Horaho Clinic
Banner

Akamaro ushobora kuba utari uzi UMUNEKE ufitiye umubiri wawe - VIDEO

Umuneke ni urubuto ruryohera kandi rukaba rufite ibyiza byinshi k’ubuzima bw’umuntu. Umuneke ufite intungamubiri z’ingenzi zituma igogora rigenda neza, umutima ugakora neza ndetse no kugabanya ibiro. Uretse kuba umuneke ufite intungamubiri z’ingenzi, ni na mwiza ku kuba wafatwa hagati y’amafunguro (snack food).
Imuneke ikize ku ntungamubiri nyinshi kandi ni urubuto ruzwi cyane ku isi. Umuneke ufite inkomoko mu majyepfo y’uburasirazuba bwa aziya, ubu ishobora kwera ahantu hose haba ubushyuhe buringaniye mu bice byose byo ku isi hose.
Imineke itandukana bigendeye ku ibara, ingano ndetse ni ishusho yayo(shape). Ikunze gukoreshwa nka dessert.
Imineke igira ingano y’intugamubiri ndodo zihagije, hakiyongeraho na antioxidants nyinshi. Ukize cyane kuri potassium,
Vitamin B6 ifasha ubwirinzi bw’umubiri, itera ubuzima bwiza k’ubwonko ndetse n’umutima.
Vitamin D ifasha umubiri kugirango ubone Calcium.
Vitamin C, magnesium, copper, manganese, intungamubiri ndodo (fiber), protein.
Umuneke ugira calories 105. Carbohydrates ziboneka mu muneke utarashya ziba zidashobora gukoreshwa neza (resistant starch), ariko iziba mu muneke uhiye izo resistant starch zihindukamo isukari ishobora gukoreshwa byoroshye arizo glucose, fructose na sucrose. Izo resistant starch zifite umumaro wo kuba ari intungamubiri ndodo (soluble fiber) zifasha mu igogora.
Pectin na resistant starch ziba mu muneke udahiye zigabanya isukari mu maraso, ndeste zikaba zagabanya appetite, kuko zitinza ibiryo mu gifu.
Pectin hamwe na resistant starch zigenda igabanuka mu muneke uko ugenda ushya. Ikindi nukopectin na resistant starch biboneka mu muneke udahiye neza zifasha gutunda ama bagiteria meza aba mu rura runini. Pectin hamwe na resistant starch zirinda urura runini kurwara kanseri ya colon.
Kukuba umuneke ikize cyane kuri potassium nk’umwe mu myunyungugu zingenzi mu kubungabunga ubuzima bw’umutima, ifasha mu kurinda umuvuduko w’amaraso. Umuneke ni ahantu heza ho kubona potassium kugirango umutima ukomeze ugire ubuzima bwiza kuko umuneke uringaniye ushobora kugira amagarama 118 ya potassium. Umuneke umwe uguha 23% bya potassium ukeneye ku munsi. Ubushakashatsi byagaragaje ko gufata potassium ihagije bigabanya ibyago byo kurwara indwara zifata umutima ku kigero cya 27%. Mu muneke kandi habamo magnesium nayo ifasha mu kubungabunga ubuzima bw’umutima.
Umuneke ukize cyane kuri antioxidants zirimo nka dopamine na catechins. Izo nazo zifasha umutima gukora neza, ndetse zirinda ibice bimwe na bimwe gusaza imbura gihe.
Umuneke ukize cyane kuri amino-acid yitwa tryptophan ifasha ku kuruhuka k’ubwonko ndetse no gusinzira neza.
Mu muneke habamo flavonoid na leucocyanidin byagaragayeko zongera umubyimba w’agace kimbere cyane mu gifu bityo bikarinda udusebe two mu gifu. Ikindi nuko ku kuba umuneke ufite ubushobozi bwo kugabanya aside mu gifu birinda ikirungurira.

Aho wabona ubundi bufasha bw’uko wabona inyunganiramirire zagufasha mu mibereho yawe myiza, muri HORAHO Life tubafitiye inyunganiramirire zabafasha kugira ubuzima bwiza. Uramutse ukeneye izo nyunganiramirire,wagana aho HORAHO Life dukorera mu mugi wa Kigali, mu nyubako yo kwa RUBANGURA, muri etaji ya 3 mu muryango wa 302 na 301.
Ushobora no kuduhamagara kuri 0785031649 / 0788698813 ku bindi bisobanuro. Wanasura urubuga rwacu arirwo www.horahoclinic.rw.

Akamaro ushobora kuba utari uzi UMUNEKE ufitiye umubiri wawe

Ibitekerezo

Tanga igitekerezo