Horaho Clinic
Banner

Dore igisubizo ku bibazo bitandukanye byo gutukura kw’amaso byibasira abatari bacye nuko watandukana nabyo burundu .

Amaso n’igice gifitiye umubiri akamaro gakomeye cyane, kandi iyo ubuzima bw’amaso butabungwabunzwe aba ashobora kwangirika byoroshye.Wari wireba mu ndorerwamo ukagirango amaso uri kureba si ayawe ? Nibyo koko bibaho gutukura amaso ndetse rimwe na rimwe bikajyana no kubyimba cyangwa kuyabyiringira.
Hari impamvu zinyuranye zishobora gutera amaso gutukura nkuko tugiye kubirebera hamwe kandi buri buryo buvurwa ukwabwo.

Impamvu nyamukuru zitera gutukura amaso

1. Amaso yumye/ iyo amazi yo mu maso yabaye make.
Kugira amaso yumye biterwa n’impamvu nyinshi zinyuranye gusa impamvu nyamukuru ni ukutagira amarira ahagije mu maso bitewe nuko imvubura ziyakora zifite ikibazo. Iyo bimaze igihe rero biyatera kukuryaryata ukayakuba nuko bigatuma atukura.
Imiti iraboneka ibivura gusa usabwa kuwandikirwa n’umuganga w’amaso nyuma yo kugusuzuma.
2. Urumuri rw’ibikoresho by’ikoranabuhanga
Gukoresha cyane ibikoresho bifite urumuri nka televiziyo, mudasobwa, telefoni nabyo bizwiho gutera amaso kunanirwa nuko agatukura. Impamvu ibitera kenshi ni uko iyo turi kurebamo duhumbya gacye nuko bikagabanya ububobere bw’amaso, ingaruka ikaba kwa gutukura.
Niba akazi ukora kagusaba gukoresha ibi bikoresho usabwa kujya unyuzamo buri minota 30 ukaba ubigiye kure byibuze iminota yindi hagati ya 2 na 5. Nta yindi miti ikenewe kuko iyo wihaye gahunda birikiza.
3. Gukomereka
Ikintu gikoze mu jisho cyangwa kiguyemo nacyo kizaritera gutukura. Uko gutukura bishobora guterwa nuko imitsi y’amaraso yakomeretse cyangwa nanone bikaba bumwe mu buryo bwo kwivura aho imitsi ijyanamo amaraso yifungura cyane kugirango amaraso ajya mu jisho yiyongere.
4. Kunywa itabi
Kunywa itabi bigendana no kurwara indwara zinyuranye zifata mu buhumekero, umutima na kanseri. Si ibyo gusa kuko banagira ikibazo ku maso yabo kuko ahora atukuye ndetse banasaza amaso vuba ugereranyije n’abatarinywa. Umuti wabyo ntawundi ni ukurireka kuko n’ubundi nta ntungamubiri rigira ngo nuribura uragira icyo uba, ahubwo kurinywa nukwitera ubundi burwayi.
Ushobora kutanywa itabi ariko ukaba unywa urumogi. Mu rumogi habamo ikinyabutabire cyitwa THC (Tetrahydrocannabinol) kikaba kizwiho gutera imitsi kwirega bikaba bituma amaraso areka mu maso bigatwara kandi amasaha menshi ngo bikire, uburyo bwose warufatamo ntibibuza imitsi yo mu maso kurega. Aha naho ntawundi muti uretse kureka urumogi
5. Kudasinzira
Amaso atukura, abyimbye ni ikimenyetso cyo kudasinzira neza. Ushobora kudasinzira neza kubera akazi, kubura ibitotsi, indwara cyangwa indi mpamvu harimo no kurara mu tubyiniro.
Aha abenshi iyo bucyeye bitabaza imwe mu miti ishyirwa mu maso ngo agarure kuba umweru nka Visine na Minhavez, nyamara inama nziza ni ugufata umwanya ukaruhuka ukaryama ugasinzira neza kuko birikiza iyo wabashije gusinzira neza. Imiti si myiza mu gihe nta burwayi bwihariye ufite.
6. Inkorora n’ibicurane
Kuko akenshi inkorora n’ibicurane bigendana no kwitsamura, kwipfuna no gukorora bituma imitsi ijyana amaraso mu maso irega nuko bikaba byayatera gutukura.
Iyo uvuye iyo gripe uko ikira niko na ya maso agenda asubirana umwimerere wayo.
7. Zimwe mu ndwara z’amaso
Hari indwara zinyuranye z’amaso ziyatera gutukura.
Ni byiza kwirinda indwara z’amaso kuko bishoboka,Gusa birashoboka kuba waramaze kumva imikorere mibi y’amaso kandi bikaba bikubangamiye. Ubu habonetse imiti myimerere ikozwe mu bimera kandi ikaba yizewe ku rwego mpuzamahanga kuko ibifitiye ibyemezo mpuzamahanga (twavuga nka :FDA:Food and Drug Administration,n’ibindi). Iyo miti rero ikaba ifasha uturemangingo tw’amaso ndetse ndetse n’indi mikorere mibi y’amaso. Muri iyo miti twavugamo uzwi cyane kandi wamamaye witwa Blueberry Eye Care Softgel ,Multi-Vitamin,Beta Carotene et Lycopene capsule. . Nta ngaruka igira kuko ikoze mu bimera.
Uramutse uwukeneye ,wagana aho HORAHO Life dukorera mu mugi wa Kigali,mu nyubako yo kwa RUBANGURA, muri etaji ya 3 mu muryango wa 302 na 301.Ushobora no kuduhamagara kuri numero 0785031649 / 0788698813 ku bindi bisobanuro.Ndetse wanasura urubuga rwacu arirwo www.horahoclinic.rw, na Youtube channel ariyo Horaho Life Rwanda.

REBA VIDEO HANO

Ibitekerezo

Tanga igitekerezo