Horaho Clinic
Banner

Ibimenyetso byakwereka umugabo ko imisemburo ituma atera akabariro yagabanutse - VIDEO

Muri iki gihe ikibazo cyo gukora imibonano mpuzabitsina cyangwa se ibyo bita gutera akabariro ku bagabo gihangiyikishije benshi haba mu Rwanda ndetse no ku isi muri rusange, iki kandi ni igikorwa cy’ingenzi ku bashakanye kuko kiri mu bikomeza urukundo rwabo.

Iyo kitagenda neza, bishobora kuzana amakimbirane hagati y’abashakanye ndetse hakabaho no gucana inyuma. Impamvu nyamukuru ishobora gutera iki kibazo ni ukugabanyuka kw’imisemburo y’abagabo bita “Testosterone”.

Muri iyi nkuru rero tugiye kurebera hamwe bimwe mu bimenyetso byakwereka ko iyi misemburo yatangiye kugabanyuka.

Testosterone ni iki ?

Testosterone ni imisemburo ikorerwa mu mubiri w’umuntu ikaba ikora akazi kenshi ku bagabo ndetse n’abahungu. Ikorerwa mu dusabo tw’intanga cyangwa se amabya (Testicles). Iyi misemburo ituma umuhungu agaragara nk’umuhungu, gukura neza kw’imyanya ndangagitsina, ifasha gukorwa neza kw’intangangabo ndetse igafasha no kugenda neza kw’imibonano mpuzabitsina cyane cyane gufata umurego kw’igitsina cy’umugabo.

Dore rero ibimenyetso byakwereka ko iyi misemburo yagabanyutse mu mubiri wawe

Nkuko tubikesha ikinyamakuru cyandika ku bijyanye n’ubuzima, Healthline mu nkuru bahaye umutwe ugira uti “signs of Low testosterone”,tugiye kurebera hamwe bimwe mu bimenyetso byakuburira.Muri byo rero twavugamo :

1. Kugabanyuka k’ubushake mu gutera akabariro

Uyu musemburo wa testosterone ugira uruhare cyane mu gutuma umugabo agira ubushake mu gukora imibonano mpuzabitsina,iyo rero iyi misemburo yagabanyutse,ubushake butangira kugenda bugabanyuka. Ugasanga umugabo niba afite umugore amaze ukwezi nta gutera akabariro. Aha rero kaba kabaye iyi misemburo iba yatandiye kugabanyuka.

2. Kudafata umurego neza w’igitsina cy’umugabo (Erectile dysfunction)

Kubera ko iyi misemburo ituma umuntu agira ubushake, ibi bituma n’igitsina gifata umurego neza ndetse ntigicike intege vuba mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina.Iyo rero yagabanyutse,igitsina gishobora gutakaza imbaraga.Gusa,iyi misemburo si yo yonyine yatuma umuntu adashyukwa neza,kuko hari n’izindi mpamvu zirimo uburwayi butandukanye,twavuga nka:Diyabeti, Umuvuduko ukabije w’amaraso, Kunywa itabi n’inzoga byinshi, stress,…

3. Kugabanyuka kw’amasohoro

Iyi misemburo ya Testosterone igira uruhare rukomeye mu gukorwa kw’amasohoro,iyo rero yagabanyutse,ushobora gutangira kubona ko amasohoro yawe yatangiye kugabanyuka. Nubona rero amasohoro yawe yagabanyutse nta yindi mpamvu uzi yabiteye, uzatekereze no kuri iyi misemburo.

4. Gutakaza umusatsi (Hair Loss)

Iyi misemburo igira uruhare mu bindi bikorwa bibera mu mubiri,nko gutuma umusatsi umera,uko umuntu agenda akura rero,imisemburo igenda igabanyuka,n’umusatsi ugatangira gupfuka.iki rero nacyo cyaba ikimenyetso cyo kugabanyuka kw’iyo misemburo.

5. Kugwingira kw’igitsina

Iyi misemburo igira uruhare cyane mu mikurire y’igitsina cy’umusore cyangwa se umugabo, iyo rero igabanyutse, ibi bitera kugwingira kw’igitsina. Hari benshi usanga igitsina cyabo cyaranze gukura. Ni byiza ko bajya kwa muganga bakareba niba nta kibazo cy’iyi misemburo baba bafite.

Mu bindi twavugamo :

o Umunaniro ukabije
o Gutakaza imbaraga kw’imikaya
o kwiyongera kw’ibinure mu mubiri
o Koroha kw’amagufa

Wari uzi ko mu Rwanda habonetse imiti ndetse n’inyunganiramirire zikoze mu bimera zikemura iki kibazo kizengereje abagabo ?

Ni byiza ko iyo ubonye bimwe muri bimenyetso,wahita ujya kwa muganga kugira ngo barebe koko niba ari cya kibazo cy’imisemburo mike,bapima hifashishijwe amaraso,bakarebamo ingano ya ya misemburo ya Testosterone.

Ubu rero habonetse imiti ndetse n’inyunganiramirire by’umwimerere bivura burundu iki kibazo cy’imisemburo mike,Ikaba yizewe ku rwego mpuzamahanga kuko ifite ubuziranenge bw’ibigo bikomeye nka FDA ( Food and Drug Admnistration). Ibi nta ngaruka bigira ku muntu wabikoresheje. Muri yo twavugamo nka Vig Power capsule,Zinc Tablets,Multivitamins,Pine Pollen Tea, Ginseng Rh Capsules,…….

Uramutse ukeneye iyi miti ndetse n’izi nyunganiramirire,wagana aho HORAHO Life ikorera mu mugi wa Kigali,mu nyubako yo kwa RUBANGURA, muri etaji ya 3 mu muryango wa 302 na 301.Ku bindi bisobanuro ushobora kuduhamagara kuri numero 0788698813/0785031649 ,cyangwa ugasura youtube channel yacu ariyo HORAHO LIFE RWANDA

REBA VIDEO HANO

Ibitekerezo

Tanga igitekerezo