Horaho Clinic
Banner

Ibiribwa wakwirinda mu gihe ufite uburwayi bw’impyiko .

Impyiko z’umuntu ni urugingo rufite ishusho imeze nk’igishyimbo, rukaba rukora imirimo ikomeye cyane mu mubiri. Impyiko zifite inshingano zo kuyungurura amaraso, gukura imyanda mu mubiri igasohokera mu nkari, gukora imwe mu misemburo yo mu mubiri, kuringaniza imyunyungugu, ndetse no kuringaniza amazi mu mubiri.

Hari ibintu byinshi bishobora gutera indwara y’impyiko. Izizwi cyane ni nka diyabete ititaweho, n’umuvuduko w’amaraso.
Kunywa ibintu birimo arukoro nyinshi, indwara z’umutima, virusi ifata umwijima wo mu bwoko bwa C, n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA nabyo biri mu bitera impyiko.
Mu gihe impyiko zangiritse, ntabwo ziba zishobora gukora neza uko bikwiriye, amazi aba menshi mu mubiri, n’imyanda ikaba myinshi mu maraso.
Ariko, kwirinda cyangwa kugabanya ibiribwa runaka mubyo urya bifasha mu kugabanya ukwirunda kw’imyanda mu maraso, bikongerera imikorere myiza y’impyiko, no kurinda gukomeza kwangirika kw’impyiko.

Kwirinda ibiribwa runaka biterwa n’icyiciro runaka impyiko zigezeho mu burwayi. Urugero, abantu bagifatwa n’ubu burwayi baba birinda ibiribwa bitandukanye n’abageze mu cyiciro cya nyuma (bamaranye igihe uburwayi). Abageze mu cyiciro cya nyuma bakeneye diyarize nabo baba bagomba kwirinda amafunguro runaka. Diyarize ni uburyo bw’ubuvuzi bw’impyiko, aho hakoreshwa imashini mu kuringaniza amazi (mu gihe yabaye menshi mu mubiri), no gukura imyanda mu mubiri.
Abenshi mu bageze mu cyiciro cya nyuma (end stage kidney disease or chronic) baba bakeneye indyo idasaba ko impyiko ikora cyane kugirango bitaba byazihuhura, mu buryo bwo kwirinda ko ibinyabutabire byirundanyiriza mu mubiri cyangwa intungamubiri mu maraso. Mu bafite impyiko zabaye akarande (chronic), aha impyiko ntizishobora gukura imyunyungugu yabaye myinshi mu mubiri nka sodium, potassium cyangwa phosphorus.
Indyo itangiza impyiko (kidney friendly diet), irimo kugabanya ibiribwa birimo sodium na potassium, no kudafata ibiribwa bibamo phosphorus nyinshi.
Impyiko zangiritse zikunze no kugira ubushobozi bucye bwo gukura imyanda mu mubiri ituruka mu gushwanyaguza no gukoresha protein (protein metabolism).
Rero umuntu ufite chronic kidney disease aba akeneye kugabanya ingano y’ibiribwa bikize cyane kuri protein nyinshi.
Ibyo kugabanya mu gihe ushaka kubungabunga impyiko zawe.
Soda ;
ibyiyongera ku isukari n’imbaraga soda itanga, inakize kuri phosphorus. Ibiribwa n’ibinyobwa byinshi byongerwamo phosphorus (umunyungugu) mu gihe cyo kubitunganyiriza mu nganda kugirango bibashe kubicyika, kugirango bihumure, ndetse no kugirango bidata ibara.
Umubiri winjiza uyu munyungugu wa phosphorus uba wongewemo ku cyigero cyinini kurusha usanzwe uva mu bikomoka mu matungo cyangwa mu bimera.
Avoka ;
ni urubuto rushobora kwangiza impyiko mu gihe rufashwe ku bwinshi bitewe na potassium nyinshi ibamo kuko ishobora kwangiza impyiko.
Ibiribwa byo kubika igihe byongerwamo sodium kugirango bibicyike. Kwirinda no kugabanya, cyangwa kugura ibifite sodium nkeya biba byiza ku buzima bw’impyiko.
Abarwayi b’impyiko bagirwa inama yo gufata umgati w’umweru bitewe n’uko ufite phosphorus na potassium nkeya. Imigati yose iba ifite sodium, rero ni byiza ibiri muriyo (food labels) ugahitamo ibifite sodium nkeya.
Umuneke
ukize cyane kuri potassium. Simwiza kubarwayi b’impyiko. Inanasi ni urubuto rwiza ku mpyiko kuko rufite potassium nkeya cyane.
Amata
n’ibiyakomokaho bifite ingano nyinshi ya phosphorus, potassium na protein, sibyiza gufatwa n’umuntu ufite ikibazo cy’impyiko.
Ironji n’umutobe w’ironji
bifite potassium nyinshi, bikaba byiza byirinzwe n’umurwayi w’impyiko.
Imbuto wafata n’imizabibu na pomme.
Inyama za tunganyirijwe mu nganda nazo mu buryo bwo kuzibika, zongerwamo imyunyungugu yangiza impyiko, ndetse na protein.
Ibijumba ni ibiribwa bikize kuri potassium. Kubiza/guteka ibijumba mu mazi bigabanya potassium ku kigero cya 50 ku ijana mu bijumba.

Aho wabona ubufasha bw’uko wakwita k’umubiri wawe ndetse naho wabona inyunganiramirire zagufasha kurwanya uburwayi bw’impyiko, mu mibereho yawe myiza, muri HORAHO Life tubafitiye inyunganiramirire zagufasha kurinda impyiko
Uramutse ukeneye izo nyunganiramirire, zagufasha, wagana aho HORAHO Life dukorera mu mugi wa Kigali, mu nyubako yo kwa RUBANGURA, muri etaji ya 3 mu muryango wa 302 na 301.
Ushobora no kuduhamagara kuri numero 0785031649 / 0788698813 ku bindi bisobanuro. Wanasura urubuga rwacu arirwo www.horahoclinic.rw.

Ibitekerezo

Tanga igitekerezo