga kimwe no gufungana.
Ibiranga sinezite akenshi ni :
  Kugira ibimyira byinshi mu mazuru.
  Gufungana no guhumekera mu mazuru bigoranye.
  Kumva ubabara mu maso, cyane igice cyo munsi y’amaso cyangwa aho imyenge y’amazuru ihurira.
  Kubabara mu gihanga.
  Inkorora no kugira umuriro.
  Kubabara amenyo.
  Kumva unaniwe.
  Impumuro mbi.
Ni iki gitera sinezite
Nkuko twabivuze haruguru iterwa na virusi, ishobora guturuka kuri bagiteri cyangwa imiyege. Abantu bafite ubudahangarwa budakomeye nibo bibasirwa cyane na sinezite ituruka ku miyege cyangwa bagiteri. Utu dufuka tubamo umwuka turi ahantu hatandukanye ku gice cy’umutwe :
  Hari uturi hejuru y’ibitsike, ku gice neza giteganye n’ubwonko.
  Hagati y’amaso, aho izuru rifunganira.
  Ku matama, impande z’amazuru
Uko wayirinda
  Sinusite yoroheje akenshi ikunda kugenda mu cyumweru 1 cyangwa 2 iyo ufashe imiti neza. Naho ikomeye yo isaba kureba muganga w’inzobere cyangwa gukomeza gufata imiti, ivura ibimenyetso biba byagaragaye.
  Kugira isuku ihagije, yaba aho uba cyangwa ibyo wambara, ukirinda utuntu dutumuka cyangwa inyamaswa zifite ubwoya, kwita ku isuku y’amazuru yawe hagahora hatarimo imyanda, no guhita wivuza ibimenyetso mu gihe bije byagufasha kurwanya sinusite ikomeye.
Ese waba uzi imiti myimerere yagufasha guhangana n’ibibazo by’indwara zo mubuhumekero cyane cyane sinezite ?
Ni byiza kwirinda izo ndwara kuko bishoboka, Gusa birashoboka ko waba waratangiye kumva ibimenyetso twavuze haruguru. Ubu habonetse imiti myimerere ikozwe mu bimera kandi ikaba yizewe ku rwego mpuzamahanga kuko ibifitiye ibyemezo mpuzamahanga (twavuga nka :FDA:Food and Drug Administration,n’ibindi). Iyo miti rero ikaba ifasha gutandukana n’indwara zose zo mubuhumekero. Muri Horaho life tubafitiye Cordyceps, Ganoderma, Kuding, Propolis,Vitamin C tablet na Aloe-Vera zihangana n’uburwayi nka sinezite ndetse n’ubundi bwose bufata mumyanya y’ubuhumekero
Uramutse ukeneye ubufasha ,wagana aho HORAHO Life dukorera mu mugi wa Kigali,mu nyubako yo kwa RUBANGURA, muri etaji ya 3 mu muryango wa 302 na 301.Ushobora no kuduhamagara kuri numero 0785031649 / 0788698813 (WhatsApp) .Ndetse wanasura urubuga rwacu arirwo www.horahoclinic.rw na Youtube Channel ariyo Horaho Life Rwanda.

REBA VIDEO HANO

Ibitekerezo

Tanga igitekerezo