Horaho Clinic
Banner

SOBANUKIRWA N’INDWARA YA GUTE (GOUTTE, GOUT)

Gute ni iki ?

Gute (Goutte,Gout) ni indwara yibasira ingingo z’umubiri ikaba irangwa no kubyimba kw’ibice by’umubiri bimwe na bimwe cyane cyane amavi, urugingo rwambere rw’ino ry’igikumwe,intoki, n’izindi ngingo.

Uku kubyimba guterwa no kwiyongera mu maraso kwa aside yitwa irike (acide urique), bitewe n’uko idasohoka neza mu nkari, aho isanzwe isohokera, cyangwa ikaba yaterwa n’izindi mpamvu zituma ikorwa ari nyinshi mu mubiri.Iyo igipimo cy’iyo aside kirenze miligarama 6 muri mililitiro100 (100ml) z’amaraso, icyo gihe irirundanya igakora amabuye. Ayo niyo atangira kwirunda mu ngingo(tissus et articulations) aribyo bitera bya bimenyetso. Akenshi izi ngingo zirabyimba, zigatakaza ishusho yazo.

Ese iyi Acide urique ituruka he ?

Ijya mu maraso binyuze mu nzira nyinshi , ariko inzira y’ingenzi ni amafunguro arimo "pirine" (purine) nyinshi. Aha twavuga inyama (cyane izitukura),amagi,amafi, imboga zumye nka soya n’ibishyimbo, inzoga nyinshi.

Iyi ndwara kandi ishobora guturuka ku ruhererekane mu muryango. Ni ukuvuga ko umuntu ashobora kuyandura kuko umwe mu bantu bo muryango we wa hafi yayirwaye.

Ese wayirinda gute ?

Kuyirinda ni ukwirinda kurya cyane ibintu biyitera nko kunywa inzoga nyinshi no kurya ibikomoka ku matungo cyane cyane inyama zitukura nyinshi. Indyo yuzuye kandi ifatirwa ku gihe ishobora guhagarika iyi ndwara no kuyoroshya igihe bigitangira.

Ibiryo birimo amafunguro yiganjemo imboga zikurikira ni meza haba mu gukumira iyi ndwara ndetse no gufasha umurwayi wayo : Epinari, Seleri,Puwaro(poireau), Amashu, Puwavuro(poivron), Concombre, Basilic, Perisili, Mente (menthe), Inyanya, Beterave zitukura, n’izindi.

Imbuto zitohatoshye nk’Avoka, Inanasi, Imineke, Indimu, Amacunga, , Mandarine, Raisin, Inkeri, Cerises, Imyembe, tungurusumu ndetse n’indimu nazo ni ingenzi cyane mu guhashya ubu burwayi.

Ese wari uzi ko iyi ndwara ishobora kuvurwa igakira ?

Ushobora kuba uyirwaye cyangwa se ukaba uzi umuntu uyirwaye ariko akaba yarabuze ubufasha,ushobora no kuba ushaka kuyirinda,ubu habonetse imiti y’umwimerere ikorwa mu bimera kandi ikaba yarakorewe ubushakashatsi n’abahanga mu by’ubuzima n’imirire.Iyo miti nta ngaruka igira ku buzima bw’uwayikoresheje kandi irizewe ku rwego mpuzamahanga.

Muri iyo miti twavugamo nka :

 Chitosan plus capsules,Joint health capsule,Calcium

Tugane rero tugufashe kuko turabishoboye,ibyo wumva ko byananiranye,twabigufashamo ugakira ndetse ukirinda ubu burwayi bushobora no kukuviramo ubumuga bwa burundu.

wayisanga mu mujyi wa Kigali mu nyubako yo kwa Rubangura muri Etaji ya Gatatu mu muryango No 301 na 302 ndetse wanaduhamagara kuri 0788698813 cg 0785031649. Wanasura urubuga rwacu arirwo www.horahoclinic.rw

Ibitekerezo

Tanga igitekerezo