Horaho Clinic
Banner

Uburwayi bw’umugongo,Ikibutera,uko bwirindwa ndetse n’ubufasha -VIDEO

Uburwayi bw’umugongo bukomeje kwibasira abantu b’ingeri zose. Abantu benshi cyane usanga akenshi bibasirwa n’uburwayi bw’umugongo, aho yicara agataka, yahaguruka agataka, yatambuka agataka, biturutse ku mpamvu zitandukanye. Ubushakashatsi bwakorewe mu Busuwisi bugaragaza ko abantu umunani ku bantu icumi (8/10) baba bafite ububabare bw’umugongo. Ubu bubabare kandi ngo bukaba bushobora no gukwira mu bindi bice by’umubiri.

Dore impamvu zitandukanye zishobora gutera uburwayi bw’umugongo
Urubuga rwa liguerhumatisme, dukesha iyi nkuru ruvuga zimwe mu mpamvu zitera kubabara umugongo, muri zo harimo :
• Kudakora imyitozo ngororamubiri
• Kwicara umwanya munini cyangwa se ukicara nabi (Kwicara umuntu yihengetse ;yunamye) no guhagarara nabi.
• Guterura ibintu biremereye ukabiterura uhese umugongo.
• Umubyibuho ukabije ushobora guhungabanya imikorere myiza y’uruti rw’umugongo.
• Imvune.
• Hari n’igihe umuntu ashobora kubabara umugongo biturutse ku ndwara. Muri izo ndwara harimo rubagimpande, igituntu gifata mu magufwa, koroha no gusaza kw’amagufwa byaterwa no kubura imyunyu ngugu ihagiye nka calcium n’ibindi .
• Guhora uhetse igikapu kirimo mudasobwa(Laptop),amasakoshi aremereye bishobora gutera indwara z’umugongo.
• Inkweto ndende ku badamu zigira uruhare mu guhindura imiterere y’urutirigongo (Deformities) bigatera n’ububabare bw’umugongo.
• Matelas zinepa cyangwa zikomeye cyane nazo ziri mu bitera umugongo.

Ese wakora iki ngo wirinde uburwayi bw’umugongo ?
1. Gukora Imyitozo ngororamubiri : Umubiri ukomeye/igihagararo bifasha umubiri guhagarara uhamye bikarinda umugongo. Niyo mpamvu abantu ubona badakomeye ubona badahagarara neza baba bameze nk’abihengetse bikangiza umugongo.
2. Irinde kwicara cyangwa guhagarara ndetse no kugenda nabi (kwicara cyangwa guhagarara hamwe umwanya muremure urenze isaha):Uburyo uhagararamo/wicaramo nk’uko twabivuze haruguru bigira ingaruka ku mugongo . Aha turavuga nk’abakobwa /Abahungu bahagarara, bagenda uko bidasanzwe hari ikintu runaka kigambiriwe, Ibi bigira ingaruka zikomeye ku mugongo wawe. Genda ugororotse, icara ugororotse kandi nujya kunama wuname neza witonze.
3.Irinde inkweto ndende
Inkweto ndende cyane izambarwa n’abagore /abakobwa ziri mu zibatera uburwayi bw’umugongo. Kuzirinda nabyo byagufasha kwirinda uburwayi bw’umugongo.
4. Irinde guterura ibintu biremereye cyane kurusha ubushobozi bwawe
5.Niwicara, shyira agasego gato ku mugongo ahagana hasi
6.Irinde kunama inshuro nyinshi cyane
7.Menya uburo bateruramo ibintu

Ese uburwayi bw’umugongo buravurwa bugakira ?
Uburwayi bw’umugongo ni uburwayi buvurwa bugakira. Mu kuvura umugongo habanzwa gusuzumwa icyawuteye.
Mu gushaka gusobanukirwa kurushaho iyi ndwara n’uko ivurwa, twegereye muganga Uwizeye Dieudonne wo mu ivuriro Horaho Life, agira icyo ayitubwiraho. Muganga Dieudonne yadutangarije ko uburwayi bw’umugongo babuvura kandi bugakira neza bifashishije imiti igezweho ikoze mu bimera ndetse n’inyunganiramirire zifasha amagufa. Muri yo twavugamo nka : Calcium capsules, Joint health plus capsules, Compound marrow powder. Yakomeje agira ati " Uburwayi bw’umugongo buri mu mwihariko w’ivuriro ryacu . Ni ibintu tumazemo igihe kandi n’abo twavuye babitangira ubuhamya." Iyi miti ijyana n’ubugororangingo, imyitozo ngororamubiri ndetse na massage bikorwa n’inzobere mu bugororangingo bamaze kugusuzuma icyateye ubwo burwayi bw’umugongo.Horaho Life kandi bafite n’imashini kabuhariwe mu kuvura umugongo n’ibindi bibazo bitandukanye mu mubiri.
Aho wabona ubu bufasha
Uramutse urwaye umugongo cyangwa se ushaka kuwirinda, wagana aho HORAHO Life dukorera mu mugi wa Kigali,mu nyubako yo kwa RUBANGURA, muri etaji ya 3 mu muryango wa 302 na 301.Ushobora no kuduhamagara kuri numero 0788698813/ 0785031649 ku bindi bisobanuro.Wanasura urubuga rwacu arirwo www.horahoclinic.rw
PT Karan

REBA VIDEO HANO

Ibitekerezo

Tanga igitekerezo