Horaho Clinic
Banner

Ibiribwa bigabanya ibyago byo kuvura kw’amaraso na stroke - VIDEO

Amaraso ni amatembabuzi atwara umwuka mwiza (oxygen) n’intungamubiri ku mutima, ibihaha mu ngingo zitandukanye, imikaya no mu bindi bice by’umubiri.

Gutembera neza kw’amaraso byongera umwuka mwiza (oxygen) ndetse n’intungamubiri bigera mu bice by’umubiri bitandukanye. Ibiribwa urya bigira ingaruka mu migendere/imitemberere y’amaraso. Ushobora kurya ibitera imigendere myiza y’amaraso.

Ariko hari n’ibindi wakora kugira ngo amaraso akomeze kugenda neza nko gukora siporo, kunywa amazi ahagije buri munsi, kugira ibiro bikwiye, kwirinda kunywa itabi, byose byon gera imigendere myiza y’amaraso. Indyo nziza n’imyitwarire myiza bigabanya ibyago byo kuvura kw’amaraso mu migarura (deep vein thrombosis).

Mu gihe ugiye kwegera ameza hitamo ibiribwa bituma amaraso atembera neza.

Tungurusumu

Tungurusumu ikize ku cyinyabutabire cyiza cyitwa allicin, gifasha imitsi itwara amaraso kwirekura (relax). Abantu bakunze kurya tungurusumu bagira amaraso atembera neza mu mutima.l

Iyo amaraso atembera mu buryo bworoshye mu mutima, ibi bigabanyiriza imvune umutima. Umuvuduko w’amaraso uragabanuka mu gihe umutima utavunwa no kohereza amaraso.

Turmeric

Turmeric ni ikirungo gifite ibara ry’umuhondo gikunze gukoreshwa mu bikoni byo mu Buhinde. Iki kirungo kivana ibara ryacyo ry’umuhondo wa zahabu ku kinyabutabire cyibamo cyitwa curcumin.

Curcumin yongera ingano ya nitric oxide, ituma imitsi y’amaraso yaguka. Igihe imitsi yagutse, amaraso atembera byoroshye akagera ku mutima, ubwonko, imikaya, n’izindi ngingo.

Epinari

Mu gihe ufite ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso, shaka epinari. Uru ruboga rwatsi rukize kuri nitrate. Umubiri wa muntu uhindura nitrate mo nitric oxide ifasha imitsi kwaguka igatwara amaraso neza kandi mu buryo bworoshye. Ushakashatsi bwagaragaje ko kurya epinari bifasha imijyana (arteries) kwirekura (flexible) bikagabanya umuvuduko w’amaraso.

Tangawizi

Abantu benshi baziko tangawizi ifasha mu igogora, no kugabanya isesemi, ariko inafasha mu mitemberere y’amaraso, kuko na yo ifasha mu kwagura imitsi igendamo amaraso bikagabanya umuvuduko w’amaraso.

Aho wabona ubufasha bw’uko wakwita ku mubiri wawe ndetse n’aho wabona inyunganiramirire zagufasha kurwanya ikibazo cyo kugenda nabi kw’amaraso no mu mibereho yawe myiza, ni muri HORAHO Life.

Muri HORAHO LIFE tubafitiye inyunganiramirire nka CARDIO POWER CAPSULE, LIPID CARE TEA, SUPER CoQ-10 CAPSULE na LECITHIN zabafasha kubungabunga imigendere myiza y’amaraso.

Uramutse ukeneye izo nyunganiramirire, wagana aho HORAHO Life dukorera mu mugi wa Kigali, mu nyubako yo kwa RUBANGURA, muri etaji ya 3 mu muryango wa 302 na 301.

Ushobora no kuduhamagara kuri numero 0785031649 / 0788698813 ku bindi bisobanuro. Wanasura urubuga rwacu arirwo www.horahoclinic.rw.

REBA VIDEO

Ibitekerezo

Tanga igitekerezo