Horaho Clinic
Banner

Menya ibanga ryo kwirinda kurwara amaso ndetse no kugira amaso meza

Ijisho ni igice cy’umubiri gifite akamaro kanini cyane, wabimenya neza uramutse ubajije umuntu wagize ibyago byo kuyabura ( ndavuga ufite ubumuga bwo kutabona) cyangwa se uzarebe iyo nk’umuriro ubuze ari nijoro uri mu nzu, ubuzima burahagarara kubera ko utaba uri kubona, uko ni ko uramutse udafite amaso waba ubayeho byaba bigoye, sinkwifurije kubura amaso yawe, ahubwo muri iyi nkuru ngiye kukubwira uko wayarinda hato utazavaho uyabura cyangwa ukayagira atameze neza kubera uburwayi kandi wakabyirinze hakiri kare.
Hari impamvu nyinshi zishobora gutera amaso gutukura. Muri iyi nkuru rero tugiye kurebera hamwe zimwe mu mpamvu zishobora gutera gutukura amaso ndetse n’ubufasha.
Dore rero zimwe mu nama zitangwa n’inzobere mu by’ubuzima niba ushaka ko amaso yawe amera neza ndetse akanakora neza

1. Reka kunywa itabi : Kunywa itabi bigendana no kurwara indwara zinyuranye zifata mu buhumekero, umutima na kanseri. Si ibyo gusa kuko abarinywa banagira ikibazo ku maso yabo kuko ahora atukuye ndetse banasaza amaso vuba ugereranyije n’abatarinywa. Umuti wabyo ntawundi ni ukurireka kuko n’ubundi nta keza karyo.

2. Cika k’urumogi : Ushobora kutanywa itabi ariko ukaba unywa urumogi. Mu rumogi habamo ikinyabutabire cyitwa THC (Tetrahydrocannabinol) kikaba kizwiho gutera imitsi kurega bigatuma amaraso areka mu maso bigatwara kandi amasaha menshi ngo bikire..Aha naho ntawundi muti uretse kureka urumogi.

3. Jya usinzira bihagije : Amaso atukura, abyimbye ni kimwe mu bimenyetso byo kudasinzira neza. Ushobora kudasinzira neza kubera akazi, kubura ibitotsi, indwara cyangwa indi mpamvu harimo no kurara mu tubyiniro. Aha abenshi iyo bucyeye bitabaza imwe mu miti ishyirwa mu maso ngo agarure kuba umweru nka Visine na Minhavez, nyamara inama nziza ni ugufata umwanya ukaruhuka ukaryama ugasinzira neza kuko birikiza iyo wabashije gusinzira neza. Imiti si myiza mu gihe nta burwayi bwihariye ufite.

4. Gabanya umwanya umara imbere y’ Urumuri rw’ibikoresho by’ikoranabuhanga : Gukoresha cyane ibikoresho bifite urumuri bitanga nka televiziyo, mudasobwa, telefoni nabyo bizwiho gutera amaso kunanirwa maze agatukura. Impamvu ibitera kenshi ni uko iyo turi kurebamo duhumbya gacye nuko bikagabanya ububobere bw’amaso, ingaruka ikaba kwa gutukura. Niba akazi ukora kagusaba gukoresha ibi bikoresho usabwa kujya unyuzamo buri minota 30 ukaba ubigiye kure byibuze iminota yindi hagati ya 2 na 5. Niba ari telefoni yo byibuze buri minota 15 usabwa kuba uretse kuyirebamo ahubwo ugakora umwitozo wo guhumbaguza kugirango amaso yongere abobere.

5. Jya wambara ibirahure birinda imirasire y’izuba : Ni kenshi uzabona abantu bambaye lunette z’umukara ukagira ngo wenda ni umurimbo, ni byiza kwambara ziriya Lunette kuko zirinda imirasire y’izuba kwangiza amaso yawe.

Ese waba ushaka kugira amaso ameze neza ndetse no gukira indwara z’amaso ?

Ni byiza gukurikiza inama twavuze haruguru, ariko ushobora kuba ushaka kwirinda indwara z’amaso ndetse no kugira ngo amaso yawe adatukura. Ubu rero habonetse inyunganiramirire zikoze mu bimera ndetse n’imiti, zifasha amaso yawe gukora neza ndetse zikavura indwara z’amaso. Muri zo twavugamo nka : Eye care Softgel, B-Carotene capsule,Multivitamin capsules,……. Zirizewe ku rwego mpuzamahanga kuko zibifitiye ibyemezo mpuzamahanga nka : FDA : Food and Drug Administration,n’ibindi.
Aho wayibona

Uramutse uzikeneye,wagana aho HORAHO Life dukorera mu mugi wa Kigali,mu nyubako yo kwa RUBANGURA, muri etaji ya 3 mu muryango wa 302 na 301.Ushobora no kuduhamagara kuri numero 0788698813/ 0785031649 ku bindi bisobanuro.Wanasura urubuga rwacu arirwo www.horahoclinic.rw

Ibitekerezo

Tanga igitekerezo