Horaho Clinic
Banner

Dore inyunganiramirire zizewe zihangana n’uburwayi bw’umuvuduko uri hasi w’amaraso (kugenda gacye kw’amaraso) izwi nka Hypotension. Sobanukirwa byinshi kuri iyi ndwara - VIDEO

Umuvuduko w’amaraso ubundi ugenwa n’ingufu zisunika inkuta z’imijyana igendamo amaraso mugihe umutima ukubise kugirango amaraso asohoke.
Akenshi dukunda kuvuga ku muvuduko ukabije w’amaraso ariyo hypertension ariko ntidukunze kwibaza mu gihe uwo muvuduko wabaye muke aribyo hypotension.
Hypotension ni igihe umuvuduko w’amaraso wagiye munsi ya 90/60. Twibutseko ko umuvuduko wemewe ku bantu bakuru ari utarenze 120/80 ariko ntunajye munsi ya 90/60.
Nyamara ubusanzwe iyo umuvuduko w’amaraso wamanutse nta kindi kibazo cyihariye ufite, ntacyo biba bitwaye kuko ugeraho ukongera ukazamuka. Gusa iyo utangiye kujya ugira ikizungera, kumva uhorana umunaniro, biba byafashe indi ntera, ni ngombwa kubikurikirana.
Umuvuduko muke w’amaraso uterwa n’iki ?
Muri rusange abantu twese tujya tugira igihe umuvuduko wacu umanuka gusa kuko bimara agahe gato ntitubimenya.
Ariko hari ibyo uba ugomba kwitaho byatuma ukurikirana umuvuduko wawe uko umeze :
  Mu gihe uri umugore utwite kuko ari wowe n’umwana wawe muba mukeneye amaraso.
  Wagize impanuka ugakomereka ukava amaraso menshi
  Mu gihe ufite uburwayi bw’umutima noneho imitsi ijyana amaraso ntikore neza
  Gucika intege bijyana no kubura amazi mu mubiri nka nyuma y’igihe utarya cyangwa uhangayitse
  Kugira ubwivumbure budasanzwe ku kintu runaka cyane cyane imiti yo mu bwoko bwa pénicilline (byitwa anaphylactic shock)
  Kugira ubwandu bw’amaraso.
  Imikorere mibi y’imisemburo nko kurwara diyabete, impyiko, cyangwa indwara zifata thyroid.
Imiti imwe nayo ishobora gutera iki kibazo muri yo twavuga iyo mu itsinda rya beta blockers, nitroglycerin, isohora amazi mu mubiri, ivura dépression, kimwe n’ivura kudashyukwa.
Nkuko twabivuze dutangira iyi nkuru, umuvuduko uri munsi ya 90/60 uba ari mucye.
Kugira umuvuduko mucye w’amaraso birangwa n’ibi bikurikira :
 Umunaniro
 Kuremererwa umutwe
 Ikizungera
 Isesemi
 Guta ubwenge
 Kureba ibicyezicyezi
 Kwiheba no kwigunga
 Uruhu ruhorana urumeza
Horaho life yababoneye igisubizo ku bantu bakunze kugira ikibazo cya Hypotension. Ni mutugane tubafashe kugirango ubuzima bwanyu bubungwabungwe.
Iyi imiti myimerere ikozwe mu bimera kandi ikaba yizewe ku rwego mpuzamahanga kuko ibifitiye ibyemezo mpuzamahanga (twavuga nka :FDA:Food and Drug Administration,n’ibindi). Iyo miti rero ikaba ifasha kongera kugira imigendere y’amaraso myiza,umuvuduko w’amaraso ukajya ku murongo Muri iyo miti twavugamo izwi cyane witwa Ginseng RHs Capsules, Multi-Vitamin tablets ,Protein Powder,Blueberry supernutrition,Bluebrry juice na Ganoderma plus capsules. Nta ngaruka igira kuko ikoze mu bimera.
Uramutse uyikeneye ,wagana aho HORAHO Life dukorera mu mugi wa Kigali,mu nyubako yo kwa RUBANGURA, muri etaji ya 3 mu muryango wa 302 na 301.Ushobora no kuduhamagara kuri numero 0785031649 / 0788698813 (WhatsApp) ku bindi bisobanuro.Ndetse wanasura urubuga rwacu arirwo www.horahoclinic.rw, na Youtube channel ariyo Horaho Life Rwanda.

REBA VIDEO HANO

Ibitekerezo

Tanga igitekerezo