Horaho Clinic
Banner

Sobanukirwa byinshi inanasi ikora ku buzima bwacu.

Inanasi ni urubuto rufite isukari mwimerere ; ifite inkomoko muri amerika y’epfo, aho abavumbuzi b’abanyaburayi bayise izina rya pineapple mu rurimi rw’icyongereza, nyuma yo kubona rusa n’urubuto bari basanzwe bazi rwitwaga pinecone. Uru rubuto rw’inanasi rwamenyekanye cyane kubwo kuba rufite intungamubiri nyinshi, antioxidants, n’ibindi byinshi bifasha umubiri w’ umuntu nka bromelain nk’imwe mu bizwi nka protein yihutisha imirimo imwe n’imwe mu mubiri (enzyme), kandi ikanarinda inflammation n’indwara zitandukanye.
Inanasi ifite intungamubiri nyinshi kandi z’ingenzi.
Itanga ingufu mva biribwa (calories) zigera kuri 82.5, ibitera mbaraga, intungamubiri ndodo, vitamin C, Manganese, vitamin B6, copper, vitamin B1, potassium, magnesium, vitamin A na K, phosphorus, na zinc. Inanasi ni umwihariko kuri vitamin C na manganese kuko kuri vitamin C itanga 131% by’ikenewe ku munsi ngo ube ubonye ihagije ku mikorere y’umubiri (RDA), naho kuri manganese ni 76%.
Vitamin C ni ingenzi mu mikurire, mu bwirinzi bw’umubiri, no mw’iyinjizwa mu mubiri ry’ubutare (absorption of Iron). Naho Manganese nayo ifasha mu mikurire y’ibice by’umubiri, kuringaniza isukari mu maraso, iyinjizwa mu mubiri rya calcium no gukoresha ibinyasukari n’amavuta mu mubiri.
Inanasi ifasha mu igogora n’zindi ndwara zitandukanye bitewe na bromelain iba mu inanasi.
kuba inanasi ikize kuri bromelain nk’itsinda rifasha mu igogora rizwi nka enzymes bifasha mu igogora rikagenda neza. Bromelain igabanya kubyimbirwa, ifasha abarwayi bafite ibibazo bya sinezite, udusebe mu muhogo, kubabara mu ngingo na goutte, ndetse inafasha gukira vuba ku bantu bagize ibikomere no kubagwa.
Inanasi igabanya kuvura kw’amaraso, bigafasha kugabanya plaque mu mijyana y’amaraso. Ubushakashatsi byagaragaje ko bromelain ituma imitsi itwara amaraso yari yaregeranye bigatuma amaraso adatembera neza yongera kuyitera gukora neza ku bantu bafite uburwayi bwa angina pectoris.
Inanasi ivura bronchitis na infections.
Inanasi yifitemo ubushobozi bwo kugabanya ibyago bwo kurwara kanseri.
Kanseri ni imwe mu ndwara y’akarande irangwa no gukura k’uturemangingo mu buryo budasanzwe kandi budakwiye biturutse ku bizwi nka ama oxidative stress aba ari mu mubiri.
Ubushakashatsi bwagaragaje ko inanasi ifite ubushobozi bwo kugabanya ibyago byo gufatwa na kanseri, bitewe nuko ikize cyane kuma antioxidants azwiho kugabanya oxidative stress na inflammation.
Inanasi ifite ubushobozi bwo kuzamura ubwirinzi bw’umubiri.
Vitamin C iboneka mu inanasi ni ingenzi cyane mu kuzamura ubwirinzi bw’umubiri no kubuza ibizwi nka free radicals kwegera no kwica uturemangingo tw’umubiri.
Inanasi ikize cyane kuri manganese na Vitamin B1 zikenerwa mu gukora imbaraga umubiri ukenera na antioxidants zirinda.
Manganese na Vitamin B1 (thiamin) ni ingenzi cyane mu gufasha umubiri kubona imbaraga ukenera cyane (energy production).

Aho wabona ubufasha ;bw’uko wa kwita k’umubiri wawe ndetse naho wabona inyunganiramirire zagufasha mu mibereho yawe myiza, muri HORAHO Life tubafitiye inyunganiramirire zabafasha kugira ubuzima bwiza.
Uramutse ukeneye izo nyunganiramirire,wagana aho HORAHO Life dukorera mu mugi wa Kigali, mu nyubako yo kwa RUBANGURA, muri etaji ya 3 mu muryango wa 302 na 301.
Ushobora no kuduhamagara kuri numero 0785031649 / 0788698813 ku bindi bisobanuro. Wanasura urubuga rwacu arirwo www.horahoclinic.rw. Ndetse na youtube channel HORAHO LIFE RWANDA

Ibitekerezo

Tanga igitekerezo