Horaho Clinic
Banner

MENYA BYINSHI KU NDWARA YA ASIMA (ASTHMA) NIBYAGUFASHA KUGABANYA INGARUKA ZAYO.

Asima ni indwara ifata mu myanya y’ubuhumekero. inzira y’umwuka irabyimba bigatuma umwuka unyuramo bigoranye ndetse bikanababaza. Asima ishobora kwibasira abantu mu ngeri zose (abato n’abakuru) ndetse n’ubwoko bwose (abazungu n’abirabura), ariko iyo bageze mu kigero cy’ubujyimbi n’ubwangavu, ubushakashatsi bwagaragajeko ibimenyetso bikunze kugabanuka. Ariko hari uburyo bwinshi bwo kugabanya ibimenyetso bya Asima no mu bindi bigero.
Ibimenyetso bya Asima
Gukorora, guhumeka bigoranye, kwitsamura bya buri kanya ndetse no kumva mu gituza hafunganye kandi hakomeye.
Hari impinduka 2 zikomeye ziba mu gihe umuntu arwaye Asima.
1. Igice cy’imbere mu miyoboro itwara umwuka kirabyimba, bityo bikabuza umwuka gutambukamo neza, ikindi nuko uko kubyimba gukurikirwa n’amatembabuzi afashe azwi nka Mucus.
2. Imikaya yegereye ahaca umwuka nayo itangira kugenda ikora movement zidasanzwe, ibyo kandi bigatera ububabare bwinshi.
Izo mpinduka zombi zigatuma inzira icamo umwuka iba nto, bityo bigatera no guhumeka insigane k’umuntu ufite Asima.
NI KI GITERA ASIMA ?
. Impamvu nyakuri itera Asima ntago iramenyekana, ubushakashatsi buvugako ikwirakwizwa ivuye kubabyeyi ijya ku abana (Hereditary), hamwe n’imiterere yaho uba(ibigukikije)
. Ibindi bintu bishobora gutera izamuka rya Asima cyangwa gukara kw’ibimenyetso bya Asima ; ni ivumbi, guhura n’umwotsi w’itabi, ndetse na bimwe mu bishobora guhindura ibyiyumvo by’umubiri nka stress n’ubwoba.
abashakashatsi bagaragaje ko byaba intandaro yo kurwara Asima cyangwa kuba ibimenyetso byayo bikomera.
Ku bana asima ikunze kubafata bataragera kumyaka itanu. Abana benshi bafite ikibazo cya Asima bikunze kubabaho ubuzima bwabo bwose iyo ntagikozwe kugirango baganye ibimenyetso byayo, ariko uko bakura igenda igabanya ubukana nkuko tubikesha urubuga rwa (www.asthma.ca) , ruvugako hari nicyiciro bageramo hakaba nta kimenyetso na kimwe kigaragara.
Dore ibyingenzi umurwayi wa Asima agomba kwitwararika .
- Kwirinda kwegera ibyaba imbarutso mu gutuma uburwayi bukomera, nk’ahantu hari umuyaga mwinshi n’ubukonje, ivumbi,
- kwirinda kwegera ahantu ushobora guhurira n’umwotsi cyane cyane umwotsi w’itabi.
- Gufata neza imiti yandikiwe na muganga uko wayandikiwe.

Ese waba uzi imiti myimerere yagufasha guhangana n’iyi ndwara ?

Ni byiza kwirinda iyi ndwara kuko bishoboka,Gusa birashoboka ko waba waramaze kurwara iyi ndwara,kandi ikaba yaranakuzengereje.Ubu habonetse imiti myimerere ikozwe mu bimera kandi ikaba yizewe ku rwego mpuzamahanga kuko ibifitiye ibyemezo mpuzamahanga (twavuga nka :FDA:Food and Drug Administration,n’ibindi). Iyo miti rero ikaba ifasha imyanya inyuramo umwuka gukora neza, bikayirinda kubyimba ndetse bikanarinda ikorwa rya mucus nyinshi zifunga imyanya y’umwuka.
Muri iyo miti twavugamo nka :Kudding plus tea, Ganoderma plus Capsules, cordyceps plus capsule ,Garlic Oil softgel ,clear lung tea ,Vitamin C tablets.
Iyo yose nta ngaruka kandi igira kuko ikoze mu bimera by’umwimerere.

Uramutse ufite Asima uyikeneye ,wagana aho HORAHO Life dukorera mu mugi wa Kigali,mu nyubako yo kwa RUBANGURA, muri etaji ya 3 mu muryango wa 302 na 301.Ushobora no kuduhamagara kuri numero 0785031649 / 0788698813 ku bindi bisobanuro.Ndetse wanasura urubuga rwacu arirwo
www.horahoclinic.rw.

REBA VIDEO HANO

Ibitekerezo

Tanga igitekerezo