Horaho Clinic
Banner

Dore inama zagufasha guhangana n’uburwayi bukunze gufata mu myanya y’ubuhumekero cyane cyane ibicurane.

Indwara zifata mu myanya y’ubuhumekero zikunze kwibasira abantu benshi cyane cyane mu gihe cy’ubukonje, ni indwara zishobora guterwa na bagiteri ndetse cyane cyane virusi, Virusi zizwi cyane mu gutera ubu burwayi ninka Influenza na rhinoviruse. Nubwo zibasira benshi ariko, hari uburyo ushobora kuzirinda, no kuzikira vuba mu gihe wazirwaye.
Akenshi ku bantu bafite izi ndwara z’ubuhumekero cyane cyane grippe, zikunze gutera kuribwa mu muhogo, bigatera abazirwaye kumira ibiryo mu buryo bubagoye kandi bakanaribwa.
Dore ibimenyetso byakubwirako warwaye indwara z’ubuhumekero ni ;
  Kwitsamara bya buri kanya
  Kugira umuriro
  Gukorora byaburi kanya
  Kuzana ibimyira byinshi mu mazuru.
  Kubabara mu muhogo.
  Kuzana udusebe mu muhogo rimwe na rimwe.
Mu gihe warwaye indwara zifata imyanya y’ubuhumekero wakora iki ? :
1. Irinde ibintu byose bikonje ; yaba ibiryo bikonje, ibinyobwa bikonje cg ibindi byose biba bikonje (nka ice cream) wirinde kandi ibiryo bikaranze. Ibiryo bikaranze bitera umubiri ububyimbirwe, ububyimbirwe bukagabanya ubushobozi bw’ubwirinzi bw’umubiri.
2. Indwara z’ubuhumekero zikwirakwizwa umuntu ku wundi, irinde kwegera uyirwaye. Niba nawe uyirwaye irinde kwegera abandi, cyane cyane nk’abakora mu kazi begeranye, abari ahantu hari abantu benshi cyangwa se mu ishuri, shaka uburyo ujya kure y’urwaye, niba ari wowe urwaye izo ndwara cyane cyane grippe mu gihe cyo kwitsamura pfuka ku munwa kandi ukoreshe ibitambaro byo kwimyira bifite isuku ihagije, wirinda kwanduza abandi.
3. Gusangirira n’abandi ku gikombe kimwe cyangwa gukoresha ibindi bikoresho (nk’ibiyiko, isahane, n’ibindi) ugomba kubyirinda cyane.
4. Imitobe iryohera kimwe n’ibindi binyobwa biryohereye nka fanta si byiza kubifata. Ibyiza ni ukunywa amasosi y’imboga zitandukanye ashyushye cyane (byaba byiza unashyizemo urusenda).
5. Koga intoki kenshi kandi cyane ni ngombwa, niba ugiye kurya banza woge intoki kuko mikorobe z’ibicurane zikwirakwizwa cyane n’intoki zawe.
6. Ugomba kwirinda kwinaniza cyane no kugira stress nyinshi, mu gihe urwaye ugashaka umwanya ukaruhuka bihagije kandi ahantu hari umwuka mwiza. Ntago ugomba kwikingirana mu nzu, ngo ufunge amadirishya yose, cyeretse igihe hari imbeho cg umuyaga mwinshi.
Ni byiza kwirinda izi ndwara kuko bishoboka,Gusa birashoboka ko waba waramaze kurwara izi ndwara,kandi zikaba zaranakuzengereje.Ubu habonetse imiti myimerere ikozwe mu bimera kandi ikaba yizewe ku rwego mpuzamahanga kuko ibifitiye ibyemezo mpuzamahanga (twavuga nka :FDA:Food and Drug Administration,n’ibindi)
Iyo miti rero ikaba ifasha imyanya y ;ubuhumekero kongera gukora neza ndetse no gukira neza.
Muri iyo miti twavugamo nka :Kudding tea, Ganoderma Plus Capsules, Cordyceps plus capsules, Garlic oil, jinpure capsules,jinpure tea …………….Nta ngaruka igira kuko ikoze mu bimera.
Uramutse udukeneye ,wagana aho HORAHO Life dukorera mu mugi wa Kigali,mu nyubako yo kwa RUBANGURA, muri etaji ya 3 mu muryango wa 302 na 301.Ushobora no kuduhamagara kuri numero 0785031649 / 0788698813
ku bindi bisobanuro.Ndetse wanasura urubuga rwacu arirwo www.horahoclinic.rw na Youtube Channel ariyo Horaho life Rwanda

REBA VIDEO HANO

Ibitekerezo

Tanga igitekerezo