Horaho Clinic
Banner

Dore bimwe mu bimenyetso biranga indwara za ’infections vaginales’ ku bagore

Ubwandu bw’imyanya ndangagitsina y’umugore (Les vaginiteset infections vaginales) ni ukwangirika kw’iyomyanya ndetse ikaba yanabyimba bitewe n’impamvu zinyuranye cyane cyane udukoko dutandukanye umugore ashobora gukura ahantu hatandukanye.
Ubu bushobora guterwa n’isuku nke, kuba umugore cyangwa umukobwa yabwandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye,, n’ahandi. Urubuga Doctissimo dukesha iyi nkuru, rutangaza ko amazi ya Piscine yanduye nayo ashobora gutuma umugore cyangwa umukobwa yandura ubu burwayi.

’Infections vaginales’ zirangwa n’iki ?
Ikimenyetso nyamukuru kiranga iyi ndwara ni ururenda rudasanzwe ruturuka mu gitsina cy’umugore.Bitewe n’ubwoko bw’udukoko twateye ubwo burwayi, urwo rurenda rushobora kugira amabara atandukanye, nkaho ushobora kubona ari umweru, umuhondo,….

Mu bindi bimenyetso twavugamo :

  • Kugira uburyaryate mu gitsina
  • Ububabare bukabije
  • Kumva wokerwa mu gitsina
  • Ububabare mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina
  • Kujya kunyara ukababara
  • Kubyimba kwa bimwe mu bice by’imyanya ndanga gitsina by’inyuma

Ese iyindwara isuzumwa ite ?

Muganga w’inzobere mu kuvura indwara zifata imyanya ndangagitsina niwe usuzuma iyindwara, aho afata rwa rurenda akarupima kugirango arebe impamvu yabiteye.
Ese ububurwayi buravurwa ?

Yego iravurwa igakira. Ni byiza ko iyo ubonye bimwe muri bya bimenyetso twabonye haruguru, ugomba kwihutira kujya kwa muganga, bakareba impamvu yabiteye, ubundi bakakuvura. Si byiza kwivurisha imiti iyo ariyo yose mu gihe utagiye kwa muganga ngo barebe impamvu igutera ubu burwayi ndetse banakwandikire imiti yabugenewe.
Dore Inama abagore n’abakobwa bagirwa n’abahanga mu by’ubuzima

  1. Gukaraba inshuro 1 cyangwa 2 kumunsi
  2. Kwirinda gukoresha isabune bakaraba mu gitsina
  3. Kumutsa igitsina nyuma yo kwiyuhagira (Bien sécher la vulve après chaque toilette)
  4. Kudakomeza kwambara imyambaro y’imbere igihe yatose.
  5. Gukoresha agakingirizo iteka igihe umukobwa cyangwa umugore agirana imibonano mpuzabitsina n’abantu batandukanye.
  6. Mu gihe cy’imihango, umugore cyangwa umukobwa, aba agomba guhindura kenshi ibikoresho akoresha byokwisukura.
  7. Mu gihe avuye mu bwiherero,umugore cyangwa umukobwa asabwa kwihanagura aganisha inyuma kugirango umwanda utava mu kibuno ujya mu gitsina (Aux toilettes, s’essuyer d’avantenarrière pour éviter de ramener les germes de l’anusvers le vagin).
  8. Kwirinda imyambaro ifatira cyane.
  9. Kwanika imyenda y’imbere ahantu hava izuba ndetse ikanaterwa ipasi.

Ese wari uziko hari imiti myimerere ivura abantu bafite ibi bibazo bya Infections ?
Ni byiza ko abagore ndetse n’abakobwa bita kunama bagirwa n’inzobere nkuko twabibabwiye haruguru,kandi nibyiza ko iyo ubonye ibidasanzwe mu mikorere y’imyanya ndangagitsina,ugana muganga kuburyo bwihuse kugirango harebwe ikibazo kirikubitera.Ku bantu rero bafite ibibazo bya Infections,ubu habonetse imiti ikoze mu bimera yica twadukoko twangiza imyanya ndangagitsina,kuburyo utandukana n’ububurwayi. Muri iyo miti twavugamo nka : Uterus cleansing Pill , Propolis plus capsules,A power capsules,Aloevera plus capsules,…..
Iyimiti iboneka hehe ?
Uramutse ukeneye iyi miti y’umwimerere wagana aho HORAHO Life ikorera mu mugi wa Kigali,mu nyubako yo kwa RUBANGURA, muri etaji ya 3 mu muryango wa 302 na 301.Ushobora no kubahamagara kuri numero 0785031649 cg 0788698813 ku bindi bisobanuro.Ndetse wa nasura urubuga rwacu arirwo www.horahoclinic.rw.

REBA VIDEO

Ibitekerezo

Tanga igitekerezo