Horaho Clinic
Banner

Menya akamaro ka Vitamin C (Ascorbic acid) n’ibyo kurya wayisangamo -VIDEO

Vitamin C n’imwe mu ntungamubiri ikenewe cyane mu mubiri kugirango ubashe gukora neza, cyane cyane mu kuzamura ubwirinzi bw’umubiri bityo bigatuma umubiri udafatwa n’indwara uko zishakiye ;
iringaniza imisemburo mu mubiri, irinda umubiri gufatwa na Cancer, irinda umubiri izindi ndwara zigiye zitandukanye nk’izikunze guterwa na bagiteri ndetse na mikorobe, irinda gukura kw’ibibyimba mu mubiri (Antitumor).
Vitamin C ifite imimaro myinshi cyane nko kuvura no kurinda indwara zifata imyanya y’ubuhumekero ;zirimo

  Sinusitis.
  Indwara itera guhumeka biruhanyije (Pulmonary emphysema).
  Asthma.
  Kubyimba k’umwanya ucamo umwuka bitewe na virusi (Bronchitis).
  Umusonga (Pneumonia) : iyi ni indwara itera kubyimba kw’ibihaha bitewe na bagiteri(Bacteria)
Izindi ndwara Vitamin C irinda kandi ikavura :
1. Ikuraho kuva amaraso mu ishinya (Bleeding Gums) : kimwe mu ibimenyetso byo kubura kwa Vitamin C mu mubiri ni ukuva amaraso mu ishinya.
2. Igabanaya Cholesterol mu maraso.
3. Ivura kandi ikanarinda iseru (Measles) : iyi ni indwara yandura iterwa n’agakoko ka Virusi, ikunda gufata abana ikabatera umuriro n’uduheri k’uruhu.
4. Ikindi gikomeye Vitamin C ikora nuko ifasha umubiri kwinjiza ubutare (Fer/Iron) mu mubiri bityo bigafasha kurinda indwara yo kubura amaraso izwi cyane nka Anemia.
Ibiribwa wasangamo Vitamin C :
Vitamin C iboneka cyane mu biribwa mwimerere, nk’imboga n’imbuto :
Vitamin C iboneka mu ; amaronji, indimu, inyanya, ibijumba by’umuhondo imbere cyane cyane, strawberries, ipapayi (Papaya), umuneke, Pome, ...
Ibikomoka ku matungo wasangamo Vitamin C ni inyama y’umwijima.

Ni benshi bajya bagira ikibazo cyo kubura intungamubiri ya Vitamin C ihagije bikabatera gukomeza kugira ibibazo by’uburwayi butandukanye. Ubu habonetse umiti mwimerere ukozwe mu bimera kandi ukaba wizewe ku rwego mpuzamahanga kuko ubifitiye ibyemezo mpuzamahanga nka : FDA (Food and Drug Administration, n’ibindi).

Inyunganiramirire yakemura icyo kibazo ni Vitamin C Tablet.
Uyu muti nta ngaruka ugira ku wa wukoresheje.
Aho wabona ubu bufasha
Uramutse ukeneye uyu muti,wagana aho HORAHO Life dukorera mu mugi wa Kigali, mu nyubako yo kwa RUBANGURA, muri etaji ya 3 mu muryango wa 302 na 301.Ushobora no kuduhamagara kuri numero 0785031649 / 0788698813 ku bindi bisobanuro. Wanasura urubuga rwacu arirwo www.horahoclinic.rw.

REBA VIDEO HANO

Akamaro ka Vitamin C mu mubiri

Ibitekerezo

Tanga igitekerezo