Horaho Clinic
Banner

DORE INYUNGANIRAMIRIRE NZIZA KU BWONKO, UMUTIMA NDETSE N’IMITSI Y’AMARASO - VIDEO

Muri iki gihe indwara nyinshi zitandukanye zigenda zihitana benshi,twavugamo nk’indwara zifata ubwonko (stroke),umutima,umuvuduko w’amaraso,imitsi,…..izi ndwara rero zikaba zihangayikishije cyane. Ni byiza ko abantu bameya n’uburyo bwo kuzirinda.
Ese wari uzi ko hari inyunganiramirire zifasha gukora neza kw’ibyo bice by’umubiri ndetse igahangana n’izi ndwara ?
Reka turebe byinshi kuri iyi nyunganiramirire ku mubiri w’umuntu. “Deep sea fish oil Softgel”

Ikozwe mu ki ?
Iyi nyunganiramirire ikozwe mu mafi yo mu nyanja zikonja, mu buryo bw’umwimerere,ayo mafi akurwamo ibyo bita Omega 3 na Omega 6.
Ni akahe kamaro iyi nyunganiramirire ifitiye umubiri wacu ?

• Abantu benshi bajya bavuga ko amafi ari meza cyane kuko atuma abana bagira ubwenge,ibi ni byo kuko biriya biboneka mu mafi bita Omega 3 na Omega 6 bituma ubwonko bukura ku mwana ndetse n’uturemangingo tw’ubwonko dukora neza.Ni nziza ku mwana ukiri muto.
• Ifasha ubwonko muri rusange gukora neza,bikarinda abageze mu za bukuru kwibagirwa,ndetse ni nziza ku barwaye indwara y’ubwonko bita Stroke.
• Ifasha umutima gukora neza,bikakurinda kurwara indwara zifata umutima.
• Ni kenshi abantu benshi barwaye imitsi y’amaraso,iyi nyunganiramirire ituma imitsi irambuka neza bityo ugatandukana n’uburwayi bw’imitsi.
• Iyi nyunganiramirire irinda kuvura kw’amaraso mu mubiri bityo bikarinda indwara bita DVT (Deep Vein Thrombosis).
• Ifasha abarwayi ba Diyabeti,ikabagabanyiriza ingaruka zituruka kuri diyabeti.

Niba rero ushaka kwirinda indwara zitandukanye z’umutima,ubwonko ndetse n’imitsi,ni byiza gukoresha iyi nyunganiramirire itunganyijwe neza.
Yizewe gute ?
Yizewe ku rwego mpuzamahanga kuko ifite ubuziranenge butangwa n’ibigo bikomeye ku isi nka FDA (Food and Drug Administration) iki ni ikigo cy’abanyamerika gitanga ubuziranenge ku biribwa n’imiti, ndetse n’icyo bita GMP (Good Manufacturing Practice).
Ese wayisanga hehe ?
Uramutse uyikeneye,wagana aho HORAHO Life ikorera mu mugi wa Kigali,mu nyubako yo kwa RUBANGURA, muri etaji ya 3 mu muryango wa 302 na 301.Ushobora no kubahamagara kuri numero 0785031649 / 0788698813 ku bindi bisobanuro.Ndetse wanasura urubuga rwabo arirwo www.horahoclinic.rw.
PT Jean Denys/ horahoclinic.rw

REBA VIDEO HANO

Ibitekerezo

Tanga igitekerezo