Horaho Clinic
Banner

Niba uri umugabo igitsina cyawe kikaba kidafata umurego neza, Dore inama ndetse n’ubufasha

Ubusanzwe umugabo ashaka umugore bishimye kandi yiteguye gusohoza inshingano z’urugo zishyigikiwe n’igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina ari naryo pfundo ry’ibyishimo mu muryango. Ukamara igihe runaka ukora imibonano mpuzabitsina neza, ariko byagera igihe kimwe wajya gutera akabariro wakishaka ukibura wanibona bikaza ari amazinga ukibaza ikiri kubitera kikakuyobera.Iki ni kimwe mu bibazo bihangayikisha abashakanye ndetse bishobora kuzana umwuka ubi hagati yabo, aho umugore utihangana ashaka abamukemurira ikibazo nyamara hari ibindi ushobora gukora bikaba byacyemura iki kibazo cyane cyane mu gihe ari ikibazo cyaje nyuma utari ugisanganywe.
Muri iyi nkuru rero, tugiye kurebera hamwe ibyagufasha gutuma igitsina cyawe gifata umurego neza ndetse ukabasha gukora imibonano mpuzabitsina neza neza hagati yawe n’uwo mwashakanye.

Dore inama kuri wowe ugira iki kibazo

1. Ongera ibiganiro n’uwo mwashakanye
Ikintu cya mbere gishimisha abashakanye ni ibiganiro bizira amakemwa ndetse mu gihe gutera akabariro byanze, kuganira kuri iki kibazo ni wo muti wa mbere.Mubwire ibiguhangayikishije ndetse n’ibyo wifuza. Abagore bamwe bacyeka ko kudashyukwa biterwa nuko uba utakimwishimiye akaba yakishinja amakosa atazi cyangwa akiyanga cyane cyane iyo hari impinduka yabaye ku mubiri we. Muganire kuri byose kandi mufatanye gushaka umwanzuro munakomezanye.
2. Gerageza kuruhuka no gutuza
Guhangayika, kwiheba ni bimwe mu biza ku isonga mu bitera kudashyukwa. Ndetse no gutekereza ko utari bushimishe umugore mu buriri koko bituma wishaka ukibura kuko ubwonko wamaze kubibumenyesha.Niba hageze ko ukora imibonano witekereza ku bibazo ufite ahubwo umwanya wawe munini wushyire aho ngaho kuri icyo gikorwa.
3. Irinde imyitwarire yangiza ubuzima
Hari bimwe bishobora kukongerera ibyago byo kudashyukwa. Kugirango ikibazo cyo kudashyukwa kigabanyuke gerageza ibi :
• Niba wanywaga itabi rihagarike
• Gabanya ubwinshi bw’inzoga unywa, ndetse izikaze zo uzihagarike
• Irinde ibiyobyabwenge nk’urumogi, mugo n’ibindi binyuranye.
4. Gabanya ibiro ukunde siporo
Kugira umubyibuho ukabije ni kimwe mu bitera kudashyukwa ku bagabo benshi. Kugabanya ibiro no gukora siporo ni kimwe mu bifasha kongera kwishaka ukibona. Imyitozo ngororamubiri ni myiza cyane kugira ngo umubiri ubashe gukora neza.
5. Wicogora
Rimwe na rimwe hari igihe uburwayi buza bukagutindaho ukarambirwa. No kuri iki kibazo rero niyo waba ufata imiti ukabona nta gihinduka wirambirwa cyangwa ngo ucike intege kuko hari igihe ikibitera cyaba kitaramenyekana dore ko no kudashyukwa bishobora kwerekana uburwayi bw’umutima.

Dore ubufasha ku bagabo bafite iki kibazo

Muri iki gihe abagabo benshi bafite iki kibazo, ugasanga umuntu yakoresheje imiti ibaho yose byaranze, ubu rero habonetse Produits zikoze mu bimera zituma wongera gusubira uko wari umeze igitsina kikongera kigakora neza. Izi produits zirizewe kandi zibifitiye ubuziranenge butangwa n’ibigo bikomeye ku isi nka FDA (Food and Drug Administration)
Aho wabona ubu bufasha uramutse ufite iki kibazo
Uramutse ukeneye ubu bufasha,wagana Company bita HORAHO Life aho dukorera mu mugi wa Kigali,mu nyubako yo kwa RUBANGURA, muri etaji ya 3 mu muryango wa 302 na 301.Ushobora no kuduhamagara kuri numero 0785031649 / 0788698813 ku bindi bisobanuro.Ndetse wanasura urubuga rwacu arirwo www.horahoclinic.rw.

PT Jean Denys/ horahoclinic.rw

Ibitekerezo

Tanga igitekerezo