Horaho Clinic
Banner

Menya byinshi ku ndwara ya kanseri n’uburyo wayirinda.

Kanseri ishobora gufata ahariho hose mu mubiri. Bitangira mu gihe uturemangingo dukuze nabi mu buryo budasanzwe. Ibi bikaba bibi mu mubiri wa muntu ugakora uko utarusanzwe ukora. Ku bantu benshi kanseri iba ishobora kuvurwa igikira bigendeye kugihe yatangiye kuvurirwa, abantu benshi nyuma yo kuvurwa ubuzima burongera bugakomeza.
Kuvuga kanseri birenze kuvuga indwara imwe.
Kanseri ifite ubwoko burenze bumwe. Kanseri ishobora gutangirira mu bihaha, ibere, mu rura runini, ndestse no mu maraso. Kanseri zishobora guhurira kubintu bimwe, ariko zigatandukanira uko zikura n ’uburyo zikwirakwira mu mubiri.
Kanseri iza gute ?
Uturemangingo mu mubiri twose tuba dufite imirimo runaka. Uturemangingo tuzima twigabanya mu buryo bunoze. Tugapfa mu gihe twangijwe n’ikintu runaka, tugasimburwa n’utundi turemangingo dushya, tukajya mu mwanya w’utwapfuye. Ariko iyo ari kanseri uturemangingo twapfuye tuguma gukura muburyo butagenzuwe n’umubiri ndetse hagakorwa uturemangingo dushya. Ibyo bigenda byanduza n’uturemangingo twari tuzima ; Ibyo bigatera ibibazo ku gice iyo kanseri yatangiriyeho. Ndetse kandi bikaba byanakwirakwira mu bindi bice by’umubiri.
Kanseri zitandukana gute ?
Kanseri zimwe zikura kandi zigakwirakwira mu mubiri byihuse. Izindi zigakura zikana kwirakwira gacye. Ikindi nuko kanseri zakira ubuvuzi mu buryo butandukanye. Zimwe muri kanseri zivurwa no kubaga igice cyagize ikibazo kikavaho, izindi kanseri zikavurwa n’imiti ya chemotherapy. Akenshi kubikoresha byombi bikunze gutanga umusaruro kurusha uburyo bumwe.
Ni iki gitera kanseri ?
Bitewe nuko kanseri ari urusobe rw’itsinda ry’indwara, ishobora kugira ibiyitera byinshi nka ; imibereho yaburi munsi (daily lifestyle habits), uruhererekane mu turemangingo biturutse mu muryango (genetics), ibituruka mu bikikije aho umuntu atuye (carcinogenic and environmental factors).
Ibyiciro bya kanseri (stages).
Ibi byiciro babivuga bakurikije aho kanseri igeze iva kukaremangingo yatangiriyeho. Uzumva abantu cyangwa muganga avugako kanseri igeze ku cyiciro cya 1 cyangwa 2. Ibi bifasha muganga kumenya ubuvuzi akorera umurwayi. Icyiciro cya 1na 2 biba bivuzeko itarakwirakwira mu mubiri cyane ngo igere kure yaho yatangiriye. Naho 3 na 4 biba bivuzeko kanseri igeze kure cyane yaho yatangiriye.
Ese wakwirinda kanseri gute ?
Byagaragayeko ku kigero cya 40% by’impfu z’ama kanseri zakwirindwa. Kanseri ziterwa no gukoresha itabi. Kwirinda kanseri bigufasha no kwinda izindi ndwara z’akarande, Bikunze kugaragarako abantu bafite uburwayi baba bafite icyabiteye bahuriyeho nk’indwara zifata mu buhumekero, izifata umutima, diyabete, n’izindi.
Kugirango wirinde kanseri, ni byiza ko wirinda ibi bikurikira ;

  • Gukoresha itabi.
  • Gukoresha cyane ibinyobwa bisembuye.
  • Kutarya kenshi imboga n’imbuto.
  • Kudakora siporo.
  • Kugira ibiro myinshi cyane ugereranije n’uburebure nabyo nibyo kwirinda.
  • Kwirinda izindi ndwara z’akarande no gukorera ahantu hari umwuka uhumanye.

Ku bantu bagize ikibazo cya kanseri muri HORAHO LIFE tubafitiye inyunganiramirire zitwa A-power, Ginseng na Ganoderma capsules ndetse n’izindi nyinshi zabafasha kwivura no kwirinda kanseri.
Aho wabona ubufasha bw’uko wakwita k’umubiri wawe ndetse naho wabona inyunganiramirire zagufasha mu mibereho yawe myiza ; muri HORAHO Life tubafitiye inyunganiramirire zabafasha kugira ubuzima bwiza.
Uramutse ukeneye izo nyunganiramirire,wagana aho HORAHO Life dukorera mu mugi wa Kigali, mu nyubako yo kwa RUBANGURA, muri etaji ya 3 mu muryango wa 302 na 301.
Ushobora no kuduhamagara kuri 0785031649 / 0788698813 ku bindi bisobanuro. Wanasura urubuga rwacu arirwo www.horahoclinic.rw.

REBA VIDEO HANO

Ibitekerezo

Tanga igitekerezo