Horaho Clinic
Banner

Niba urwara inzoka zo mu nda bita “Amibe” Dore igisubizo kirambye-VIDEO

Kubera imibereho abantu babayeho muri iki gihe,aho usanga abantu benshi bamenyereye kurya muri za Resitora rimwe na rimwe ugasanga izo Resitora isuku yazo ikemangwa, Benshi bakunze kurwara inzoka zo mu nda zitandukanye. Hamwe wumva mu nda bitameze neza, appetit yarabuze, wumva ugugaye mu nda, ndetse ukumva mu nda ibintu biba byirukanka mu nda. Benshi rero iyo bumvise batameze neza mu nda bahita bavuga ko ari z’amibe zabazengereje, gusa ni byiza kujya kwa muganga bakagusuzuma bakareba koko niba ari zo kuko hari igihe haba harimo ikindi kibazo mu nda.

Muri iyi nkuru rero tugiye kurebe byinshi kuri Amibe, icyo ari cyo, ikiyitera, ibimenyetso byayo ndetse n’uko wayikira niba yarakuzengereje.
Amibe ni iki ?
Amibe ni indwara y’inzoka zo munda ituruka ku mwanda.Bishobora guturuka ku mazi anyobwa cg akoreshwa ndetse n’ibiribwa bidasukuye. Ikaba iterwa n’udukoko duto twitwa “Entamoeba Histolytica” twinjira mu mubiri iyo uriye cg unyoye ibyandujwe n’amagi yazo.Kugira ngo indwara y’amibe ikure mu mubiri, agakoko k’antamoweba histolitika karagenda kakibera mu mara, aho gatungwa n’amaraso kanyunyuza mu muntu, bityo rero kakaba gashobora guca ibisebe cyangwa kagateza ibibyimba ku mara. Ariko kandi hari n’igihe ako gakoko k’amibe gashobora no kwinjira mu maraso kagatemberamo bityo bigatuma gashobora no kugera mu mwijima maze naho kakahateza ibibyimba.

Ibimenyetso bizakwereka ko urwaye Amibe
• Kubabara mu nda
• Kugira umuriro rimwe na rimwe
• Gushaka kujya ku musarane nyamara wajyayo bikanga
• Guhurwa ibiryo bimwe na bimwe ndetse no kubura ubushake bwo kurya (appetite).
• Impiswi (Diarrhea)akenshi hakagaragara mo amaraso
• Gufuruta ndetse ukishimagura.
• Kubyukana isesemi ndetse ukumva ushaka no kuruka
Gusa nanone ibi bimenyetso ntuzabibone ngo uhite wemeza ijana ku ijana ko urwaye Amibe, ujya kwa muganga bakagusuzuma nibo bemeza ko ari Amibe koko.
Wayirinda ute ?
o Inama y’ibanze yo kwirinda iyi ndwara ni ukugira isuku y’amazi, ibiribwa n’isuku y’ibikoresho byo mu rugo, ukoresha amazi atetse cyangwa ugakoresha amazi arimo imiti yagenewe gusukura amazi.
o Koza ibiribwa mbere yo kubirya,cyane cyane ibiriba ari bibisi
o Gukaraba intoki kenshi gashoboka cyane cyane uvuye mu bwiherero na mbere yo kurya cyangwa konsa umwana ku babyeyi bonsa.
Amibe yaba ivurwa igakira ?
Abantu benshi bibeshya ko Amibe idakira ariko ni ukutabimenya kuko Amibe ivurwa kandi igakira burundu. Ahubwo ni ingenzi kwirinda bihagije kuko akenshi iyo umuntu yavuwe agakira maze ntagire isuku ihagije akongera kwandura akeka ko atakize neza kandi Atari byo.
Mu gushaka kumenya uko ivurwa igakira, twegereye Muganga Dieudonne,inzobere mu kuvurisha imiti y’umwimerere, muri Horaho Life, atubwira uko bavura abantu bafite ikibazo cya Amibe.
Yagize ati “Hano muri Horaho Life, tugira umuti bita Parashield plus Capsule, uyu ni umuti ukoze mu bimera, ufasha kwica izi nzoka zo munda za Amibe, ndetse ukamenagura n’ibikono zihishamo, ikindi kandi uyu muti wica Amibe zaba zageze mu maraso” Akomeza avuga ko uyu muti wizewe ku rwego mpuzamahanga kuko ufite ubuziranenge butangwa n’ibigo bikomeye ku isi nka FDA(Food and Drug Administration).
Yizeza abantu ko nta ngaruka uyu muti ugira ku buzima bw’uwawunyoye,ahubwo iyo uwunyoye, utandukana na Amibe.

Aho wabona uyu muti w’Amibe
Uramutse ukeneye uyu muti,wagana aho HORAHO Life ikorera mu mugi wa Kigali,mu nyubako yo kwa RUBANGURA, muri etaji ya 3 mu muryango wa 302 na 301.Ushobora no kuduhamagara kuri numero 0788698813/ 0785031649 ku bindi bisobanuro.Wanasura urubuga rwacu arirwo www.horahoclinic.rw ndetse ugasura na channel yabo kuri youtube ariyo Horaho life Rwanda.

REBA VIDEO HANO

Ibitekerezo

Tanga igitekerezo