Horaho Clinic
Banner

Dore uko wakwirinda kurwara igifu ndetse ubone n’ubufasha niba ujya ukirwara - VIDEO

Igifu ni nk’umufuka wakwakira ibintu byose tuba twariye ndetse n’ibyo tuba twanyoye bigatunganywa bigakurwamo intungamubiri zitandukanye zijya gutunga ibindi bice by’umubiri. Iyo cyagize ibibazo by’uburwayi birababaza,ni byiza rero kumenya uko wakibungabunga kugira ngo ugire ubuzima buzira umuze.

Muri iyi nkuru rero tugye kurebera hamwe inama tugirwa n’abahanga mu by’ubuzima uko warinda igifu cyawe hato utazanarwara kanseri y’igifu.
Jya wirinda ibikabura igifu : Hari ibintu bigera mu gifu bigatuma igifu kivumbura kikavubura aside nyinshi bikagabanyiriza ubushobozi isaso y’igifu bwo kukirinda,urugero : ikawa, ibisindisha, ibinyobwa bifite gaz, urusenda, vinaigre, ifiriti, ibinure.
jya wirinda ibiribwa bikonje cyane cg bishyushye cyane : ibi bishobora konona buhoro isaso y’igifu, kandi ubukonje butinza igogora.
Jya wirinda imvange y’ibintu byinshi cyane : indyo irimo imvange y’ibintu byinshi bitandukanye, cyane cyane bikize ku binure na proteyine, binaniza igifu. Igaburo ryuzuye ariko ryoroheje (simple) ni ryo ryorohereza igifu.
Jya ugerageza gufungura ku masaha amwe buri gihe : igogora rigera aho rimenyera amasaha, igifu kikagira igihe cyo kuruhuka. Kuryagagura rero hato na hato bibuza igifu amasaha yacyo yo kuruhuka.
Si byiza kurya uri no gusomeza : Kunywa uri kurya, bifungura (dilute, diluer) umutobe ushinzwe igogora ubushobozi bwayo bukagabanuka, bikanaremerera igogora, igifu ntikigere neza ku biryo kigomba kugogora. Nywa amazi iminota 30 mbere yo kurya.
Jya wirinda kunywa imiti myinshi : imiti hafi ya yose igira icyo itwara igifu, ariko imwe muri iyo ni iyo kwitondera cyane kuko yangiza isaso irinda igifutwavugamo nka Anti-inflammatory, aspirine, corticoids, …
Icyitonderwa : Mu rwego rwo korohereza igifu, ibiryo barabinywa, ibyo kunywa bakabirya. Bivuze ko ibiryo bigomba gutapfunwa cyane kugeza aho bihinduka nk’igikoma, ibyo kunywa nabyo (umutobe, igikoma…) bikagumishwa mu kanwa akanya kugira ngo amacandwe abashe kwivangamo neza bityo igogora rigende neza (ibinyamasukari cyane cyane).

Niba urwaye indwara zifata igifu, Dore ubufasha

Hari benshi usanga baba bataka igifu,ugasanga umuntu aside ngo ni nyinshi,ngo hari udusebe mu gifu, ibi ahanini bigatera ibibazo mu igogorwa ry’ibiryo, ubu rero habonetse imiti ndetse n’inyunganiramirire bikoze mu birea kandi bitunganyije neza,ibi rero bivura ndetse bikanarinda indwara z’igifu ndetse bigafasha igogoro kugenda neza. Byemewe ku rwego mpuzamahanga kuko bifite ubuziranenge bw’ibigo bikomeye nka (Food and Drug Admnistration). Muri byo twavuga nka Propolis plus capsules, aloe vera capsules,Spirulina plus capsules,Intestine cleansing tea,…..
Aho wadusanga
Uramutse ukeneye ubufsaha ,wagana aho HORAHO Life dukorera mu mugi wa Kigali,mu nyubako yo kwa RUBANGURA, muri etaji ya 3 mu muryango wa 302 na 301.Ushobora no kuduhamagara kuri numero 0785031649 / 0788698813 ku bindi bisobanuro.Ndetse wanasura urubuga rwacu arirwo www.horahoclinic.rw. {{}}

KURIKIRA VIDEO HANO

Ibitekerezo

Tanga igitekerezo