Horaho Clinic
Banner

Wari uzi ko calcium ari imwe mu myunyungugu yakurinda gusaza imburagihe ?-VIDEO

Calcium ni umunyungugu w’ingenzi buri wese akenera. Umubiri w’umuntu ukenera Calcium kugirango ubashe kubaka amagufwa n’amenyo akomeye. Calcium ifite umumaro ukomeye mu mikorere y’umutima n’imyakura. Ni umunyu ngugu uboneka cyane mu mubiri, iboneka mu mafunguro no munyunganiramirire.

Calcium iracyenerwa cyane mu gukora kw’inyama, imikaya, imitsi, imyakura, no mu mikorere y’uturemangingo, imvubura z’amatembabuzi n’imisemburo. Umubiri ukoresha calcium itageze kuri 1% bya Calcium yose y’umubiri, mu gufasha umubiri imirimo y’ibanze. N’ubwo umubiri ukoresha ingano nto,indi umubiri uyibika mu menyo n’amagufwa ikifashishwa muri ibyo bice by’umubiri.

Calcium nyinshi iboneka mu menyo n’amagufwa umubiri uyikoresha iki ?

Calcium ni ingenzi cyane mu igenzurwa ry’igipimo cy’imikorere itandukanye y’umubiri. Calcium nyinshi ibikwa n’amenyo n’amagufwa, bityo bigatuma itaba nyinshi birenze urugero mu mubiri bitewe n’amafunguro turya aba ari mo calcium.

Amagufwa yifashishwa nk’ububiko bwa calcium , bityo bigafasha guhorana ingano ikwiye ya Calcium mu maraso, mu nyama, no mu matembuzi yo mu mubiri n’ uturemangingo. .Amagufwa n’amenyo bikora ububiko bwa Calcium ingana na 99% ; calcium ishyigikira imiterere n’imikorere y’amagufwa n’amenyo. Amagufwa ahora akenera calcium mu kwisana, gukura no kwirema kw’amagufwa mashya.

Uko calcium yinjira mu umubiri bishingiye ku myaka y’ubukure

Uburyo imibiri y’abantu igenda yinjiza calcium iyo akura, n’uburyo bwo kuyitakaza uko ugenda usaza bigenda bitandukana bitewe n’ikigero cy’imyaka y’umuntu, igitsina cye(umugore cyangwa umugabo), imihindagurikere y’imisemburo, imibereho ye, amafungura abona, indwara , n’ibindi . amagufwa y’abantu agenda atakaza imyunyungugu ya calcium uyo bageze mu myaka yo gusaza, mu gihe batagikura.

Guhera mu bwana ku gera mu gihe cy’ubugimbi n’ubwangavu, amagufwa aba akura yiyongera ari nako yakira ingano ya Calcium nyinshi, bigafasha mu mikurire y’amagufwa.

Mu myaka yo hagati y’ubukure, ikigero cya Calcium umubiri winjiza n’iyo utakaza biba byenda kungana ; mu myaka y’ubusaza cyane cyane ku bagore nyuma yo guca imbyaro (Postmenopausal women), amagufwa atakazaCalcium nyinshi kuruta iyo ashobora kwinjiza ; bigatera gusaza kw’amagufwa n’ibyago by’uburwayi bwo kumungwa no gutakaza kw’ amagufwa bwitwa Osteoporosis (soma Ositewoporose).

Ikigero cya CALCIUM umuntu akeneye bigendagenye n’ikigero cy’imywaka ye buri munsi (RDA:Recommended Dietary Allowance)

Ni bande bakeneye calcium cyane ?

Calcium ikenewe n’abantu bose by’umwihariko ingimbi n’abangavu
Abagore bari mu kigero cya Menopause n’abantu bashaje baba bakeneye Calcium nyinshi, Abagore bonsa n’abatwite.

Ubu habonetse inyunganirairire za Calcium zizewe ku ruhando mpuzamahanga , mwazisanga muri Horaho life, i Kigali kwa Rubangura, etage 3, umuryango 302, mwanaduhamagara kuri 0788698813 / 0785031649

Ibitekerezo

Tanga igitekerezo