Horaho Clinic
Banner

DORE BIMWE MU BICE BY’UMUBIRI AHO UTAGOMBA GUTERA IMIBAVU IHUMURA (PARFUM)

Abantu benshi cyane cyane ab’igitsina gore bakunda kwitera imibavu ihumura (Parfum) kugira
ngo bagende bahumura neza ,gusa ni ibintu byo kwitondera kuko hari ahantu bitari byiza gutera iyi mibavu kuko bishobora gutera ingaruka mbi ku mubiri ndetse n’indwara zitandukanye.
Nkuko bitangazwa n’inzobere mu bijyanye n’uruhu Marie-Pierre Hill-Sylvestre, hari ahantu henshi hatemerewe gutera iyi mibavu.
Muri iyi nkuru rero tugiye kureba ahantu inzobere zitangaza ko atari byiza ko bahatera iyi mibavu
1. Imyanya ndangagitsina

Abahanga mu by’imiti ndetse n’ubumenyamuntu bagira abantu
inama ko atari byiza gutera imibavu ihumura mu myanya
ndangagitsina kugira ngo bahumure neza kuko habamo
ibinyabutabire (Chemicals) bishobora kwangiza iyi myanya
y’ibanga.Niba wabikoraga rero ugira ngo uhumure neza,si byiza
bihagarike.

2. Ku mubiri w’abana bato

Uruhu rw’umwana muto rwemerera ku buryo bworoshye ibintu
bitandukanye kurwinjiramo,iyo rero uteye iyi mibavu ku ruhu
rw’umwana,ishobora kwinjiramo ku buryo bworoshye, ibi rero
bishobora gutera indwara zitandukanye ku mwana. Si byiza
gutera iyi mibavu ku bana bakiri batoya.

3. Ku mubiri w’umugore utwite

Iyo umugore atwite,habaho impinduka nyinshi mu mubiri cyane
cyane ibijyanye n’imisemburo,iyi mibavu ihumura rero ishobora
kwangiza imikorere myiza y’imisemburo mu mubiri,ibi rero
bikaba byatera nko kugira isesemi ndetse n’umutwe ku mugore
utwite. Abahanga bagira inama abagore batwite ko batakwitera
iyi mibavu ihumura kuko byakwangiza byinshi mu mubiri
w’umugore.

4. Mu isura cyane cyane ku bitsike ndetse n’ingohe

Mu isura ndetse no hafi y’amaso cyane cyane ibitsike n’ingohe ni
ahantu ho kwitonderwa kuko ibi bice ni ahantu horoshye cyane
nkuko byasobanuwe na Dr. Marie-Pierre Hill-Sylvestre
umuhanga mu bijyanye n’uruhu. Kwitera rero imibavu ihumura
mu isura bishobora kwangiza amaso bikaba byateza indwara
zitandukanye.Aha hantu rero ni aho kwitondera.

5. Mu ngingo z’ikiganza aho bita mu bujana (Poignet)

Nkuko bitangazwa n’umuhanga mu by’imibavu bita Alex Lee,
ngo si byiza gusiga iyi mibavu mu bujana (Wrist),iyo uyihasize
harashyuha ibi bigatuma ibyo mu mubiri bita enzymes bikaba
byahindura umpumuro y’umubiri. Si byiza rero gusiga iyi
mibavu mu bujana (Wrist)

Ese wari uzi ko hari imiti y’imyimerere ivura ndetse ikanarinda indwara z’uruhu ndetse n’izindi zitandukane ?

Indwra az’uruhu ni zimwe mu ndwara zishobora guterwa no kwitera iyi mibavu itandukanye ndetse bikaba byatera n’indwara zindi nyinshi mu mubiri, Ubu rero habonetse imiti ikoze mu
bimera ivura ndetse ikanarinda indwara z’uruhu ndetse n’izindi ndwara zifata umubiri.
Iyi miti irizewe kandi ifite ubuziranenge butangwa n’ibigo ikomeye nka FDA (Food and Drug Admnistration). Nta ngaruka igira ku mubiri w’uwayikoresheje.
Aho wabona iyi miti
Uramutse ukeneye iyi miti y’imyimerere wagana aho HORAHO Life ikorera mu mugi wa Kigali,mu nyubako yo kwa RUBANGURA, muri etaji ya 3 mu muryango wa 302 na
301.Ushobora no kuduhamagara kuri numero 0788698813/0785031649
ku bindi bisobanuro.Ndetse wanasura urubuga rwacu arirwo www.horahoclinic.rw.

Jean Denys NDORIMANA
Horahoclinic.rw

Ibitekerezo

Tanga igitekerezo