Horaho Clinic
Banner

Ibyiza bitangaje bya Massage iyo ikozwe n’inzobere - VIDEO

Muri iki gihe usanga abantu benshi bakoresha Massage cyane ahantu hatandukanye, rimwe na rimwe umuntu ananiwe, avuye muri siporo, cyangwa se mu buryo bwo kwishimisha, nyamara ntabwo ari benshi bazi icyo massage imarira umubiri wacu ndetse n’aho ushobora kuyikoresha hizewe. Ni henshi hirya no hino uzasanga bakora Massage nyamara iyo ikozwe n’umuntu utarabyigiye ashobora kukwangiza aho kugufasha kuko apfa kubikora uko abibonye cyangwa se akurikije uko yabibonye abandi babikora. Massage ikozwe neza, ishobora kuba uburyo bwiza bwo kubungabunga ubuzima bwawe no kongera muri rusange imikorere myiza y’umubiri wawe.Massage ikozwe neza, ishobora kuba uburyo bwiza bwo kubungabunga ubuzima bwawe no kongera muri rusange imikorere myiza y’umubiri.Ubusanzwe ifatwa nk’uburyo bwo kuvura no gufasha gukira vuba mu gihe urwaye. Ubushakashatsi bwerekana ko mu gihe ikozwe neza (aha turavuga ikorwa n’ababyigiye kugorora ingingo zitandukanye z’umubiri) igirira akamaro umubiri cyane.

Iyo tuvuze Massage wumva iki ?

Massage ni uburyo bwo gukandakanda, kwagaza no kugorora ingingo zitandukanye z’umubiri harimo imikaya, uruhu, aho amagufa agiye ahurira n’ahandi hakoreshejwe intoki ndetse n’ibindi bikoresho byabugenewe.Hariho uburyo butandukanye bwo gukora massage harimo ; ubworoheje cyangwa se hakoreshejwe imbaraga.

Ni inde muntu wizewe ugomba gukora massage ?

Ubusanzwe massage ikozwe neza ni massage ikozwe n’umuntu wabyigiye, aha twavuga nk’umuntu wize ubugororangingo (Physiotherapist) cyangwa umuntu wize massage (Massage therapist) ku buryo bw’umwuga. Aba rero nibo baba bazi byinshi kuri massage no ku miterere n’imikorere y’umubiri w’umuntu.
Dore akamaro ka Massage ku mubiri wacu ?
Yongerera imbaraga ubudahangarwa bw’umubiri : Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’abanyamerika Cedars-Sinai medical center bwerekanye ko Massage ikozwe byibuze iminota 45 yongera ubudahangarwa bwawe ; yongerera imbaraga uturemangingo tw’umweru tw’amaraso (white blood cells) zo kurwanirira umubiri ; utu turemangingo tuzwiho kurwanya indwara zose zishobora kwibasira umubiri.
Igabanya ububabare mu mikaya n’umugongo : Massage ikozwe neza ikuraho ububabare bwo mu mikaya ndetse no mu ngingo kuko ituma amaraso atembera neza. Niba ukunda kubabara umugongo wo hasi, ni umuti mwiza w’ubwo bubabare mu gihe ikozwe neza.
Ituma usinzira neza : Mu gihe ikozwe neza igabanya ibibazo byo gusinzira nabi cg kubura ibitotsi kuko ituma imyakura (Nerves) ikora neza bityo bigatera umubiri kumererwa neza. Ku bantu bakunda kugira ibibazo bitandukanye byo gusinzira.
Yongera akanyamuneza ikarwanya stress no guhangayika : Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo Touch Research Institute (TRI) bwerekana ko ifasha mu kurwanya stress no guhangayika kuko igabanya umusemburo witwa cortisol ; uyu ni umusemburo ubwonko busohora mu gihe ugize ubwoba cyangwa ufite ibibazo byinshi muri wowe ukongera dopamine na serotonin ; imisemburo irekurwa iyo umuntu yishimye cg ageze kucyo ashaka.
Yongera kumera neza k’uruhu rwawe muri rusange no kugubwa neza : Massage ituma amaraso atembera neza mu mubiri ; bityo isuku n’isukura ryayo rigakorwa neza hasohoka imyanda n’ibindi bidakenewe mu maraso, bigatera uruhu rwawe guhumeka no kugubwa neza.
Icyitonderwa : Nubwo ifitiye akamaro kenshi umubiri, ariko iyo ikozwe nabi ishobora kwangiza umubiri, ubusanzwe ntigomba kubabaza cyangwa gutuma umererwa nabi, niba uri kuyikorerwa ukumva ubabara hita ubivuga ako kanya.

Ni bande batemerewe gukorerwa massage ?

Hari abantu batemerewe gukorerwa massage, keretse iyo wabigiriwemo inama na muganga. Niba ufite kimwe mu bibazo bikurikira banza ubaze muganga mbere yo kugana muri massage ;
• Ufite ibibazo byerekeranye n’urwungano rw’amaraso, harimo kuva cyane cyangwa se kuvura kw’amaraso.
• Ufite ibisebe cyangwa se ubushye ku mubiri
• Niba waravunitse cyane amagufa
• Ufite izindi ndwara zikomeye zibasira amagufa
• Niba ufite ikibazo gitera imitsi yawe kwifunga, ntibashe gutambutsa amaraso neza
• Mu gihe utwite cyangwa se urwaye kanseri, ni byiza kubanza kubaza muganga niba ushobora kuyikorerwa.

Aha niho wasanga inzobere mu gukora massage mu mujyi wa Kigali ?

Niba wifuza Massage ikozwe neza, gana inzobere mu gukora massage ndetse no kugorora ingingo zitandukanye z’umubiri (Physiotherapists). Barabyigiye kuko bafite n’impamyabumenyi zo ku rwego rwa kaminuza mu bijyanye n’ubugororangingo, bagukorera massage bakakugira n’inama zitandukanye zagufasha mu mibereho ya buri munsi.
Aho wasanga izi servisi za Massage n’ubugororangingo

Uramutse wifuza massage yizewe izagirira akamaro umubiri wawe, wagana Horaho Life Company aho dukorera i Kigali mu nyubako yo kwa Rubangura muri etaji ya 3 ku muryango wa 301 , na 302. Ku bindi bisobanuro wabahamagara kuri 0785031649 / 0788698813. Ushobora no gusura website yacu www.horahoclinic.rw

REBA VIDEO HANO

Ibitekerezo

Tanga igitekerezo