Horaho Clinic
Banner

Kujya kwihagarika nijoro bishobora kuba ari ikimenyetso cy’uburwayi bw’umuvuduko w’amaraso ukabije

Hari abantu benshi bakunda kubyuka nijoro bashaka kujya kunyara cg se kwihagarika, ibyo bikaba bikubaho hafi ya buri munsi, Nyamara ibi bishobora kuba biterwa wenda n’uko uba wanyoye ibintu byinshi mbere yo kuryama, gusa ubushakashatsi bwakorewe mu Buyapani n’abahanga batandukanye bwatangaje ko iki gishobora kuba ikimenyetso cy’uburwayi bw’umuvuduko ukabije w’amaraso ibyo twita Hypertension.

Gushaka kujya kwihagarika nijoro ibyo bita nycturie bishobora kuba ri ikimenyetso cy’uburwayi bw’umuvuduko w’amaraso ukabije (Hypertension) nkuko byatangajwe n’ubushakashatsi bwakorerwe mu Buyapani mu nama ya 83 yahuje inzobere mu by’ubumenyi yitwa 83ème Congrès Scientifique Annuel de la Japanese Circulation Society (JCS 2019).

Dr Satoshi Konno yatangaje ko gushaka kwihagarika nijoro nbyongera ibyago byo kurwara umuvuduko w’amaraso,agakomeza avuga ko niba bikubaho cyane ni byiza kugana Muganga akagusuzuma umuvuduko w’amaraso uko uhagaze.

Mu kwemeza ubu bushakashatsi, abantu 3749 batuye muri Komini yitwa Watari yo mu buyapani bakoreweho ubushakashatsi, aho bahawe urupapuro ruriho ibibazo bagasubiza, mu basubije bose, basanze ababyuka nijoro bajya kwihagarika bafite ibyago byo kurwara umuvuduko w’amaraso ukabije.

Inama zitangwa n’aba bahanga

Aba bahanga bakomeza bagira inama abantu ko kurya umunyu mwinshi atari byiza kuko umunyu mwinshi wongera ibyago byo kurwara umuvuduko ukabije w’amaraso. Ni byiza rero kurya umunyu ugereranije, no kuri ba bantu bakunda kongera umuntu mu biryo si byiza kuko byongera ibyago by kugira umuvuduko w’amaraso ukabije (Hypertension).Usibye umunyu ariko, bakomeza bagirwa inama yo kureka inzoga n’itabi ndetse abantu bakajya bagerageza gukora imyitozo ngororamubiri.

Dore ubufasha ku bantu bafite ikibazo cy’umuvuduko ukabije w’amaraso

Muri iki gihe abantu benshi bafite uburwayi bw’umuvuduko w’amaraso ukabije, ugasanga babuze ubufasha, ubu rero habonetse imiti ndetse n’inyunganiramirire bikoze mu bimera ndetse bikaba bifite ubuziranenge butangwa n’ibigo bikomeye ku rwego mpuzamahanga nka FDA (Food and Drug Admnistration). Iyi miti n’inyunganiramirire ifasha kuringaniza umuvuduko w’amaraso ndetse ikanatuma umutima ukora neza.

Muri iyo twavuga mo nka : Cardiopower capsules, Deep sea Fish Oil capsules, Lipid care tea,……..

Aho wabona ubu bufasha

Uramutse ukeneye iyi miti ndetse n’inyunganiramirire,wagana aho HORAHO Life ikorera mu mugi wa Kigali,mu nyubako yo kwa RUBANGURA, muri etaji ya 3 mu muryango wa 302 na 301.Ushobora no kubahamagara kuri numero 0785031649 / 0788698813 ku bindi bisobanuro.Ndetse wanasura urubuga rwabo arirwo www.horahoclinic.rw.

PT Jean Denys/ horahoclinic.rw

Ibitekerezo

Tanga igitekerezo