Horaho Clinic
Banner

Menya ibyiza bya tangawizi mu mubiri wawe.

Tangawizi ni igihingwa gifite inkomoko mu majyepfo y’uburasirazuba bwa Aziya. akaba ari igihingwa k’ingirakamaro ku buzima bwa muntu kuri uyu mubumbe. Igice cyayo cyo munsi y’ubutaka (rhizome) nicyo gikunze gukoreshwa cyane nk’ikirungo. Icyo gice gikunze kwitwa umuzi wa tangawizi cyangwa muri rusange tangawizi. Tangawizi ishobora gukoreshwa ari mbisi, yumye, ari ifu cyangwa nk’amavuta ndetse n’umutobe.
AKAMARO KA TANGAWIZI KU BUZIMA BWACU
Nkuko ubushakashatsi bwabigaragaje ;
Tangawizi yifitemo ikinyabutabire kizwi nka gingerol gifite imbaraga mu kuvura.
Tangawizi ifite amateka mu miti gakondo yakoreshejwe cyane ;kuko Yakoreshwaga cyane mu gufasha igogora, kugabanya iseseme, no kurwanya indwara zifata mu myanya y’ubuhumekero nko gufungana, ibicurane n’izindi. Impumuro ya tangaziwi iva ku mavuta mwimerere aba muriyo. Gingerol ifite ubushobozi mu kuvura, kurinda inflammation, ndetse ikaba ari na antioxidant kuko ifite n’ubushobozi bwo gukura imyanda mu mubiri izwi nka free radicals zishobora gutera imikurire mibi y’uturemangingo byatera kanseri.
Tangawizi irinda isesemi, cyane cyane isesemi ya mu gitondo ikunze gufata ababyeyi batwite.
Tangawizi ifasha mu kugabanya isesemi no kuruka kubantu babazwe. Tangawizi ifasha gukuraho isesemi ituruka kukuba umuntu afata imiti ivura kanseri. Byagaragayeko amagarama hagati ya 1.1-1.5 ahagije mu kugabanya isesemi. Ababyeyi begereje igihe cyo kubyara ndetse nabakuyemo inda bagomba kwirinda tangawizi.
Tangawizi ishobora gufasha abantu bashaka kugabanya ibiro.
Ubushakashatsi byagaragajeko gufata amagarama 2 ya tangawizi ku munsi mu gihe cy’ibyumweru 12 bifasha mu kugabanya ibiro.
Ifasha mu kurinda uburwayi bwa osteoarthritis.
Irinda mu ngingo z’umubiri ububabare no ku gagara.
Igabanya isukari mu maraso no kurinda indwara z’umutima.
Tangawizi ifasha mu kugabanya isukari mu maraso, bikaba byagabanya ibyago byo kurwara indwara y’igisukari (diyabete).
Tangawizi ikuraho uburwayi bw’akarande bw’igogora (chronic indigestion).
Chronic indigestion irangwa no kubabara no kutamera neza mu gice cy’igifu cyo hejuru bitewe no gutinda gusohoka kw’ibiryo mu gifu. Tangawizi ifasha mu kwihutisha gusohora ibiri mu gifu.
Tangawizi igabanya ububabare mugihe cy’imihango ku bakobwa n’abagore.
Mu gihe abakobwa n’abadamu bari mu ntangiriro y’imihango, tangawizi ni nziza muri icyo gihe kuko igabanya ubababare.
Tangawizi igabanya ibinure bibi mu mubiri (bad cholesterol).
Kuzamuka kw’ikigero cy’ibinure bibi mu mubiri bitera izindi ndwara cyane cyane indwara z’umutima. Ibiryo urya bigira uruhare ku kigero cya cholesterol mu mubiri. Ubushakashatsi bwagaragaje ko gufata amagarama 5 ku munsi ya Tangawizi bigabanya ikigero cy’ibinure mu mubiri ku kigero cya 17.4% mu gihe cya mezi atatu gusa.
Tangawizi igabanya ibyago byo kurwara kanseri.
Cya kinyabutabire kiba kuri tangawizi cyitwa gingerol kigira uruhare mu kurinda ibyago byo kurwara kanseri.
Tangawizi igabanya ibyago byo kugira ama infections.
Gingerol ifite ubushobozi bwo kwica ama bacteria na virusi bitera infection.
Tangawizi irinda ubwonko gukora nabi.
Uramutse ukeneye ubundi bufasha bw’uko wabona inyunganiramirire zagufasha mu mibereho yawe myiza, muri HORAHO Life tubafitiye inyunganiramirire zabafasha kugira ubuzima bwiza.
wadusanga aho dukorera mu mugi wa Kigali, mu nyubako yo kwa RUBANGURA, muri etaji ya 3 mu muryango wa 302 na 301.
Ushobora no kuduhamagara kuri numero 0785031649 / 0788698813 ku bindi bisobanuro. Wanasura urubuga rwacu arirwo www.horahoclinic.rw. cyangwa agasura channel yacu ya youtube Horaho life rwanda

Ibitekerezo

Tanga igitekerezo