Horaho Clinic
Banner

Sezera ku ndwara y’igifu ukoresha inyunganiramirire yizewe “Spirulina” - VIDEO

Abantu benshi bakunze kurwara indwara zifata igifu, nko kurwara udusebe mu gifu ndetse no kugira aside nyinshi mu gifu bikaba byatera ikirungurira kibangamira benshi. Ni byiza kwita ku byo turya kugira ngo twirinde ko igifu cyacu cyakwangirika kuko iyo cyangiritse bituma umubiri wacu ubura intungamubiri zihagije kuko kinanirwa gusya ibyo tuba twariye.
Aha rero tugiye kubabwira ibyiza by’inyunganiramirire yizewe yitwa Spirulina, ifasha abantu barwaye indwara y’igifu, niba rero ukunda kurwara igifu, ibi birakureba.
Spirulina ni iki ?
Spirulina ni inyunganiramirire ikorwa mu kimera bita Spirulina iki gikomoka mu nsi y’amazi ni icyo mu bwoko bwitwa “Alga” ikaba rero ikungahaye cyane ku ntungamubiri nyinshi zitandukanye zifasha mu kurinda ndetse no kuvura indwara zitandukanye nka kanseri, Diyabeti, igifu, umuvuduko w’amaraso ukabije,…
Spirulina mu kuvura indwara z’igifu
Igifu gishobora kugira udusebe utwo bita “Gastric ulcers” dushobora guterwa na za Bagiteri cyangwa se n’aside nyinshi mu gifu, iyi nyunganiramirire rero ifite ubushobozi bwo kuvura tuno dusebe two mu gifu ndetse no guhangana na za Bagiteri ndetse no kuringaniza aside yo mu gifu.Ikindi kandi ku bantu barwara ikirungurira,iyi nyunganiramirire irabafasha bagatandukana nabyo.Uretse kuvura igifu kandi ifasha igogorwa kugenda neza ndetse ikarinda impatwe (constipation).
Spirulina irinda indwara nka Kanseri, indwara z’umutima,umubyibuho ukabije,…….
Niba rero urwara igifu, ni byiza gukoresha iyi nyunganiramirire ya Spirulina, irizewe kandi nta ngaruka igira ku muntu wayikoresheje kuko yizewe ku rwego mpuzamahanga kandi ifite n’ubuziranenge butangwa n’ibigo bikomeye nka FDA (Food and Drug Admnistration).
Aho wasanga iyi nyunganiramirire

Uramutse ukeneye iyi nyunganiramirire wagana aho Horaho life ikorera mu mujyi wa Kigali mu nyubako yo kwa Rubangura, Etaji ya 3, umuryango wa 302 na 301. Ushobora no kubahamagara kuri 0788698813 cg 0785031649. Wanasura urubuga rwacu arirwo www.horahoclinic.rw ndetse ukajya unadukurikira ku rubuga rwacu rwa Youtube arirwo Horaho life Rwanda ukajya ubona n’ibindi byinshi byagirira akamaro umubiri wawe.

REBA VIDEO HANO

Ibitekerezo

Tanga igitekerezo