Horaho Clinic
Banner

Ibyiza wamenya kuri Ginkgo biloba k’ubuzima bw’umuntu - VIDEO

Ginkgo biloba izwi cyane kw’izina ry’imisatsi y’abakobwa (maidenhair), ibyitwa kubera ubwiza bwayo, ni ikimera mwimerere gikunze kubona cyane mu bushinwa, kandi kikaba kibayeho imyaka myinshi cyane mu buvuzi bw’abashinwa. Gufata inyunganiramirire ya Gingko biloba bigira ingaruka nziza ku mikorere y’ ubwonko ndetse n’imitemberere y’amaraso kuko ifite ubushobozi bwo gufungura imitsi itwara amaraso bityo amaraso akanyuramo neza n’umubiri muri rusange.
Ibibabi bya Ginkgo biloba byifitemo ibinyabutabire

(antioxidants)

by’ubwoko bubiri ; aribyo Flavonoid na Terpenoid bizwiho kugira ubushobozi buhanitse mu kurinda kanseri mu mubiri. Antioxidant ifite ubushobozi bwo gusohora free radicals ziba zaturutse mu mikorere isanzwe y’umubiri, bityo utunyangingo tugakora neza ndetse tukanakura neza, bikaturinda kwangirika no gusaza imburagihe ku bantu.
Ginkgo biloba ifite ubushobozi bwo guhagarika inflammation mu mubiri, ishobora kuba yaturutse k’udukoko twinjiye mu mubiri. Iyo inflammation ishobora no kugeza umubiri ku burwayi bwa rubagimpande (rhemathoid arthritis), imikorere mibi mu rwungano ngogozi, Kanseri, indwara z’umutima, na Stroke.
1.Ginkgo biloba igabanya ibibazo bikunze gufata ubwonko nko kwibagirwa cyane, kuko ubushakashatsi bwagaragajeko yongera imikorere y’ubwonko cyane.
2.Ginkgo Biloba ikuraho ibibazo byo kugira umunabi mu mubiri bitewe na antioxidants ziba muriyo,
3.Ginkgo Biloba ivura indwara y’agahinda gakabije (Depression).
4 .Byumwihariko Ginkgo biloba ifatwa nk’ikimera cy’ubwonko (Brain Herb) bitewe nuko ifite ubushobozi bwo gufasha ubwonko kutibagirwa ndetse no kuruhuka. Ubwonko bukoresha Oxygene ku kigero cya 20 ku ijana bya oxygene yose umubiri ukoresha. Niyo mpamvu Ginkgo iyo ifashije amaraso gutembera neza mu bwonko bituna ubwonko bwakira oxygene bityo bigatuma bukora neza.
5.Ginkgo biloba ikiza abantu bakunze kurwara umutwe muri rusange ndetse n’umutwe w’uruhande rumwe (Migraine).

Uyu muti wo mubuvuzi gakondo bw’abashinwa uzwiho kuvura umutwe ariko bigaterwa n’ibiri gutera uwo mutwe. Urugero bizwiko Ginkgo biloba ari anti-inflammatoire na anti-oxidant. Iyo umutwe cyangwa migraine yatewe na stress nyinshi, Ginkgo biloba irafasha cyane. Ikindi kiyongeraho, iyo Umutwe cyangwa Migraine biri guturuka kukuba amaraso atarimo kugera mu mutwe neza bitewe no kwifunga kw’imitsi itwara amaraso, Ginkgo biloba iba ikenewe mu kujya kwagura imitsi itwara ayo maraso kugirango yongere agere mu mutwe neza, bityo umutwe ukire.
Ginkgo Biloba ni nziza ku ;
  Abantu bakunze kugira ikibazo cyo kwibagirwa.
  Abantu bashaka kwirinda kuribwa k’utunyangingo two mubiri by’umwihariko mu maso no mu bwonko.
  Abantu bakunze kugira uburibwe bw’umutwe no mu ngingo muri rusange.
  Abantu bashaka kongera imikorere myiza y’ubwonko bwabo.
Ese waba ukeneye iyi Ginkgo balboa Capsules ?

Ni byiza kwirinda iyi ndwara kuko bishoboka,Gusa birashoboka ko waba waramaze kugira ibi bibazo twavuze haruguru. Ubu habonetse imiti myimerere ikozwe mu bimera kandi ikaba yizewe ku rwego mpuzamahanga kuko ibifitiye ibyemezo mpuzamahanga (twavuga nka :FDA:Food and Drug Administration,n’ibindi). Iyo miti rero ikaba ifasha umubiri kongera gusubirana umwimerere mu mikorere, ikindi kandi ikagabanya ubukana kubo byamaza kugera ku kigero cyo hejuru.
Muri iyo miti twavugamo nka:uzwi cyane kandi wamamaye witwa Ginkgo Biloba Capsules.Nta ngaruka igira kuko ikoze mu bimera.
Uramutse uwukeneye ,wagana aho HORAHO Life dukorera mu mugi wa Kigali,mu nyubako yo kwa RUBANGURA, muri etaji ya 3 mu muryango wa 302 na 301.Ushobora no kuduhamagara kuri numero 0788698813 /0785031649 ku bindi bisobanuro.Ndetse wanasura urubuga rwacu arirwo www.horahoclinic.rw, na Youtube channel ariyo Horaho Life Rwanda.

REBA VIDEO HANO

Ibitekerezo

Tanga igitekerezo