Horaho Clinic
Banner

SOBANUKIRWA IMIKORESHEREZWE YA CALCIUM MU MUBIRI - VIDEO

Calcium ni umunyu ngugu ukunze gukora mu buzima bw’amagufa, sibyo gusa kuko calcium igira umumaro mu gukamya amaraso mu gihe ukomeretse bigatuma utava cyane, kandi ifasha imikaya kwikaya, iringaniza urugero umutima utureraho ndetse n’imikorere y’imyakura y’ubwonko.
Ku kigero cya 99 ku ijana (99%) Calcium ibikwa mu magufa, 1 ku ijana(1%) risigaye turisanga mu maraso, imikaya, no mu turemangingo.
Kugirango umubiri ukore akazi kawo neza, umubiri ugomba kuba ufite Calcium ihagije mu maraso.
Iyo ikigero cya calcium kibaye gicye mu maraso, umusemburo (Hormone) witwa Parathyroid wohereza ubutumwa mu magufa kugirango harekurwe Calcium ijye mu maraso.
Uyu musemburo wa parathyroid kandi ufite ubushobozi bwo gutuma vitamin D yongera ifatwa rya Calcium iri mu mara (absorption of Calcium in intestine) ikajya mu maraso.
Mu gihe kimwe kandi Parathyroid hormone ibwira impyiko gutanga calcium iba yagiye mu nkari ikayibuza kuyisohoka ahubwo igasubizwa mu maraso.
Ikindi nuko iyo umubiri ufite Calcium ihagije mu mubiri, harekurwa umusemburo utandukanye n’uwambere kugirango ukore ibitandukanye, witwa Calcitonin, ugatuma igabanya calcium mu maraso binyuze mu kubuza amagufa kurekura calcium, ukanabuza impyiko gusohora calcium binyuze mu nkari.

DORE UKO UMUBIRI W’UMUNTU UBONA CALCIUM
1. Umubiri ubona calcium ukeneye mu buryo bubiri bw’ingenzi. Ubwambere ni ukurya ibiribwa cyangwa inyunganiramirire byifitemo calcium.
2. Ubwa kabiri umubiri ubonamo calcium ni ugufata kuri calcium ibitswe mu mubiri, mu gihe umuntu atabashije kurya ibiribwa bikize kuri calcium.
Mu busanzwe calcium iba yatiwe mu magufa, iba igomba kuzasubizwamo no kuba harindi ibonetse mu mubiri.

Ingano ya Calcium umubiri ukeneye.

Umuntu w’igitsina gore uri hagati y’imyaka 19-50 aba agomba gufata 1000 mg ku munsi, umugore cyangwa umukobwa uri hejuru y’imyaka 51 kuzamura agomba gufata 1200 mg, umubyeyi utwite n’uwonsa agomba gufata 1000 mg. Umuntu w’igitsina gabo uri hagati y’imyaka 19-70 ni 1000 mg, naho uri hejuru y’imyaka 71 ni 1200 mg.
Dore Ibiribwa bikize kuri Calcium.

• Hari ibiribwa birimo amata n’ibiyakomokaho dushobora gusangamo calcium, twavuga nk’amafi (sardine, salmon), imboga rwatsi nka Spinach,Beterave,ubunyobwa,Soya n’ibiyakomoka

Ibimenyetso byakwerekako umubiri wawe ufite calcium nke.
  Gutera nabi k’umutima
  Kubura ubushake bwo kurya.
  Gufatwa n’ibinya no kumva ufite intege nke
Ibimenyetso by’uko calcium yabaye nyinshi mu mubiri.
  Umunaniro uhoraho.
  Isesemi.
  Guhumeka nabi.
  Kubabara mu gituza.
  Umutima utera nabi.
Ese waba ujya wumva bimwe mu bimenyetso by’ubucye cyangwa ubwinshi bwa Calcium mu mubiri wawe uko twabivuze harugura
Gana aho HORAHO Life ikorera tuguhe Calcium capsules kubafite nke, cyangwa tukugire inama ku buzima bwawe.
Dukorera mu mugi wa Kigali,mu nyubako yo kwa RUBANGURA, muri etaji ya 3 mu muryango wa 302 na 301.Ushobora no kuduhamagara kuri numero 0788698813 / 0785031649 ku bindi bisobanuro. Ndetse wanasura urubuga rwacu arirwo www.horahoclinic.rw cyangwa Youtube channel yacu ariyo Horaho Life Rwanda

REBA VIDEO

Ibitekerezo

Tanga igitekerezo