Horaho Clinic
Banner

Menya ibyo kurya wafata ukongerera umubiri wawe ubudahangarwa. -VIDEO

Kugaburira umubiri wawe ibiryo runaka bifasha kongerera imbaraga ubwirinzi bw’umubiri wawe. Iyo ushaka kwirinda indwara zitandukanye nk’ibicurane, izifata mu myanya y’ubuhumekero, infection n’izindi ugomba kwita ku biryo bishobora kuzamura ubwirinzi bwawe kugirango uhe umubiri imbaraga zo kurwanya icyashaka kuwutera.
Tugiye kurebera hamwe ibiribwa byagufasha kuzamura ubwirinzi bw’umubiri wawe bityo bigatuma utarwaragurika mugihe wabifashe.

Citrus fruits

Abantu benshi bakenera imbuto zikize cyane kuri Vitamin C kugirango ibafashe kuzamura ubwirinzi bw’umubiri.
Vitamin C izwiho kuzamura ikorwa ry’insoro z’umweru (White blood cells), nk’ufunguzo rwo kurwanya infections mu mubiri. Kuberako imbuto za Citrus zikize cyane kuri Vitamin C ; nibyiza kuzongera ku ifunguro ryacu rya buri munsi.
Zimwe mu mbuto za Citrus zikize kuri Vitamin C twavuga nka ; imizabibu (Grapefruit), amaronji (Orange) indimu (lemons) n’izindi.

Bitewe nuko umubiri utabasha gukora cyangwa ngo ubike Vitamin C, umuntu akeneye gufata ibiribwa bikize kuri Vitamin C buri munsi.
Puwavuro zitukura

Ni byiza gufata puwavuro zitukura kuko nazo zikize kuri Vitamin C bwikube gatatu y’iboneka mu maronji. Kandi ikaba inakize cyane kuri Beta carotene. Uretse kuba Vitamin C iboneka muri puwavuro itukura ifasha mu kongerera imbaraga ubwirinzi bw’umubiri, inafasha uruhu kugumana ubuzima bwiza. Beta carotene, umubiri uhinduramo Vitamin A, ifasha amaso n’uruhu kugumana ubuzima bwiza.
Broccoli

Broccoli ikize cyane kuri Vitamin nyinshi ;imyunyungugu ihagije. Ikize kuri Vitamin A, C na E ndetse n’intungamubiri ndodo (fiber). Broccoli ni uruboga rutagomba kubura kwifunguro ryawe.
Tungurusumu

Tungurusumu iboneka mu bikoni ahantu hafi ya hose ku isi. Izwiho kurwanya ama infection. Tungurusumu izwiho gutuma imitsi itwara amaraso ikora neza ndetse no kugabanya umuvuduko w’amaraso mugihe ikoreshejwe mu rugero.
Tungurusumu ubushobozi bwo kuzamura ubwirinzi bw’umubiri ibukura kukuba ifite bimwe mu biyigize bifite sulfur, nka allicin.
Tangawizi

Tangawizi nayo n’imwe mubigize ibifatwa cyane n’abantu barwaye cyane cyane uburwayi bufata imyanya y’ubuhumekero. Tangawizi igabanya ibyago byo kugira inflammation, ikagabaga gufatwa n’udusebe dukunze gufata mu muhogo. Tangawizi kandi irinda abantu bakunze kugira isesemi kuyigira. Tangawizi igabanya ibinure mu mubiri.
Epinard

Epinard nayo ni uruboga rukunze kuboneka ahantu hose. Rukaba rukize cyane kuri Vitamin C. nkuko twabibonye Vitamin C ikaba igira uruhare rukomeye mukuzamura ubwirinzi bw’umubiri. Kubwo kuba ikize kuri Beta carotene kandi bituma ifasha mu kurwanya indwara ziterwa na infections.
Imbuto z’ibihwagari

Imbuto z’ibihwagari zifite intungamubiri nyinshi, zirimo nka Phosphorus,magnesium, vitamin B-6 na E. Vitamin E igira uruhare mu mikorere y’ubwirinzi bw’umubiri. Ibindi biribwa twavuga bibonekamo Vitamin E ni nka Avoka, n’imboga rwatsi zijimye. Imbuto z’ibihwagari zikize kuri selenium cyane izwi cyane mu kurwanya ama infections atewe naza vurusi.
Ipapayi

Ipapayi ni urundi rubuto rukize cyane kuri Vitamin C ushobora kubonamo bwikube kabiri bwa Vitamin C iba ikenewe k’umunsi. Sibyo gusa ahubwo ipapayi ifite Papain ifasha mu igogora kandi ikarinda ko habaho inflammation. Ipapayi inafite Potassium, magnesium na folate, zose zifitiye umubiri wa muntu akamoro.
Ibindi twavuga bizamura ubwirinzi bw’umubiri ni nk’imbuto zitwa kiwi, ibikomoka ku inkoko ndetse nubwoko bw’amafi bitwa Shellfish bifasha kuzamura ubwirinzi bw’umubiri cyane.

Niba wifuza kubungabunga ubwirinzi bw’umubiri mu gihe waba wumva waratangiye kujya ugira kurwaragurika kwa hato na hato nka kimwe mu bimenyetso by’uko ubwirinzi bwawe bwacitse intege, muri horaho life tubafitiye inyunganiramirire zifasha ubwirinzi bw’umubiri wawe kongera kugira imbaraga no kongera gukora neza. twavugamo nka VITAMIN C,GARLIC OIL CAPSULE,A-POWER,...n’izindi kandi zizewe ku ruhando mpuzamahanga nta ngaruka zigira kuwa zikoresheje

Uramutse ukeneye izo nyunganiramirire,wagana aho HORAHO Life dukorera mu mugi wa Kigali, mu nyubako yo kwa RUBANGURA, muri etaji ya 3 mu muryango wa 302 na 301.
Ushobora no kuduhamagara kuri 0785031649 / 0788698813 ku bindi bisobanuro. Wanasura urubuga rwacu arirwo www.horahoclinic.rw. cyangwa
youtube channel HORAHO LIFE RWANDA

REBA VIDEO HANO

Akamaro ka Vitamin C mu mubiri

Ibitekerezo

Tanga igitekerezo