Horaho Clinic
Banner

Dore ibimenyetso bishobora kukwereka ko umutima wawe udakora neza ndetse n’ubufasha

Muri iki gihe indwara zifata umutima ziri guhitana benshi ku isi ndetse no mu Rwanda muri rusange,Umuryango mpuzamahanga wita ku buzima (OMS) utangaza ko indwara zifata umutima zihitana abantu kuri 30% mu ndwara zose.Nubwo ushobora kurwara umutima ntubone ibimenyetso bigaragara,ariko nanone ibimenyetso byinshi birigaragaza.Muri iyi nkuru rero tugiye kubagezaho ibimenyetso simusiga bishobora kukwereka ko umutima wawe watangiye kugira ibibazo.

Nkuko tubikesha ikinyamakuru cyandika ku buzima cyitwa santeplusmag mu nkuru cyahaye umutwe ugira uti “signes que votre cœur ne fonctionne pas correctement
Dore ibimenyetso 5 simusiga byakuburira ko umutima wawe udakora neza.
Kugira umunaniro ukabije wa hato na hato ndetse nta nicyo wakoze : ubusanzwe kugira umunaniro bishobora guterwa n’impamvu nyinshi,nko kuba wakoze cyane,stress,…. Nubona ukunda kugira umunaniro wa hato na hato ndetse niyo waba waruhutse,umutima wawe ushobora kuba watangiye gukora nabi,Umwuka mwiza wa oxygen ushobora kuba wabaye muke mu mikaya.

Ububabare mu gice cy’ibumoso (umusaya,ugutwi,ijosi,agatuza n’ukuboko) : Niwumva ubabara guhera mu musaya w’ibumoso,mu gutwi,ijosi ku gice cy’ibumoso,agatuza ku gice cy’ibumoso ndetse ububabare bugakomeza mu kuboko kw’ibumoso,uzihutire kugana muganga kuko ibi ni ibimenyetse by’uko umutima wawe utari gukora neza.
Kubyimba amaguru ndetse n’ibirenge : Nubona amaguru ndetse n’ibirenge byatangiye kubyimba nta mpamvu zabiteye zigaragara,uzihutire kugana muganga kuko indwara nyinshi zifata umutima zikunda kugaragarira mu mitemberere y’amaraso itameze neza.

Inkorora idakira : Nubwo inkorora ishobora guterwa n’impamvu nyinshi,ariko inkorora iyo imaze igihe kinini kandi ikaba yazamo n’amaraso,aha uzagane muganga kuko iki nacyo ni ikimenyetso gishobora kuba gituruka ku mutima watangiye gukora nabi.
Kurwara umutwe wa hato na hato : Ubushakashatsi bwagaragaje ko 40% by’abantu barwara umutwe udakira biba bituruka ku ndwara zifata umutima.Niba rero ukunda kurwara umutwe udakira ni ngombwa kujya kw muganga kwisuzumisha umutima ukareba niba ari muzima.

Ese wari uzi ko wakwirinda indwara zifata umutima ndetse ukanazikira ?
Ni byiza kwirinda indwara z’umutima cyane cyane ukora siporo,uringaniza ibiro,wirinda kurya ibikungahaye ku mavuta,ndetse ukarya imboga n’imbuto.Gusa ushobora kuba urwaye imwe mu ndwara twavuze haruguru mu zibasira umutima.Habonetse rero imiti myimerere ikozwe mu bimera kandi ikaba yizewe ku rwego mpuzamahanga kuko ibifitiye ibyemezo mpuzamahanga (twavuga nka :FDA(Food and Drug Administration),ivura indwara z’umutima ndetse ikarinda umutima n’imitsi y’amaraso yawo,ituma amaraso atembera neza bityo bigatuma umutima ukora neza.
Muri iyo miti twavugamo nka:Cardiopower capsule,SuperCoQ10 Capsule,Gingko biloba plus capsule,Soy bean lecithin capsule,Lipid care tea,……………..Twabibutsa ko iyi miti nta ngaruka igira ku muntu wayikoresheje.Ikindi ni uko hari niyo wakoresha kugira wirinde uburwayi bw’umutima.
Uramutse ukeneye iyi miti y’imyimerere wagana aho HORAHO Life ikorera mu mugi wa Kigali,mu nyubako yo kwa RUBANGURA, muri etaji ya 3 mu muryango wa 302 na 301.Ushobora no kubahamagara kuri numero 0785031649/0788698813 ku bindi bisobanuro.Ndetse wanasura urubuga rwabo arirwo www.horahoclinic.rw.
PT Jean Denys/horahoclinic.rw

Ibitekerezo

Tanga igitekerezo