Horaho Clinic
Banner

BYINSHI KU NDWARA Y’UBWONKO YITWA “STROKE” IKOMEJE GUHITANA BENSHI NDETSE N’UBUFASHA

Ushobora kuba warigeze kumva ngo umuntu arapfuye mwahoze muvugana, benshi bagatangira kwibaza uko bigenze, ndetse hari n’abadatinya kuvunga ngo baramuroze, hari n’igihe uzumva umuntu azakubwira ko ahorana umuntwe udakira, ese wari uzi ko impamvu ishobora kubitera ari indwara ifata ubwonko ikomeje guhitana benshi muri iki gihe ? Muri iyi nkuru tugiye kureba indwara y’ubwonko bita Stroke iri guhitana benshi ku isi ndetse no mu Rwanda.

.Stroke ni iki ?
“Stroke (soma Sitoroke) ni indwara y’ubwonko iterwa n’uko amaraso ajya mu bwonko ahagaze kugenda cg agize impamvu iyabuza kugenda nk’ibisanzwe,icyo gihe ibyo ureba, uko ugenda, uko uvuga ndetse n’uko utekereza byose birahinduka ntibibe bikiba mu buryo busanzwe, hari n’igihe uhita uta ubwenge. Ibi biba bitewe n’uko ubwonko butabona umwuka mwiza uhagije wa oxygen ndetse n’ibibutunga, bityo uturemangingo twabwo tugatangira gupfa”
Stroke ibamo ubwoko bubiri bw’ingenzi
Ischemic strokes : Iyi ni stroke iterwa no kwifunga cg kugabanyuka cyane kw’imijyana y’amaraso (cerebral arteries) mu bwonko, bityo amaraso ahagera akagabanuka, uturemangingo tw’ubwonko tugatangira gupfa. Ubu bwoko nibwo bukunze guhitana abantu.
Hemorrhagic strokes : Iyi ni stroke iterwa n’uko imijyana y’amaraso ku bwonko no mu bwonko hagati yaturitse,ni hahandi umuntu yaviriye mu bwonko.

Ni bande bibasirwa cyane n’iyi ndwara ?
Iyi ndwara ishobora kwibasira umuntu uwari we wese, gusa ikunze kwibasira abageze mu zabukuru.
Ibimebyetso biranga biranga iyi ndwara ya Stroke
Ni byiza kwihutira kujya kwa muganga,igihe cyose wibonyeho ibimenyetso bikurikira :
o Kurwara umutwe cyane kandi utazi impamvu
o Guhorana isereri
o Niba utangiye kuvuga no kumva bigukomereye
o Guhorana ibinya mu maboko, amaguru, cg mu isura cyane cyane ku gice kimwe cy’umubiri cg se kumva udafite imbaraga muri ibyo bice
o Igihe watangiye kwitiranya ibintu
o Igihe utabona neza yaba ku jisho rimwe cg yombi
o Kutagenda neza, ugatera intambwe ubona zitajyanye
Dore bimwe mu byo wakora ukaba wagabanya ibyago byo gufatwa n’iyi ndwara
o Gukora imyitozo ngorora mubiri byibuze hagati y ;inshuro 3 na 4 mu cyumweru
o Mu byo kurya byawe, gabanya ibinure ufata, isukari ndetse n’ibiryo byacishijwe mu nganda.
o Mu byo ufungura ugomba kwibanda ku bishyimbo, utubuto duto ndetse n’imboga
o Kugabanya inzoga n’itabi byaba byiza ukabivaho.
o Aho kurya inyama zitukura ibande cyane ku bituruka mu mazi nk’amafi, isambaza n’ibindi.

Dore ubufasha niba ushaka kwirinda ndetse no guhangana n’iyi ndwara ya Stroke

Birashoboka ko wakwirinda ibitera iyi stroke,ariko ukanga ukaba wayirwara,ese waba uyirwaye ?ese waba ushaka kuyirinda ? ubu rero habonetse inyunganiramirire zikoze mu bimera,kandi zikaba zizewe ku rwego mpuzamahanga,zifasha imitsi y’ubwonko gukora neza,zigatuma amaraso atembera neza,ndetse zikavura na stroke. Muri zo twavugamo nka : Gingko biloba capsule,Soybean Lecithin Capsule,Deep sea Fish oil capsule,Cardiopower capsule…..
Twabibutsa ko izi nyunganiramirire nta ngaruka zigira ku mubiri kuko zikoze mu bimera.
Aho wabona ubufasha
Uramutse urwaye cyangwa ushaka kwirinda iyi ndwara ya Stroke,wagana aho HORAHO Life ikorera mu mugi wa Kigali,mu nyubako yo kwa RUBANGURA, muri etaji ya 3 mu muryango wa 302 na 301.Ushobora no kubahamagara kuri numero 0788698813/ 0785031649 ku bindi bisobanuro.Wanasura urubuga rwabo arirwo www.horahoclinic
P.rwT Karan

Ibitekerezo

Tanga igitekerezo