Horaho Clinic
Banner

Bimwe mu biribwa bihangana n’indwara y’agahinda gakabije (depression) - VIDEO

Depression ni indwara ikunze kwibasira abantu benshi mungeri zitandukanye, ikaba irangwa no guhindura amarangamutima, n’ibiyumvo bya muntu, ikagabanya ibyishimo umuntu yagiraga, imitekerereze n’imikorere bigahinduka. Ikindi yongera umubabaro aho uyirwaye ahora ababaye, akabona buri kimwe gishobora kuba kinejeje abandi nki kitanejeje kuri we.
Ibyo bishobora gutera ibibazo mu mpagarike, bikagabanya n’ubushobozi mu mikorere ya buri munsi.
Bimwe mu bimenyetso bya depression.
  Guhora wumva ubabaye.
  Kubura ibyo wumva byagushishikaza, nubwo hari ibyaba bishishikaje abandi.
  Impinduka mu kuryoherwa n’amafunguro, nyamara ntabundi burwayi ufite. Bikaba byatera kugabanuka cyangwa nkiyongera kw’ibiro nyamara ntaho bihuriye n’imirire.
  Kubura ibitotsi kuri bamwe, ababashije kubona ibitotsi bagasinzira igihe kinini mu buryo budasanzwe
  Kubura imbaraga mu mubiri cyane, no guhora wumva unaniwe.
  Bamwe bakunze kubaho nta ntego bafite mu buzima, bajya mu kintu ntibakigumemo.
  Kutuzuza inshingano.
  Gutekereza k’urupfu cyane ndetse no kwiyahura.
Ibi bimenyetso bimaze ibyumweru bibiri bifatwa ko ari depression. Nanone , ibibazo by’ubuzima ; nk’uburwayi bwa throid, ibyibyimba mu bwonko cyangwa igabanuka rya ama vitamin mu mubiri bishobora kuba byahuzwa n’ibimenyetso bya depression.
Impamvu zishobora gutera depression.
  Ibinyabutabire byinshi mu bwonko biri mu bitera izamuka ry’ibimenyetso bya depression.
  Depression ishobora kuba uruhererekane mu muryango.
Urugero, niba umwe mu mpanga afite depression, undi aba afite nka 70 ku ijana by’ibyago byo kurwara depression.
  Imiterere y’umubiri w’umuntu runaka nayo yaba impamvu zo gufatwa na depression. Hari nk’abantu baba bashobora gushengurwa na stress kurusha abandi, bikaba byatera depression bitewe n’imimerere yabo.
  Impamvu y’ahantu umuntu aba n’ibyo abamo : gukomeza kuba ahantu umuntu ahohoterwa, atukwa, adahabwa agaciro, mu bukene bukabije, n’uburwayi n’ibyorezo bitandukanye bituma bamwe mu bantu bagira depression.

Bimwe mu biribwa/intungamubiri wafata zikagufasha guhashya depression.

Ibiribwa bikize kuri omega-3, iyi ikunze kuboneka mu biribwa byo mu mazi. Igarama rimwe (1g) ku munsi rirahagije.
Ibiribwa bikize kuri N-acetylcysteine, ihindurwa n’umubiri mo amino acid z’ingenzi cyane nka L-cysteine na glutathione zizwiho kugabanya depression cyane, ndetse ikanarinda inflammation, n’uturemangingo kwangirika. Iyi N-acetylcysteine iboneka cyane mu bishyimbo, inkori, epinari, imineke, amafi ya salmon na tuna. Ndetse no gufata folic acid, vitamine B6 na B12 kugirango umubiri ubashe gukora cysteine ikeneye.
Ibiribwa bikize kuri Vitamin D. vitamin D irwanya depression binyuze mu buryo bwinshi, harimo kugabanya inflammation, kuringaniza ibyiyumvo (mood), no kurinda imikorere mibi y’imyakura yo mu bwonko.
Ibiribwa bikize kuri vitamines za B. vitamines za B zigira uruhare rukomeye cyane mu mikorere y’imyakura no kuringaniza uko umuntu yiyumva (mood). Vitamins B harimo folic acid, B12 na B6 zirakenewe mu gukora no kuringaniza imyakurantaramakuru mu bwonko izwi nka neurotransmitters. Muri zo twavuga nka serotonin, GABA na dopamine.
Ubushakashatsi bwagaragaje ko iyo vitamin B12 na folic acid zabaye nkeya, bizamura ibyago byo kurwara depression.
Ibiribwa bikize kuri zinc.
Zinc ni umunyungugu ukenewe mu buzima bw’ubwonko, no kuringaniza neurotransmitters. Kubura kwa zinc bihuzwa cyane no kwiyongera kw’ibyago byo kugira depression.
Aho wabona ubufasha ukabasha kwita ku umubiri wawe ndetse naho wabona inyunganiramirire zikize mu ntungamubiri twavuze haruguru zagufasha kwirinda indwara ya depression no mu mibereho yawe myiza, muri HORAHO Life tubafitiye inyunganiramirire nka
multivitamins, deep sea fish oil capsule, zinc tablet n’izindi zabafasha kugira ubuzima bwiza.
Uramutse ukeneye izo nyunganiramirire,wagana aho HORAHO Life dukorera mu mugi wa Kigali, mu nyubako yo kwa RUBANGURA, muri etaji ya 3 mu muryango wa 302 na 301.
Ushobora no kuduhamagara kuri numero 0785031649 / 0788698813 ku bindi bisobanuro. Wanasura urubuga rwacu arirwo www.horahoclinic.rw.
cyangwa youtube channel yacu HORAHO LIFE RWANDA

Sobanukirwa n’uburwayi bwa depression

Ibitekerezo

Tanga igitekerezo