Horaho Clinic
Banner

Mu mafoto atandukanye, dore udupfukamunwa dutangaje turi kwambarwa hirya no hino ku isi

Muri iki gihe isi yugarijwe n’icyorezo cya Coronavirus (Covid-19) ingamba nyinshi ziri kugenda zifatwa mu bihugu bitandukanye mu kwirinda no guhashya iki cyorezo. Umuryango w’Abibumbye wita ku buzima, OMS, wagaragaje ko kwambara agapfukamunwa ari bumwe mu buryo bwizewe bwo kwirinda kwandura ndetse no kwanduza icyorezo cya Coronavirus cyugarije isi ; hirya no hino bakanguriwe kutwambara babishyira mu bikorwa ndetse na hano iwacu mu Rwanda ubu buri muntu wese ategetswe kwambara agapfukamunwa.

Inganda ndetse n’abanyabugeni batandukanye rero barakora amanywa n’ijoro kugira ngo abaturage benshi babone utwo dupfukamunwa.Utwambarwa turi mu bwoko butandukanye, aho hari utwagenewe abaganga hakaba n’utwo abantu bidodera. Muri utwo abantu bidodera, ikinyamakuru The Guardian cyagaragaje tumwe muri two dutangaje abantu bo hirya no hino ku isi bambara.
Muri iyi nkuru y’amafoto rero, tugiye kureba udupfukamunwa dutangaje hirya no hino ku isi, ndetse hari n’utwo wagira ngo si two bitewe n’uko duteye.

1. Uyu mukobwa wo mu Bwongereza ( Peckham London) ni ako yari yambaye

2. Uyu ni mudamu we yahisemo kwiyambarira gutya nk’ingagi

3. Uyu ni uwo muri Amerika ( Brooklyn_New York), ni nka spiderman

4. Uyu ni uwo mu gihugu cya Nicaragua (Managua_Nicaragua)

5. uyu musaza wo muri Venezuela (Caracas_Venezuela) we yahisemo kwiyeranja mu bushobozi bwe

6. Uyu ni uwo mu Misiri (Cairo_Egypt.), we yifashishije umwenda we

7. Uyu mwana wo muri Afrika y’epfo ni uku yari ameze

8. Uyu mugabo wo mu Budage we urabona ko yanajyanishije na Karuvati ye, araberewe pe

8. Uyu mugore wo mu Budage urabona ko aberewe cyane

9. Uyu mugabo wo muri Phillipine we uretse kwambara aka gapfukamunwa, yashyizeho n’ubundi bwirinzi bukomeye

10. Uyu we wagira ngo nta nako yambaye

11. uyu we yahisemo gutya,aka ko si agapfukamunwa pe

12. Ndebera uyu wo muri Indonesia, ubu se umwuka ucahe ?

13. uyu ni uwo muri Amerika, yiyambariye agatambaro kazwi ku izina rya Bandana

Na hano iwacu mu Rwanda, nubwo hari udupfukamunwa turi gukorwa dufite ubuziranenge,turi gukorerwa mu nganda zemewe, hari bamwe usanga bambaye udupfukamunwa tutemewe ndetse tukaba twabagiraho ingaruka zitandukanye. Ni byiza rero kwambara agapfukamunwa kemewe kandi kizewe.
Jean Denys

Ibitekerezo

Tanga igitekerezo